Uku kwezi ( kuva tariki ya 1 kugeza iya 22) niko kwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibonyemo abandura iki cyorezo benshi kuko bangana na kimwe cya kane cy’abanduye Covid-19 bose kuva yagera muri iki gihugu.
Imibare ya Johns Hopkins University igaragaza ko mu cyumweru gishize abandura Covid-19 muri Amerika bazamutse ku kigero cya 25% ugereranyije n’icyumweru cyari cyabanje, ibi ngo ntibituruka ku kuba umubare w’imipimo bifatwa wariyongereye gusa kuko byo byazamutse ku kigero cya 14,55%.
Johns Hopkins University igaragaza kandi ko muri Leta 44 mu izigize Amerika hagaragara umubare munini w’abanduye mu bipimo byose bifatwa.
Uku kwiyongera kw’abandura kwatumye bimwe mu bitaro byo muri iki gihugu byongera kuzura. Kugeza ubu abayobozi b’ibitaro 24 byo muri Leta zitandukanye batangiye gutaka umubare muto w’abakozi n’uwabarwayi urenze ubushobozi bwabo.
Abasesenguzi bo muri iyi kaminuza bavuga ko impamvu umubare w’abandura Covid-19 muri Amerika ukomeje kwiyongera ari uko hagipimwa abantu bake kandi abenshi muri bo akaba ari ababa batangiye kugaragaza ibimenyetso bagejejwe mu bitaro, bigatuma abataragaragaza ibimenyetso bakomeza kwanduza abandi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo umubare w’abarwayi bashyizwe mu bitaro warengaga ibihumbi 83, ukaba wari umunsi wa 12 wikurikiranya abashyirwa mu bitaro barenga ibihumbi 80.
Muri Leta zugarijwe cyane muri iki gihugu ku isonga haza Texas ifite abanduye barenga miliyoni 1.178, California ifite abarwayi 1.116 Florida na Illinois.
Kugeza ubu abasesenguzi bavuga ko mu minsi iri imbere umubare w’abandura iki cyorezo, abajyanwa mu bitano n’abapfa uzakomeza kwiyongera cyane ko muri Amerika bagiye kwinjira mu bihe by’iminsi mikuru n’ubukonje, butuma abenshi bahurira mu mazu bityo kwanduzanya bikoroha.
Umubare w’abamaze kwandura Covid-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika urenga miliyoni 12, mu gihe abo imaze guhitana nabo barenga ibihumbi 260.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!