00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukanishi wahindutse umu-Coiffeur: Uko Munyampundu yigaruriye ibyamamare i Kigali

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 October 2022 saa 03:22
Yasuwe :

Umukobwa cyangwa umugore w’i Kigali utarasokozwa na Eugène Hairstyle, biragoye gushimangira ubusirimu bwe kuko adakorerwa n’umwe mu bamaze kwigarurira imitima y’abakunda gusa neza.

Munyempundu Eugène ni umusore umaze imyaka 15 akora ibijyanye no gutunganya imisatsi y’abagore. Abakurikiranira hafi ibyamamare byo mu Rwanda baramuzi kuko bakunda kumugaragaza bamushimira ubwiza aba yabagejejeho.

Mu bantu batandukanye yakozeho rikaka bakajya ku mbuga nkoranyambaga bakamuvuga imyato harimo Shaddyboo, Miss Rwanda 2022 Muheto Divine, Miss Muyango, Miss Cadette, abahanzi Bwiza na Marina, Miss Kayirebwa, Shazy, Keza Telsky, umunyamakuru Abayezu Assoumpta n’abandi.

Uyu ni umwe mu basore bakora akazi kabo neza kandi mu buryo bwa kinyamwuga aricyo cyatumye yaba abahanzi, ba byampinga, abanyamideli n’abandi bose basobanutse bamusanga ngo abakoreho ryake.

Nubwo amaze kwamamara bitewe n’ibikorwa bye ariko urugendo rwe ni rurerure cyane kuko yaminuje mu bukanishi muri IPRC Kigali gusa aza kujya gutunganya imisatsi y’abagore, umwuga umutima we wihebeye.

Iyo uganira na Munyempundu wumva ari umuntu ushishikajwe no kubona abantu baserutse basa neza, aricyo cyatumye ava mubyo yize akajya gukora muri salon de Coiffures zitandukanye.

Mu kiganiro Munyempundu yagiranye na IGIHE yavuze ko kuva akiri umwana muto yiyumvagamo ibijyanye no gutunganya imisatsi gusa ntiyagira amahirwe yo gutangira kubikora icyo gihe.

Ati “Ni ibintu nabyirutse nkunda, nubwo nta bikomeje mu bwana bwanjye ariko nakunze kubikinisha nkunda kogosha abana n’imikasi, nza kubivamo njya kwiga mu bisanzwe niga ubukanishi ariko nyuma nongera kwisanga nagarutse mu muhamagaro wanjye.”

Nubwo yagiye kwiga ubukanishi ndetse agatangira kubukuramo amafaranga, ibyo yiyumvagamo byakomeje kumubuza amahoro, kugeza ubwo yafashe iya mbere akajya kubyihuguramo.

Mu bihe bigoye ubwo Umunye-Congo yari ayoboye kugutunganya imisatsi mu 2008 nibwo Munyempundu yinjiye mu kibuga. Yemeza neza ko kugira ngo bagire icyo bakora byabasabaga kwigira ku banye-Congo.

Ati “Mu 2008, 2009 na 2010 ni umwuga utari umenyerewe ku Banyarwanda byari bizwi ko abanye-Congo aribo babikora ku buryo n’iyo wabijyagamo iyo utisanishaga nabo byakugoraga kugira ngo ubone akazi.”

Yakomeje avuga ko batangiye bafasha aba banye-Congo bakora bashyizeho umwete kugeza babigaranzuye bakisubiza ikibuga.

Ati “Byaratuvunaga dutangira dukora nk’abayede bigera aho natwe batwemera bakatugirira icyizere niyo mpamvu aka ariko kazi kanjye.”

Nubwo uyu musore yari yarize gutunganya imisatsi kandi abisobanukiwe yaje kubona ko kubikora biri kumugora ahubwo aca umuvuno wo kujya kubyigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Nyuma yaje kujya kubikora nk’umwuga ariko akomeza kubangamirwa n’abanye-Congo bari barihariye isoko, nibwo yafashe umwanzuro wo gutangira gukora ibyo badakora.

Munyempundu avuga ko yashatse uko yafatisha niko kwigira ku makosa y’abandi anoza akazi ke abantu batangira kumuyoboka.

Ati “Nkimara gufata icyemezo cyo kuva mu kwigisha naravuze ese biragenda gute, icyo gihe hari abantu bubatse amazina yabo ndavuga ngo reka nze nigire ku makosa y’abandi.”

“Nkajya ndeba ibyo abandi bakora ibyo badakora neza njye nkabinoza, nshiduka nigaruriye abantu bose kuko nakoraga ibyo abandi badakora kandi noneho nkagira n’ikinyabupfura. Icyambere ni ukubaha umuntu simvuge ngo uyu aje mu modoka, uyu yaje na moto cyangwa n’amaguru ahubwo bose nkabafata kimwe nkabakorera kimwe bigatuma abakiliya babinkundira bagenda babwirana.”

Ubu Munyempundu akorera muri Keza Salon, yemeza ko uyu mwuga umutunze ndetse yabashije gukuramo n’imitungo ifite agaciro kandi atera imbere uko bwije n’uko bukeye.

Gusa nubwo ibintu bimeze neza avuga ko bakibangamiwe n’imbogamizi yo kutagira inganda zikora ibikoresho bakenera mu Rwanda.

Ati “Imbogamizi dukunda guhura nazo ni ibikoresho, hari ubwo haza nk’ikintu tukacyimenyereza abakiliya ejo ukumva ngo cyavuye ku isoko. Bibaye byiza tukagira inganda zikora ibikoresho byizewe byaba byiza.”

Munyempundu nk’umwe uzi aho umwuga umaze kumugeza yatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kuyiga, ubu atanga amasomo yo gutunganya imisatsi.

Munyempundu amaze imyaka 15 akora akazi ko gutunganya imisatsi y'abagore
Shaddyboo uzwiho gusa neza na we yitabwaho na Munyempundu
Bushali iyo ashaka kwikoraho na we ni ho ajya
Akanyamuneza kaba ari kose ku basokorejwe na Munyampundu
Shazy wamamaye ku mbuga nkoranyambuga ni umwe mu basokoreza muri Eugene Hairstyle
Munyempundu amaze kwigarurira imitima y'abakunda gusa neza
Yaba abogoshwa n'abasokozwa bose baba basa neza
Miss Muyango ni umwe mu bakiriye b'imena ba Munyampundu
Umuhanzi Marina na we imicyo ayikesha Eugene Hairstyle
Miss Muheto Divine ari mu byamamare byakorewe umusatsi na Munyampundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .