Ibyo biragaragazwa n’uko mu nkingo 10 za Coronavirus zimaze kugera mu cyiciro cya gatatu cy’isuzuma ku Isi hose, enye muri zo zakozwe n’ibigo by’Abashinwa. Iki cyiciro ni cyo cya nyuma kikanaba icy’ingenzi ngo urukingo rwemezwe burundu.
Inkingo enye ziri guserukira u Bushinwa mu ruhando mpuzamahanga, zakozwe n’ibigo birimo China National Biotec Group ifitemo ebyiri, icya Sinovac Biotec gifitemo rumwe, naho urwa kane ruhuriweho n’ibigo bibiri ari byo Beijing Institute of Biotechnology na CanSino Biologics.
Ibi iki gihugu gikomeje kubigeraho, mu gihe Leta Zunze ubumwe za Amerika bahora bahanganye iri mu bibazo bikomeye, nyuma yo kuba ariyo iyoboye mu bwandu n’impfu nyinshi bya coronavirus, ndetse icyorezo kikaba cyarageze no mu nzego nkuru z’igihugu zirimo na Perezida.
CNN ivuga ko igisa no kurengwa n’ibibazo kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera intera icyorezo kimaze gufata no gukemangwa kw’ibigo bikora n’ibigenzura imiti muri icyo gihugu ari byo bitumye u Bushinwa bukomeza kubereka igihandure.
uretse kugira umubare w’abanduye n’abapfuye munini, umushinga wo gukora urukingo muri iki gihugu nawo usa nk’ugenda udindira, cyane ko kimwe mu bigo byari biyoboye cya Moderna, cyatangaje ko kititeguye gusaba uruhushya rwo gukoresha urukingo rwacyo igihe byihutirwa, nk’uko Perezida Trump yabyifuzaga.
Birashimangirwa kandi n’uko muri iki Gihugu igerageza ry’urukingo rw’ikigo cy’Abongereza nacyo gitanga icy’izere, Astrazeneca, ryahagaritswe kuva umwe mu barikoreweho mu Bwongereza yagaragaza uburwayi bukomeye mu kwezi gushize.
Ibyo bintu ngo byatumye icyizere Perezida Trump yari afite ko rwaboneka mbere y’amatora yo ku wa 3 Ugushyingo kiyoyoka.
Nyamara Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, we yakomeje gusaba abashakashatsi bo mu gihugu ayoboye ko bakwihutisha ubushakashatsi n’ikorwa by’urukingo rwa coronavirus.
Perezida Jinping yababwiye ko bagomba gufata akazi kabo nk’ “inshingano y’ingenzi muri politiki”, ibyatumye bakora iyo bwabaga ngo bubahirize iryo tegeko.
Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko hari inkingo za coronavirus zirenga 100 ziri gukorerwa hirya no hino mu Isi.
Uretse u Bushinwa bufite inkingo enye mu 10 zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’isuzuma, Leta zunze Ubumwe za Amerika zifitemo ebyiri, u Burusiya bufite rumwe, Maryland nayo ikagira rumwe, u Bwongereza bukagira rumwe na Australia ikagira rumwe.
Byakomeje kuvugwa ko urukingo rwa coronavirus nibura rushobora kuzaboneka mu mezi 18 uhereye mu mpera za 2019, ariko umuvuduko ibihugu byinshi bifite birashaka kuruvumbura mbere y’icyo gihe cyateganyijwe n’inzobere mu by’ubuzima.
Ibyo bituma hari abakemanga ko niruboneka rushobora kuzaba rutujuje ubuziranenge, kuko ubusanzwe bitwara imyaka iri hagati ya 15 na 16 ngo urukingo runaka ruboneke rwizewe.
Urukingo bivugwa ko rwabonetse mu gihe gito, ni urw’icyorezo kijya kumera nka coronavirus ariko cyo gifata abana gusa kizwi nka “measles”.Cyabayeho mu myaka ya 1960, kuvumbura urukingo rwacyo bitwara imyaka ine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!