00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alan Boileau yegukanye etape ya gatatu ya Tour du Rwanda 2021, Brayan Sanchez asubirana umwenda w’umuhondo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe
Kuya 4 May 2021 saa 08:59
Yasuwe :

Umufaransa w’imyaka 21, Alan Boileau ukinira B&B Hotels, ni we wegukanye etape ya gatatu ya Tour du Rwanda 2021, yahagurukiye i Nyanza igasorezwa i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171,6 yakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021.

Alan Boileau wari watwaye n’agace ka kabiri kasorejwe i Huye kavuye i Kigali, yavuye i Nyanza agendera mu gikundi, ariko mu bilometero bya nyuma mbere yo kugera i Gicumbi atangira gusatira Quintero Norena wayoboye isiganwa igihe kirekire.

Uyu mufaransa w’imyaka 21, yegukanye agace ka gatatu k’isiganwa ry’uyu mwaka akoresheje amasaha ane, iminota 23 n’amasegonda 57, ibihe yanganyije n’abandi 10 bamukuriye barimo Quintero (Terengganu), James Piccoli (Israel Start-up Nation), Brayan Sanchez (Medellin) na Eyob Metker (Terengganu).

Kwitwara neza agakomeza kuba mu bakinnyi ba mbere, byatumye Umunya-Colombia Brayan Sanchez asubirana umwenda w’umuhondo ku rutonde rusange, akoresheje amasaha 10, iminota itanu n’amasegonda abiri dore ko Umba Lopez (Androni) wari uwambaye, yasizwe umunota n’amasegonda 54 uyu munsi.

Umunyarwanda wasoreje hafi kuri uyu wa Kabiri ni Muhoza Eric wabaye uwa 24, asizwe iminota ibiri n’amasegonda abiri na Alan Boileau. Kuri ubu nta Munyarwanda ukiri muri 10 ba mbere ku rutonde rusange ndetse Muhoza arushwa iminota itanu n’amasegonda 16 ku mwanya wa 27 naho Nsengimana Jean Bosco agasigwa iminota irindwi n’amasegonda 19 ku mwanya wa 29.

Benediction Ignite iri mu makipe atatu ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’uyu mwaka, isigaranye abakinnyi batatu gusa nyuma yo kuvamo kwa Areruya Joseph (ku wa Mbere) na Munyaneza Didier (uyu munsi) bose kubera gutobokesha amagare.

Tour du Rwanda 2021 izakomeza ku wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi hakinwa agace kayo ka kane, aho abakinnyi bazahagurukira i Kigali (Kimironko) berekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 123,9.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

- Uko abakinnyi bahembwe kuri etape ya gatatu:

  • Umukinnyi wegukanye agace ka gatatu: Alan Boileau (B&B Hotels):
  • Umukinnyi uyoboye isiganwa wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Brayan Vergara Sanchez (Medellin):
  • Umukinnyi warushije abandi guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex):
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka muri sprint agahembwa na SP: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex):
  • Umukinnyi muto witwaye neza agahembwa na PRIME INSURANCE: Zerai Nahom (Eritrea):
  • Umunyafurika witwaye neza agahembwa na RWANDAIR: Eyob Metkel (Terengganu Cycling Team):
  • Ikipe yitwaye neza uyu munsi igahembwa na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels

  Ab’i Gicumbi beretswe amahirwe ari mu kwizigamira

Cogebanque imaze igihe itera inkunga Tour du Rwanda, muri uyu mwaka yatangije poromosiyo yise “Tugendane” igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo.

Bumwe mu buryo ushobora kugendana na Cogebanque ni ugukoresha imiyoboro yayo y’ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi n’ibicuruzwa, kohereza amafaranga n’ibindi.

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bishimiye kongera guhura n’Abanya-Gicumbi no kubabwira ko bakwiye kugendana bagafashwa kugera kuri serivisi z’imari binyuze mu ikoranabuhanga.

Ati “Turi kubabwira kwegera aba-agents, intumwa za Cogebanque zibafasha gufunguza konti, kohereza amafaranga no gukora izindi serivisi zitandukanye. Kohereza amafaranga ntibisaba ko umuntu aba ari umukiliya wa banki, bisaba gusa kugira telefoni.’’

Yavuze ko abakiliya bishimiye serivisi bari guhabwa ari nayo mpamvu banki yifuje gukomeza kugendana na bo mu rugendo rw’ikoranabuhanga.

Ati “Ikoranabuhanga rigufasha kwiha amafaranga utagiye gusaba umuntu ngo ndebera amafaranga mfite kuri konti. Byari ibya kera. Turakangurira buri wese kutugana kuko imiryango ifunguye. Turi mu bihe bitoroshye, ariko turagira ngo ushaka kwiteza imbere aze tugendane, duhindure inzozi ze mu by’imari.’’

Muri iki gihe cy’iminsi umunani ya Tour du Rwanda, abakoresha konti yabo bifashishije ikoranabuhanga, abazigamira bahabwa ibihembo bitandukanye, aho buri gace gasorezwa.

Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo y’iyi banki izwi nka “Coge mBank”.

Cogebanque ni umuterankunga w'imena wa Tour du Rwanda 2021
Cogebanque imaze igihe itera inkunga Tour du Rwanda, muri uyu mwaka yatangije poromosiyo yise “Tugendane” igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bishimiye gukomeza kubwira Abanyarwanda ibyiza biri mu gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi z'imari
Cogebanque inafite ishami i Gicumbi mu mujyi
Abaturage banyuranye bagenda basobanurirwa ibyiza biri mu gukorana na banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque
MC Buryohe ni we waherekeje Cogebanque nk'umushyushyarugamba wayo
Platini yasusurukije ab'i Gicumbi aho isiganwa ryasorejwe

 13:29: ALAN BOILEAU YEGUKANYE AGACE KA GATATU KA TOUR DU RWANDA 2021

Umufaransa w’imyaka 21 ukinira B&B Hotels ni we utanze abandi ku murongo i Gicumbi, yegukana agace ka gatatu asize abarimo Quintero Carlos Julian wa Terrengganu bahagereye rimwe.

Brayan Sanchez wageze ku murongo arimu gikundi cya mbere na Boileau, ni we uhise yambara umwenda w’umuhondo.

Alan Boileau w'imyaka 21, yegukanye agace ka Nyanza-Gicumbi /Ifoto: Igirubuntu Darcy

 13:17 Ibilometero birindwi bya nyuma: Quintero ashobora kugera i Gicumbi mbere. Haracyarimo amasegonda make.

13:10 Ikinyuranyo kigeze ku masegonda 35 hagati ya Quintero n’abamukurikiye mu gihe hasigaye ibilometero 12 gusa.

 AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATANU

Quintero ni we wegukanye amanota y’umusozi wa gatanu muri iri siganwa wa Tetero, akurikiwe na Main, Sevilla, Boileau na Vuillermoz.

13:06 Hasigaye ibilometero 16 gusa kugira ngo abakinnyi bari imbere bagere ahasorezwa isiganwa mu Mujyi wa Gicumbi. Quintero yashyizemo amasegonda 28 hagati ye n’igikundi.

12:59: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 150. Hasigaye ibilometero 21 isiganwa rigasozwa. Quintero aracyari imbere ndetse yasize abamukurikiye amasegonda 42.

12:52: Quintero yashyizemo ikinyuranyo cya 35’’ hagati ye na ba bandi 20 bamuri inyuma. Buri kanya ibihe bibatandukanya biri gukomeza bigabanuka.

  Carlos Quintero akukirikiwe n’abakinnyi 20

12:52: Carlos Quintero yasize abamukurikiye 24’’. Abamuri inyuma ni abakinnyi 20 bari gushaka uko bagabanya amasegonda abatandukanya ku buryo byabafasha no kwegukana intsinzi.

12:50: Carlos Quintero ukinira Terengganu Cycling Team yacomotse mu bandi. Mu gihe hamaze kugenda ibilometero 143, uyu mukinnyi ukomoka muri Colombia yasize abandi ho 24’’.

  ABAKINNYI BAKOMEYE BATANGIYE GUSHAKA UKO BAJYA GUTSINDA

Ku kilometero cya 141, abakinnyi babiri barimo Alana Boileau (B-B Hotels) wegukanye etape ya Kigali-Huye na Zerai ukinira Erythrée bacomotse mu bandi ariko igikundi gihita kibafata. Imvura iri kugwa ijojoba cyane uko abakinnyi basatira aho basoreza.

12:38: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 140. Teugels wari imbere abandi bakinnyi bari mu gikundi bamufashe mbere y’uko batangira kuzamuka umusozi wa Tetero. Ubu bari kugendera hamwe.

12:35: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 138. Abari mu gikundi bahise biruka bashaka gufata abari imbere. Igikundi cyafashe Gautier ariko Teugels akomeza kugenda wenyine. Ikinyuranyo ubu kiri mu masegonda 45.

12:32: Abakinnyi babiri barimo Lennert Teugels na Cyril Gautier basize Byukusenge Patrick bari kumwe kuva ubwo bacomokaga mu bandi.

Aba bombi bamusize amasegonda 30 mu gihe igikundi kibari inyuma ho 1’35’’ mu bilometero 136 bamaze gusiganwa.

  I Gicumbi mu Mujyi aho isiganwa risorezwa imvura iri kujojoba

Mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba aho etape ya gatatu ya Tour du Rwanda isorezwa, imvura iri kugwa.

Abanyacyubahiro batandukanye bamaze kugera aho isiganwa risorezwa. Biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere agera i Gicumbi saa 13:29 ariko ibi bihe bishobora kwiyongera bitewe n’uko ikirere cyahindutse.

12:21: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 129. Batatu barimo Umubiligi Lennert Teugels, Umufaransa, Cyril Gautier n’Umunyarwanda, Byukusenge Patrick baracyari imbere y’igikundi ho 1’47’’.

  Amanota ya SPRINT ya kabiri

1. Lennert Teugels
2. Cyril Gautier
3. Byukusenge Patrick

12:09: Abakinnyi bamaze gusiganwa ibilometero 122. Ba bandi bari imbere basize abandi ho 2’30’’.

  UMUVUDUKO WAGABANUTSE MU ISAHA YA GATATU
Mu isaha ya gatatu y’isiganwa, abakinnyi bagabanyije umuvuduko bagenderagaho ugera kuri 33,2 Km/h. Ni igabanuka ahanini rishingiye ku ho isiganwa riri kunyura higanjemo imisozi ndetse n’imvura yaguye mu bice by’Amajyaruguru.

  IGIKUNDI CYATANGIYE GUKANGUKA

Abakinnyi bamaze gusiganwa ibilometero 106; ba bakinnyi bari imbere basize igikundi ho 4’05’’.

Urushinge rwa saa Sita rwaguyemo, abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 112. Abakinnyi bari mu gikundi bakangutse batangira kunyongana ingoga ndetse bagabanya ikinyuranyo hagati yabo n’abari imbere, ubu cyageze kuri 2’35’’.

  AMANOTA Y’AGASOZI KA KANE

Amanota y’agasozi ka kane yatangiwe mu Karere ka Rulindo hafi n’Ibiro by’Akarere. Yegukanywe na Teugels, yakurikiwe na Byukusenge na Gautier.

11:49: Abakinnyi bari imbere basize igikundi ho 4’20’’. Ni ikinyuranyo kinini ndetse bishobora kugorana ko kivanwamo kuko aho abakinnyi bari kwerekeza ni mu misozi miremire. Birabasaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo babafate.

  IBYO WAMENYA KURI BATATU BARI IMBERE

Byukusenge Patrick w’imyaka 29 ukinira Benediction Ignite yegukanye intsinzi enye zirimo imwe y’irushanwa rizwi na UCI, aho yegukanye etape muri Tour du Cameroun. Uyu musore ntarabasha kwegukana etape muri Tour du Rwanda.

Umufaransa Cyril Gauthier w’imyaka 33 yegukanye intsinzi zirindwi mu marushanwa ya UCI. Ni ku nshuro ya mbere yitabiriye Tour du Rwanda.

Umubiligi Lennert Teugels w’imyaka 28, amaze gutwara amasiganwa 13 y’imbere mu gihugu cye cy’amavuko. Ni ku nshuro ya mbere yitabiriye Tour du Rwanda.

  Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 96. Abakinnyi batatu bari imbere basize igikundi ho iminota ine.

11:29: Abakinnyi bari imbere bageze ahari Ikigo Nderabuzima cya Kanyinya aho bamaze kugenda ibilometero 91. Kuri ubu ikinyuranyo hagati yabo n’ababakurikiye ni 3’50.

  AMANOTA Y’AGASOZI KA GATATU

Amanota y’agasozi ka gatatu yatangiwe i Kanyinya, yegukanywe na Teugels, Byukusenge, Gautier na Tewelde.

  Mu Majyaruguru, imvura yageze hasi

Mu gihe abakinnyi bari imbere, bitegura kwinjira mu Ntara y’Amajyaruguru, muri aka gace imvura yatangiye kugwa.

Imvura ntijya ihagarika isiganwa ahubwo abakinnyi bahita bahabwa amakote yabigenewe abafasha kwirinda kunyagirwa cyane.

 Imodoka zamamaza (caravanes) zageze kuri Nyirangarama

Rwarutabura usanzwe ari umufana w'imena wa Rayon Sports yaherekeje Rwanda Tea

11:07: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 86, bivuze ko batangiye umusozi wo ku Gitikinyoni. Mu isaha ya kabiri y’isiganwa bagenderaga ku muvuduko wa 40,6 km/h.

  IKINYURANYO GIKOMEJE GUTUMBAGIRA

11:01: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 84. Teugels (Tarteletto), Gautier (B&B Hotels) na Byukusenge (Benediction) basize igikundi ho iminota itatu.

 Niyonshuti Adrien: Iyi etape ni yo yerekana uzatwara Tour du Rwanda 2021

Umutoza wa SACA, Niyonshuti Adrien, wakinnye umukino w’amagare kugeza ku rwego rw’ababigize umwuga, yabwiye IGIHE ko etape y’uyu munsi ariyo rurangiza ndetse aribwo isiganwa nyaryo ritangiye.

Ati “Ni etape igoye, ibilometero bibanza nta misozi irimo kugera i Muhanga, ariko umaze kumanuka Kivumu ugatangira gufata imisozi ya Musambira winjira Kamonyi ni imisozi igoranye itangira kugenda ica umuntu intege.”

“Etape twavuyemo zari iz’abahanga muri sprint, ariko ubu hagezweho abazamutsi. Abazi gukora sprint ibyabo bizarangirira i Muhanga. Niho turebera niba Abanyarwanda nka ba Patrick [Byukusenge], Manizabayo, Shemu na Samuel bashobora gukuramo ibihe, biratwereka ishusho y’abakinnyi bacu kuva hano i Shyorongi kugera ku Kirenge, uzagera kuri Nyirangarama ameze neza no kuzamuka i Gicumbi ntibizamugora.”

Abanya-Eritrea bari mu bo kwitega

Niyonshuti yakomeje avuga ko abakinnyi bo kwitondera uyu munsi ari abihambira haba mu bitambika no mu kuzamuka barimo Abanya-Eritrea, Abanyamerika n’Abanya-Colombia.

Ati “Urubanza rukomeye ruzabera muri uyu muhanda w’umusozi w’inyuma ya Base. Ni ahantu hazamuka cyane, ni ho tuzatangirira kumenya umuntu uzatwara Tour du Rwanda.”

10:56: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 79. Ba bakinnyi batatu bari imbere basize igikundi ho 2’50’’.

  AMANOTA Y’AGASOZI KA KABIRI

Amanota y’agasozi ka kabiri yegukanywe na Teugels, yakurikiwe na Byukusenge Patrick na Gautier.

10:49: Teugels (Tarteletto), Gautier (B&B Hotels) na Byukusenge (Benediction) basize igikundi ho 2’30’’. Bamaze kugenda ibilometero 70, bivuze ko hasigaye gukorwa intera y’ibilometero 100 kugira ngo umukinnyi wa mbere agere mu Karere ka Gicumbi.

10:47: Abakinnyi bari imbere bari kugendera hamwe mu gih bitegura gutangiza kuzamuka agasozi ka kabiri kari butangirwe amanota muri iyi etape ya Nyanza-Gicumbi. Bamaze gusiganwa ibilometero 75.

10:37: Amanota y’agasozi ka mbere yegukanywe na Byukusenge Patrick ukinira Benediction Ignite, Teugels na Gautier.

10:36: Abakinnyi batatu bari imbere bamaze kongera ibihe hagati yabo n’ababari inyuma. Ubu ikinyuranyo ni 2’50’’ nyuma y’ibilometero 64.

  MUNYANEZA DIDIER WA BENEDICTIO IGNITE AVUYE MU ISIGANWA

Umukinnyi wa Benediction Ignite, Munyaneza Didier ‘Mbappe’ avuye mu irushanwa. Ntabwo hatangajwe impamvu uyu mugabo avuyemo.

Munyaneza yavuye mu isiganwa nyuma y’uko ku wa Mbere ubwo hakinwaga etape ya kabiri ya Kigali-Huye, Areruya Joseph bakinana muri Benediiction Ignite na we yavuye mu isiganwa nyuma yo kugorwa no gukoresha igare.

10:21: Nyuma y’ibilometero 57, ikinyuranyo hagati ya ba bakinnyi bari imbere n’igikundi cyageze ku 2’37’’.

10:18: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 55. Ikinyuranyo hagati y’abari imbere n’igikundi kigeze ku +1’40’’.

10:14: Abakinnyi batatu kuri ubu ni bo bari imbere, ubu bari hafi yo kugera ku Ruyenzi. Teugels (Tarteletto), Gautier (B&B Hotels) na Byukusenge (Benediction) basize igikundi ho 55’’.

  Goytom Sultan wo muri Eritrea yatobokesheje

Umunya-Eritrea Goytom Sultan wari mu bakinnyi bane bari imbere y’igikundi yatobokesheje igare rye, ahabwa ubufasha mbere yo gukomeza gusiganwa.

 Abakinnyi bari kugendera mu gikundi

10:09: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 45. Mu isaha ya mbere y’isiganwa abakinnyi bakoresheje umuvuduko wa 44,7 km/h.

10:04: Nyuma y’ibilometero 44, abakinnyi batatu banyonze amagare yabo bafata Teugels, aba barimo Gautier (B&B Hotels), Goytom (Erythrée), Byukusenge Patrick (Benediction). Aba bakinnyi bane basize igikundi ho 20’’.

10:00: Lennert Teugels aracyayoboye nyuma y’ibilometero 40. Uyu mukinnyi wa Tarteletto - Isorex. Yasize abandi ho amasegonda 23.

  AMANOTA Y’AGASOZI KA MBERE YEGUKANYWE NA TEUGELS

Lennert Teugels ni we wegukanye amanota y’agasozi ka mbere yabariwe muri Kamonyi. Yakurikiwe na Roldan na Vahtra.

09:56: Teugels (Tarteletto) ni we wenyine uri imbere. Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 35.

09:53: Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 35. Abakinnyi batandatu bacomotse mu gikundi ubu bari kugendera hamwe. Aba barimo Vargas (Team Medellin), Teugels (Tarteletto), Rolland (B&B Hotels), Ferron (Total-Direct Energie), Hoehn (Wildlife) na Mohd Zariff (Terengganu).

  Ibyo wamenya ku Karere ka Nyanza ahahagurukiye etape ya gatatu ya Tour du Rwanda 2021

Akarere ka Nyanza kabumbatiye amateka menshi yiganjemo ayo hambere kuko Nyanza yabaye Umurwa Mukuru w’Ubwami kuva mu 1899 kugeza mu mu 1962.

I Nyanza hatuwe n’Abami bane ari bo Kigeli IV Rwabugiri wari utuye ku misozi ya Mwima na Mushirarungu; Yuhi V Musinga watuye i Mwima na Gakenyeri; Mutara III Rudahigwa watuye mu Rukali ndetse n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watuye i Busasamana.

Hari ingoro y’Abami yo mu Rukari, Ingoro y’Umurage wo Kwigira, Umusezero w’Abami, Ibigabiro, Inzira Gakondo z’Ubukerarugendo; haboneka Amariba ya Mutende yafukuwe ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, aho Inyambo ze ndetse n’inka z’abaturage ziturutse imihanda yose zashokaga.

Hari kandi Icyuzi cya Nyamagana cyafukujwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa afatanyije n’agoronome w’Umubiligi witwaga Dubois. I Nyanza kandi hafatwa nk’igicumbi cy’ubutabera kuko hahoze urukiko umwami yaciragamo imanza.

Ni Akarere gasurwa na ba mukerarugendo basaga ibihumbi 70 ku mwaka kandi intego ikaba ari uko bazamuka bakagera nibura kuri miliyoni imwe. Gafite ubuso bwa km² 671, gatuwe n’abasaga 225.209, babarizwa mu Mirenge 10.

09:45: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 29. Kuri ubu bageze i Muhororo mu Murenge wa Byimana. Abakinnyi bari imbere basize igikundi ho amasegonda 11 ariko gihita cyihuta kirabafata, ubu bari kugendera rimwe.

09:42: Ku kilometero cya 27, Didier Munyaneza wa Benediction Ignite yacomotse mu bandi bakinnyi. Yahise akurikirwa n’abandi bakinnyi barindwi.

09:39: Abakinnyi bamaze gusiganwa ibilometero 26. Igikundi kiracyari kugendera hamwe basa nk’abagerageza kuzigama imbaraga ziza kubafasha kugera mu Karere ka Gicumbi kuri iyi etape ndende kandi ikomeye cyane.

  Guverineri Kayitesi ni we watangije etape ya Nyanza-Gicumbi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ni we watangije etape ya gatatu ya Tour du Rwanda 2021 yahagurukiye mu Karere ka Nyanza yerekeza mu ka Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171,6.

09:34: Abakinnyi bamaze gusiganwa ibilometero 23. Kuri ubu bageze mu Karere ka Ruhango.

 Abanyarwanda bifitiye icyizere kuri uyu wa Kabiri

Munyaneza Didier “Mbappe” ukinira Benediction Ignite, mbere yo guhaguruka yabwiye IGIHE ko afite icyizere cyo kwitwara neza.

Yagize ati “Ni etape tugomba kwitondera cyane kuko haraza kubamo impinduka zitandukanye. Ni etape ndende, izamuka. Tugomba kwitonda ngo tutaza gutakaza ibihe. Bibaye byiza dushobora no kuyitsinda. Amakipe menshi afite abazamuka.’’

Yakomeje ati “Ni etape ishobora gutsindwa n’abakinnyi bazamuka. Tour du Rwanda yabaye 2.1 hajemo amakipe yabigize umwuga. Kugira ngo tuzitware neza muri iyi Tour du Rwanda, biradusaba kugira indi mikino. Ntidushaka kwitabira Tour du Rwanda, turashaka kuyitwara. Hakenewe imikino kandi nta handi twayivana, yava i Burayi bikadufasha kumenyera umuvuduko abandi bagenderaho.’’

09:26 Abakinnyi bane barimo Weldemicael (Eritrea), Sanchez (Medellin), Van Breussegem (Tarteletto) na Rolland (B&B Hotels) bari bagerageje gucomoka, ariko igikundi cyabagaruye bagendera hamwe ku bilometero 18 bimaze gukorwa.

  Imvura yatangiye kugwa hakiri kare

Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 16 bya mbere nyuma yo guhaguruka mu Karere ka Nyanza. Imodoka zitwaye abanyamakuru zigeze mu Byimana mu Karere ka Ruhango. Ikirere cyo muri aka gace kibuditse ibicu ndetse bishobora kubyara imvura cyane ko yatangiye kujojoba.

 Imitere y’inzira ya etape ya Nyanza- Gicumbi

Agace Nyanza- Gicumbi kari mu tugoranye mu isiganwa ry’uyu mwaka kuko karimo imisozi itandatu ugereranyije n’ine yari muri etape ya Kigali- Huye n’umwe wari muri Etape ya Kigali- Rwamagana.

Amanota ya mbere ya ‘sprint intermediaire’ aratangirwa i Muhanga, aya nyuma atangirwe kuri Nyirangarama.

Imisozi itandatu yo kuzamuka ni uwa Kamonyi, Ruyenzi, Kanyinya, ku Murenge, Tetero na Gicumbi.

09:11 Hamaze gukorwa ibilometero bitanu, abakinnyi bose bongeye kugendera hamwe barimo na 20 bari bageraje gucika.

 Etape ya Nyanza-Gicumbi yahagurukiye i Nyanza hafi yo mu Rukari

Mu Karere ka Nyanza ahitwa mu Rukari, ni ho hari Ingoro y’Abami b’u Rwanda igaragaramo amateka yihariye kandi ateye amatsiko, ku buryo buri wese uhasuye amara umwanya areba ibimenyetso bihari bigaragaza uko Abami b’u Rwanda babagaho ndese n’umuco wihariye w’abenegihugu.

Nyanza yafatwaga nk’Umurwa w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu mwaka wa 1961. Icyo gihe hatuye Abami barimo Kigeri IV Rwabugiri, Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeri V Ndahindurwa.

Habitse amateka akomeye y’Igihugu kuko niho hagaraga ibimenyetso bitandukanye by’Ingoma ya Cyami n’ibikoresho bitandukanye bigaragaza umuco w’Abanyarwanda byakoreshwaga hambere.

09:10 Abakinnyi 20 basohotse mu gikundi bashinga itsinda ryabo nubwo bari babuze uko bavamo. Hamaze gukorwa ibilometero bitatu.

09:05 Abakinnyi nibwo batangiye kubarirwa ibihe ndetse ab’inkwakuzi batangiye gushaka uko baomoka mu gikundi muri iki kilometero cya mbere.

09:00 Isiganwa riratangijwe

Abakinnyi bagiye kubanza gukora intera y’ibilometero 2,4 mbere yo kugera aho ibihe bitangira kubarirwa ku kabari ka SKOL. Tugiye gukora intera y’ibilometero 171,6.

08:45 Abasiganwa bamaze kugera aho bahagurukira mu Rukari. Ikirere cy’i Nyanza kirakonje, ariko birafasha abakinnyi bagiye kubanza gukora ibilometero bya mbere ahatambika mbere yo kuzamuka ubwo baraba basohoka mu Ntara y’Amajyepfo bitegura kwinjira mu Mujyi wa Kigali.

Amateka y’Umujyi wa Nyanza n’uwa Gicumbi muri Tour du Rwanda

Tour du Rwanda yaherukaga guhagurukira i Nyanza mu 2017, icyo gihe yerekeje i Rubavu.

I Gicumbi haherukaga isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda mu 2010, aho kari agace ka kabiri kari kavuye i Kigali, kegukanywe n’Umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot.

Umunyarwanda ari mu bakinnyi 10 ba mbere bayoboye isiganwa nyuma y’uduce tubiri tubanza

Nyuma y’uko Alan Boileau yegukanye etape ya Kigali- Huye, ariko umwambaro w’umuhondo ugafatwa na Umba Lopez Abner Santiago w’imyaka 18, arusha amasegonda abiri Sanchez Vergara Brayan Stiven wawambaye ku Cyumweru, byose biracyashoboka mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus uri gukinira Ikipe y’Igihugu nyuma yo kuva mu Butaliyani aho akinira ikipe ya kabiri ya Team Qhubeka, ni uwa 10 ku rutonde rusange anganya ibihe n’abandi icyenda barimo Sanchez Vergara Brayan. Araza kuba ahanzwe amaso kuri uyu wa Kabiri nubwo atari umukinnyi mwiza mu guterera imisozi cyane.

- Abakinnyi bahembwe ku munsi wa kabiri

  • Umukinnyi wegukanye etape ya kabiri: Alan Boileau (B&B Hotels, Fra)
  • Umukinnyi uyoboye isiganwa wambitswe umwenda w’umuhondo na VISIT RWANDA: Umba Lopez Abner Santiago (Androni, Col)
  • Umukinnyi witwaye neza mu guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ (Benediction Ignite, Rwanda)
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka ‘sprint’ uhembwa na SP: Teugels Lennert (Tarteletto-Isorex, Bel)
  • Umukinnyi ukiri muto witwaye neza wahembwe na PRIME INSURANCE: Umba Lopez Abner Santiago (Androni, Col)
  • Umunyafurika mwiza witwaye neza wahembwe na RWANDAIR: Salim Kipkemboi (Bike Aid, Kenya)
  • Ikipe yitwaye neza yahembwe na INYANGE INDUSTRIES: Androni Giocattoli-Sidermic (mu Butaliyani)

- Ni isiganwa rya gatatu rya Tour du Rwanda riri ku rwego rwa 2.1

Ni inshuro ya gatatu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’abiri aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée, Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, ariko bombi bakaba bataritabiriye uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu. Gusa, iry’uyu mwaka ririhariye kuko uretse kuba mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, ntirizagera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Amafoto: Niyonzima Moses na Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .