00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Imirwano yubuye hafi ya Sake

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 March 2024 saa 10:17
Yasuwe :

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa 27 Werurwe 2024 zabyukiye mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu bice bikikije umujyi wa Sake muri teritwari ya Masisi.

FARDC iri gufashwa muri uru rugamba n’imitwe y’ingabo irimo ihuriro Wazalendo, zagabye ibitero zigamije gufungura umuhanda uhuza Sake na Minova umaze iminsi myinshi ugenzurwa n’abarwanyi ba M23.

Ni imirwano ikomeye bivugwa ko ishobora gutuma abaturage basigaye muri Sake no mu nkengero bahunga, bitewe ahanini n’imbunda nini ziri kwifashishwa na FARDC.

Kuri uyu wa 26 Werurwe, imirwano yari yakomereje mu gace ka Bibwe gaherereye muri Bashali Mokoto muri iyi teritwari. Abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Nyange kari mu bilometero 10 uvuye muri santere ya Bibwe.

Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize, abarwanyi ba M23 basubije inyuma ibitero bya FARDC muri gurupoma ya Kibumba, kuri uyu wa 26 Werurwe nta mirwano yahabaye, kimwe no muri Sake.

M23 igenzura imisozi ikikije Sake n’ibice birimo Shasha ugana Minova guhera muri Gashyantare 2024. FARDC yagerageje kugaba ibitero byinshi kuri uyu mutwe byari bigamije kwigarurira ibi bice, gusa ntacyo byatanze.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, muri uko kwezi yateguje ko FARDC n’ingabo ziyifasha nibikomeza kurasa muri utu duce, abarwanyi babo bazafata n’umujyi wa Sake. Ni igikorwa cyatuma umuhanda wa Sake na Goma uri mu y’ingenzi cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ufungwa.

M23 igenzura imisozi ikikije Sake kuva muri Gashyantare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .