00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asaga miliyari 160 Frw yashowe mu kubaka imihanda no kuvugurura imiturire mu mijyi yunganira uwa Kigali

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 19 June 2021 saa 07:16
Yasuwe :

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’imijyi itandatu yunganira uwa Kigali hagamijwe kuyishyiramo ibikorwa remezo bireshya abafite inyota yo kuyituramo.

Ibi bikorwa biri mu cyerekezo cyo guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima mu Mujyi wa Kigali.

Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere [NST1], u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, Abanyarwanda 30% bazaba batujwe mu mijyi.

Mu gutegura iyi mijyi hubatswe ibikorwa remezo byiganjemo imihanda, izafasha mu kunoza ubwikorezi bw’abantu n’ibintu nk’iby’ibanze mu kuzamura ubukungu.

Imijyi yunganira uwa Kigali irimo Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare. Yashowemo miliyoni 100$ hubakwa imihanda na ruhurura zitandukanye.

Muri uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ireshya na kilometero 43.69 na ruhurura za kilometero 12.015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

Byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahazwi nko mu Agatare ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

Ibi bikorwa byatangiye kubyazwa umusaruro mu gukomeza gufasha abaturage koroherwa no kubona izo serivisi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Ni gahunda itari iy’ubwikorezi gusa ahubwo igamije guteza imbere umujyi mu ngeri zose cyane ko aho umuhanda ugeze ubuzima buhinduka, amazi akahagera n’amashanyarazi akaba hafi aho.

Nyuma y’ibyiciro bibiri byakozwe muri uyu mushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu (Rwanda Urban Development Project-RUDP), hagiye gutangizwa icya gatatu n’icya kane bizibanda ku kubaka imihanda mu mijyi yunganira Kigali.

Uyu mushinga wose washyizwemo arenga miliyari 160 Frw, azakoreshwa mu kuvugurura no gushyiraho ibikorwa remezo bibereye imijyi itandatu no kuvugurura utujagari two muri Kigali hashyirwaho ibikorwa remezo binyuranye byiganjemo imihanda na ruhurura bigezweho.

Muri uyu mushinga uri gukorerwa inyigo ya nyuma hanarebwa ahazanyuzwa ibyo bikorwa remezo, hazubakwa imihanda, gukora inzira z’abanyamaguru na za ruhurura no gucanira imihanda.

  Kigali yahaye umwihariko utujagari no kubungabunga ibishanga

Muri Kigali biteganyijwe ko hazubakwa umuhanda n’ibindi bikorwa hafi na Mpazi iherereye mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Rwezamenyo yo muri Nyarugenge ndetse hanashyirwe ibikorwa remezo bigamije guca intege utujagari two mu Gatenga muri Kicukiro, Nyabisindu mu Murenge wa Remera na Nyagatovu mu wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Ahantu hazatunganywa kuri Mpazi hangana na hegitari 137, Gatenga [171ha], Nyabisindu [36.5ha] na Nyagatovu [40ha].

Muri miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali wagenewe miliyoni 40.2$, mu bikorwa bizatangira mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021-2022.

Mu bindi bizakorwa harimo no gutunganya neza Igishanga cya Gikondo cyahoze ari Icyanya cy’Inganda n’utundi duce twibasirwa n’imyuzure turimo Kinamba, Rugunga, Rwandex-Majerwa, Mulindi, Masaka na Gacuriro.

Ibikorwa byo gusazura igishanga cya Gikondo n’icya Kibumba bifite agaciro ka miliyoni 12.43$. Muri Kigali gusa ubuso buriho ibishanga bungana na kilometero kare 77.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye itangazamakuru ko kugenzura imyuzure ari ingenzi kuko bifasha kubungabunga ibirimo imihanda yubatswe.

Ati “Nta bidukikije, imihanda yacu yahita yangirika, tekereza nk’imvura iguye, amazi yose ava Mont Kigali, Jali, Rebero, uko agera hasi, niba ntacyo ukoze iyo mihanda izangirika. Niba amazi ava Magerwa i Gikondo, iyo utayahaye inzira ku buryo ashobora kugenda bizateza umwuzure.’’

Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi, kigomba kugira ingamba zo kubungabunga amazi kuko bidakozwe yakwangiza ibikorwa remezo.

Ati “Ni yo mpamvu muri iki cyiciro hazatunganywa Gikondo Industrial Park nk’ahahurira amazi menshi. Tugomba guhera ku musozi tuyaha icyerekezo kizima ku buryo imvura ni yo yagwa bitahungabanya ibindi bikorwa remezo.’’

Minisitiri Gatete yavuze ko kubaka imihanda mu duce tw’utujagari bitagamije kwimura abaturage ahubwo ari uburyo bwo kubegereza ibikorwa remezo by’ingenzi.

Ati “Ntidushaka kuvana abantu mu mijyi ngo twubake imihanda. Icyo dushaka ni uguha agaciro ibyo bakoraga. Mwabonye ko muri Kigali twashyizemo imihanda [Biryogo] ariko abantu bakomeza kuguma aho bari batuye. Bariya bantu barakenewe mu mujyi, bakora akazi kanyuranye.”

Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga (RUDP II) kizashyirwa mu bikorwa hagati ya Nyakanga 2021 na 2025. Kugeza ubu hatangiye kubarurwa imitungo ishobora kwangizwa n’imirimo iteganyijwe gukorwa.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yashimangiye ko Leta ishaka kuzamura agaciro k’ibikorwaremezo mu mijyi no guteza imbere abaturage bahatura
Abatuye mu Rwabuye mu Karere ka Huye mu mwaka utaha w'ingengo y'imari na bo bazaba bagendera ku muhanda w'umukara. Aka gahanda kanyura ni ko kazashyirwamo kaburimbo guhera muri Nzeri 2021
Imihanda ya Rwampara mu Mujyi wa Kigali yatangiye guhindura isura y'aka gace karimo akajagari. Bamwe batangiye guhabwa ibyangombwa byo kuvugurura inyubako zabo
Mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Mumena hari kubakwa umuhanda mushya. Abatuye aka gace bishimira ko bawegerejwe wari ukenewe cyane
Mu mishinga iteganyijwe mu cyiciro cya gatatu, muri Nyagatare hazubakwa imihanda irimo uwa Kinihira uzaba ureshya n'ibilometero bine na metero 500. Mu karere hose hazubakwa imihanda ya 6,7 Km
Umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Mujyi wa Rubavu uri mu izashyirwamo kaburimbo
Aka gasantere ka Buhuru muri Rugerero mu minsi ya vuba kazaba kashyizwemo kaburimbo
Uyu muhanda uri ahazwi nk'i Gihundwe ugana i Murangi uri mu izakorwa mu Karere ka Rusizi
Uyu muhanda uzanyura neza kuri ADEPR Gihundwe, aho iri torero ryavukiye
Abatuye muri Nyabisindu mu Karere ka Gasabo mu minsi iri imbere bazaba bafite kaburimbo hafi yabo
Nyabisindu iri mu cude twatoranyijwe mu tuzashyirwamo kaburimbo kugira ngo abahatuye bafashwe kwiteza imbere
Iki kiraro gihuza Nyabisindu na Nyagatovu kiri mu bizatunganywa neza mu kurushaho koroshya imigenderanire n'ubuhahirane

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .