00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo umuhanzi Allioni abwira abagore mu gihe umunsi wabo wegereje

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 7 March 2013 saa 05:37
Yasuwe :

Umuhanzi mu njyana ya Afro Beat, Allioni, aratangaza ko adashimishwa na gato n’ihohoterwa rikorerwa igitsina gore. Asaba abagore kudahangayikishwa n’ibibazo, bakagira umuhate wo gushikama mu kubikemura batabarana ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryagaragara kuri buri umwe, no guhindura imitekerereze bishakira icyabateza imbere.
Buzindu Aline uzwi cyane nka Allioni, mu kiganiro na IGIHE mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe ubundi mpuzamahanga w’abagore uba tariki ya 08 (...)

Umuhanzi mu njyana ya Afro Beat, Allioni, aratangaza ko adashimishwa na gato n’ihohoterwa rikorerwa igitsina gore. Asaba abagore kudahangayikishwa n’ibibazo, bakagira umuhate wo gushikama mu kubikemura batabarana ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryagaragara kuri buri umwe, no guhindura imitekerereze bishakira icyabateza imbere.

Buzindu Aline uzwi cyane nka Allioni, mu kiganiro na IGIHE mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe ubundi mpuzamahanga w’abagore uba tariki ya 08 Werurwe yatangaje ko umugore ari umuntu w’ingirakamaro cyane ashingiye ku bikorwa by’iterambere bagiramo uruhare nko mu nzego za Leta, kuba mu bahanzi barimo n’ab’igitsina gore batanga ubutumwa kuri bose, n’ibindi.

Allioni agira ati “Abagore bakwiriye kwitinyuka uko umwaka uje, bakirinda ko ariko ubasiga, ntibahore bahangayikishwije n’ibibazo gusa, rimwe ukumva ngo umugore yishwe, ubundi ngo yakubiswe arakomeretswa, ubundi ngo yakuwe mu ishuri n’ibinzi byazitira iterambere rye.”

Akomeza abasaba gutabarana agira, ati “Gusa nyine bakwiriye no guhindura imitekerereza bakabana neza n’abagabo babo, ari nako batabarana mu gihe hari aho bigaragaye ko hari uwahohotewe.”

Yanadutangarije ko afite igitekerezo cyo kuba hafi igitsina gore abinyujije mu bihangano bye ndetse no mu bikorwa bitandukanye. Yifurije abagore bose umunsi mwiza wabo uzizihizwa kuri tariki ya 8 Werurwe 2013, by’umwihariko ku banyarwanda kazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .