00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wabaye gatebe gatoki! Ibyaranze umwaka wa 2021 mu rugamba rwo guhangana na COVID-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 December 2021 saa 01:53
Yasuwe :

Umwaka wa 2021 ni umwe mu yo Abanyarwanda n’abatuye Isi muri rusange batazibagirwa ahanini biturutse ku cyorezo cya COVID-19 watangiranye na cyo none ukaba ugiye kurangira imitima ya benshi ikiri mu gihirahiro kubera ubwoko bushya bwa Omicron bwatangiye kuzengereza Isi.

Ku ikubitiro ubusharire bw’uyu mwaka bwatangiye kugaragarira mu buryo Abanyarwanda bizihije iminsi mikuru isoza umwaka wa 2020.

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe mu ijoro ry’Ubunani, nta rujya n’uruza rw’abantu kuko nta birori bishobora guhuriza abantu hamwe byari byemewe.

Ukwezi kwa Mutarama kwarushijeho kuba kubi ku Banya-Kigali kuko ku itariki 18 z’uko kwezi bahise bashyirwa muri Guma mu Rugo. Ni icyemezo cyafashwe biturutse ku bwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19 bwari bukomeje kugaragara hirya no hino muri uyu Mujyi.

Iyi gahunda kandi yajyanaga no guhana bikomeye abasangwaga barenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo.

Inkingo zatangiye gutangwa

Ku wa 14 Gashyantare, nibwo umuntu wa mbere mu Rwanda yahawe urukingo rwa Coronavirus. Ku ikubitiro haherewe ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abaganga.

Nubwo muri Gashyantare u Rwanda rwari rwatangiye ibikorwa byo gukingira, byatangiye gukorwa ku mugaragaro no mu buryo bwa rusange tariki 5 Werurwe 2021, haherewe ku baturage bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Nyuma y’igihe gito ibikorwa byo gukingira bitangiye ku wa 11 Werurwe, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame na bo barakingiwe batanga urugero ku bandi Banyarwanda.

Nubwo inkingo zatangiye gutangwa muri Gashyantare umusaruro wazo watinze kwigaragaza kuko Abanyarwanda binjiye mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu bigikomeye, ndetse ibi bikorwa byabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Inkingo zivuye hirya no hino zifashishijwe mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, ubu hari gutangwa doze ya kane

Eid al-Fitr yizihijwe mu buryo budasanzwe

Ku wa 13 Gicurasi 2021, abayoboke b’Idini ya Isilamu mu Rwanda bifatanyije na bagenzi babo bo hirya no hino ku Isi mu birori byo kwizihiza Umunsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Bwa mbere kuva Covid-19 yakoreka Isi, nibwo Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Eid al-Fitr bateraniye hamwe kuko umwaka wari wabanje yabaye abantu batemerewe guteranira hamwe.

Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku rwego rw’igihugu, ahari hateraniye abayoboke b’idini ya Islam 500.

Delta yahateye amatako isya itanzitse

Ku wa 25 Nyakanga Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko mu Rwanda hamaze kugera ubwoko butandatu bwa virusi itera Covid-19, burimo iyihinduranya izwi nka ‘Delta’.

Ubu bwoko bwa Coronavirus bwageze mu Rwanda nyuma y’iminsi mike yari ishize buyogoza ibindi bihugu. Ubu bwoko bwa Coronavirus buzwiho kwandura vuba ndetse no kuzahaza uwo bwafashe.

Kimwe n’ahandi ku Isi, mu Rwanda ubu bwoko bushya bwa virusi bwahinduye isura y’urugamba rwo guhangana na COVID-19.

Muri Werurwe na Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwagaragaraga nk’urugiye gutsinda iki cyorezo ariko aho Delta iziye ibintu birahinduka imibare y’abandura n’abapfa itangira kongera kuzamuka.

Gucururuka kwa COVID-19 kwabayeho hagati ya Werurwe na Gicurasi niko kwatumye muri Mata hafatwa umwanzuro wo gusubukura Shampiyona y’Umupira w’amaguru y’u Rwanda, imikino itangira muri Gicurasi.

Ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwatumye habaho inkundura ya gatatu yo guhangana na Covid-19.

Kuva muri Nyakanga 2021, mu buryo butari bwarigeze kubaho, mu Rwanda hagaragaye umubare munini w’abandura n’abahitanwa n’icyorezo cya Covid-19, aho byageze aho abandura ku munsi bakarenga 1000 ndetse n’abapfa bakagera muri 15.

Uhereye ku wa 23 Nyakanga kugera ku wa 29 Nyakanga, ni ukuvuga mu minsi umunani ishize, abantu 8.463 baranduye. Ni mu gihe abishwe n’iki cyorezo muri iyo minsi ari 94.

Uku kwiyongera kw’abapfa n’abandura kwatumye hafatwa icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’uturere umunani muri Guma mu Rugo.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021, niyo yafashe iki cyemezo cyagombwa kumara iminsi 10 cyaje kongererwa igihe byemeza ko kizarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

Asomusiyo na yo byabaye uko

Buri mwaka tariki ya 15 Kanama ku Isi hizihizwa Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo). Kimwe n’ahandi ku Isi, muri uyu mwaka abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda nabo barawizihije.

Ni umunsi mukuru wizihijwe mu gihe ibirori bya 2020 byasubitswe kubera iki cyorezo.

Nubwo bimeze gutyo ariko kuri iyo nshuro nabwo wizihijwe mu buryo budasanzwe bigendanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uyu munsi wari usanzwe witabirwa n’Abakirisitu Gatolika barenga ibihumbi 50 baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku Mugabane w’u Burayi na Aziya, wizihijwe mu Misa yitabiriwe n’abantu 330.

Utubari twarafunguwe, akanyamuneza karagaruka

Nyuma y’umwaka urenga wari ushize utubari dufunze, ku wa 21 Nzeri 2021, inkuru nziza y’uko tugiye kongera gufungurwa yatashye mu matwi y’abakunda agasembuye.

Kongera gufungura utubari byakurikiranye no gukomorera ibindi bikorwa by’imyidagaduro birimo ibitaramo n’imikino y’amahirwe.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 1 Nzeri 2021 niyo yanzuye ko ko ibirori rusange birimo n’ibitaramo bikomorewe.

Nyuma y’iri tangazo ibirori byatangiye kwisukiranya mu Banya-Kigali, utubyiniro n’abategura ibitaramo bongera gucuruza.

Mu bitaramo byongeye gususurutsa abatuye Kigali nyuma y’igihe bari mu bwinguge harimo ibya Adekunle Gold na Omah Lay, Abanyamuziki b’ibyamamare bakomoka muri Nigeria.

Undi wasusurikije Abanyarwanda ndetse igitaramo cye kikaza kuba nyuma y’impaka ndende ni Koffi Olomide w’icyamamare mu njyana ya Lumba.

Ku bakunzi b’Umuraperi Ish Kevin nabo ntibakwibagirwa ibyo we n’itsinda rye bakoreye kuri Canal Olympia mu ijoro ryo ku wa 29 Ukwakira 2021.

COVID-19 yanyujijemo itanga agahenge, Abanyarwanda bongera gutarama. Aha hari mu gitaramo cya Adekunle Gold

Omicron yabaye kirogoya, 2021 isojwe nta cyizere

Ibi byishimo by’Abanyarwanda bisa n’aho bitatinze kuko ubwo bari bageze kure bapangira iminsi mikuru isoza umwaka nibwo humvikanye ko habonetse ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka ‘Omicron’.

Ubu bwoko bwumvikanye bwa mbere mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo. Mu maguru mashya u Rwanda rwahise rusubizaho akato ku bagenzi bava mu mahanga kandi kari karamaze kuba amateka kuko urugamba rwari rumaze gusa n’aho rugana ku musozo.

RwandAir yamenye kare ubukana bw’iki cyorezo maze ihagarika ingendo zijya mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Zambia, nubwo bitabujije ko ubu bwoko bushya nabwo butaha mu Rwagasabo.

Ku wa 15 Ukoboza nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batandatu basanzwemo ubwoko bushya bwa COVID-19 buzwi nka Omicron.

Kimwe n’ahandi ku Isi ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwasubije ibintu irudubi, ibitaramo byongera guhagarikwa, amasaha ntarengwa yo gutaha asubizwaho, abakozi bongera gusabwa gukorera mu rugo ndetse n’ibitaro byari byarahagaritse kwakira indembe za COVID-19 byongera gufungura imiryango.

Uretse ibikorwa byasubitswe ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwatumye umubare w’abandura iki cyorezo wongera kuzamuka. Ku wa 28 Ukuboza 2021 abantu 2.083 banduye Covid-19 bituma umubare w’abamaze kwandura icyo cyorezo mu minsi irindwi ishize bagera ku 6.373, ijanisha rya 5%.

Nubwo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukingira ndetse Abanyarwanda benshi bakaba bagenda bahabwa doze ya gatatu, haracyari urujijo ku migendekere y’umwaka wa 2022. Ese uzaba iherezo kuri iki cyorezo cyangwa uzatangwamo doze ya kane nk’uko biri gukorwa mu bihugu nka Israel ?

Muri Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali wahise ushyirwa muri Guma mu rugo
Inzego z'Umutekano zakoze akazi gakomeye kugira ngo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwe
Mu bihe bya Guma mu rugo, imiryango itishoboye yahawe ibyo kurya
Imihango yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19
Perezida Kagame ari mu Banyarwanda bahawe urukingo rwa COVID-19
Omah Lay ari mu bahanzi bataramiye Abanyarwanda
Basketball Africa League (BAL) ni rimwe mu marushanwa yabereye mu Rwanda ubwo COVID-19 yari yatanze agahenge
Iyi mikino yongeye gususurutsa Abanyarwanda nyuma y’igihe bari mu bwigunge
Samia Suluhu Hassan ni umwe mu bakuru b'ibihugu u Rwanda rwakiriye muri uyu mwaka
Muri Gicurasi, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasuye u Rwanda aruha n’inkingo zifashishijwe mu gukingira abaturage
Ibikorwa byo kwipimisha no kwingiza COVID-19 birakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .