00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 15 January 2012 saa 12:34
Yasuwe :

Trezzor ni istinda ry’ umuziki wibanda kuw’ijyana ya Rock itamenyerewe cyane muri Afurika n’izindi njyana za Kinyafurika( wild music). Trezzor yashizwe n’abasore ba 3 bahuriye muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari bo:
• Yves Kana : umucuranzi wa gitari akaba n’umuririmbyi (Guitarist and singer)
• Danny : umuvuzi w’ingoma akaba n’umuririmbyi (Drummer and singer)
• Masabo: umucuranzi wa wa piano akaba n’umuririmbyi (Pianist and singer)
Abo basore bahuye bataziranye mu mwaka 2008. Babonanye bwa mbere i (...)

Trezzor ni istinda ry’ umuziki wibanda kuw’ijyana ya Rock itamenyerewe cyane muri Afurika n’izindi njyana za Kinyafurika( wild music). Trezzor yashizwe n’abasore ba 3 bahuriye muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari bo:

• Yves Kana : umucuranzi wa gitari akaba n’umuririmbyi (Guitarist and singer)

• Danny : umuvuzi w’ingoma akaba n’umuririmbyi (Drummer and singer)

• Masabo: umucuranzi wa wa piano akaba n’umuririmbyi (Pianist and singer)

Abo basore bahuye bataziranye mu mwaka 2008. Babonanye bwa mbere i Kigali mu Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB), bamaze kumenyana nibwo Yves Kana yagize igitekerezo cyo gushinga itsinda rya muzika nk’uko byari inzozi ze kuva mu bwana bwe.

Mu mwaka 2009 umwaka w’Amashuri utangiye, nibwo Yves Kana yagejeje igitekerezo cye kuri bagenzi be ( Danny and Masabo) ariko ntibahita babyumva. Yves Kana ntiyacitse integer yakomeje kushaka ko iryo tsinda ryavuka nuko amaherezo riravuka, ikibazo cyari kigisigaye cyari izina bagombaga kwitwa.

Baje gusanga bagomba kwitwa Trezzor (ari nako n’ubu bacyitwa) nk’izina risobanura ko umuziki ari impano bakomora kuri Rurema.

Nyuma y’amezi 3 gusa Masabo nawe yaje kujya hanze gukomerezayo amashuri ntiyakomeza kugumana n’abagize iri tsinda n’ubwo agikomeje kuba mu itsinda. Baje kunguka undi munyamuryango witwa Ricardo ucuranga piano akanaririmba (Pianiste and singer) nuko aziba icyuho cy’uwitwa Masabo.

Muri Mutarama 2011, Yanny Bayingana yaje gusezera muri iri tsinda kubera impavuze bwite. Gusa mu Kuboza 2011, hinjiye umucuranzi wa Gitari (Guitarist and singer) witwa Hoppy. Ubwo itsinda risigarana Yves Kana, Danny, Ricardo na Masabo uri muri Amerika, na Hoppy.

Ibihangano bakoze:

Itsinda ryakomeje guhanga n’ubwo ryahuraga n’inzitizi z’ubushobozi.
Baje kugana inzu yatunganyaga umuziki (Ubuntu studio), batangira gukora indirimbo zabo za mbere ndore ko ibihangano byaribihari kuko Yves Kana yarasazwe arumwandisti windirimbo.

Indirimbo ya mbere ni On Compus (Muri Kaminuza) ivuga uko ubuzima bwo muri Kaminuza buba bumeze cyane cyane ku bakihagera. Nyuma y’igihe gito umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa gitari (Guitarist and Singer) Yanny Bayingana yinjiye muri iri Tsinda.

Mu kwezi kwa kanama 2010 abakoranye indirimbo n’umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari we Jay Polly.

Muri Mata 2011, Yves Kana yanditse indirimbo yitwa ‘Haguruka Rwanda’ mu rwego rwo kwibuka abakorewe Jenoside yakorewe abatusti mu 1994.

Mu Kwakira 2011 nibwo Trezzor yashize hanze bwa mbere amashusho y’indirimbo yabo Inshuti Nziza ( ft Ally Souddy), nyuma gato mukwa 11 kwa 2011 bashirahanze amashusho y’indirimbo Uwagaciro mu rwego rwo gutegura album ya Trezzor yambere yitwa On Compus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .