FARDC iri gufashwa muri uru rugamba n’imitwe y’ingabo irimo ihuriro Wazalendo, zagabye ibitero zigamije gufungura umuhanda uhuza Sake na Minova umaze iminsi myinshi ugenzurwa n’abarwanyi ba M23.
Ni imirwano ikomeye bivugwa ko ishobora gutuma abaturage basigaye muri Sake no mu nkengero bahunga, bitewe ahanini n’imbunda nini ziri kwifashishwa na FARDC.
Kuri uyu wa 26 Werurwe, imirwano yari yakomereje mu gace ka Bibwe gaherereye muri Bashali Mokoto muri iyi teritwari. Abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Nyange kari mu bilometero 10 uvuye muri santere ya Bibwe.
Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize, abarwanyi ba M23 basubije inyuma ibitero bya FARDC muri gurupoma ya Kibumba, kuri uyu wa 26 Werurwe nta mirwano yahabaye, kimwe no muri Sake.
M23 igenzura imisozi ikikije Sake n’ibice birimo Shasha ugana Minova guhera muri Gashyantare 2024. FARDC yagerageje kugaba ibitero byinshi kuri uyu mutwe byari bigamije kwigarurira ibi bice, gusa ntacyo byatanze.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, muri uko kwezi yateguje ko FARDC n’ingabo ziyifasha nibikomeza kurasa muri utu duce, abarwanyi babo bazafata n’umujyi wa Sake. Ni igikorwa cyatuma umuhanda wa Sake na Goma uri mu y’ingenzi cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ufungwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!