00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu barindwi bahawe ishimwe ribagira Abarinzi b’Igihango

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 October 2021 saa 08:20
Yasuwe :

Abantu barindwi barimo abakiriho n’abitabye Imana, bahawe ishimwe ku bw’ibikorwa by’ubutwari byabaranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitwa Abarinzi b’Igihango.

Iri shimwe barihawe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukwakira 2021 mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri.

Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”; ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

Ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

Abagizwe Abarinzi b’Igihango barimo Soeur Marie Julianne Farrington ni Umubikira wo mu muryango w’Ababikira wo muri Ste Marie de Namur. Yitabye Imana ku wa 21 Mutarama 2012.

Yaranzwe n’umutima w’urukundo n’ubwitange. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Canada, aza mu Rwanda anyuze mu nzira zigoye agerageza gutabariza no kurokora Ababikira yari akuriye n’abandi bantu bari bahungiye mu bigo by’uwo muryango.

Yabigezeho abahungishiriza i Goma, nyuma aba n’umutangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema wari Perefe wa Kibuye.

Undi wahawe ishimwe ni Dufitumukiza Anaclet wavutse mu 1963, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe n’urukundo, ubudahemuka n’ubunyangamugayo afasha Abatutsi bahigwaga.

Immaculée Ilibagiza wavutse mu 1972, na we yashimiwe. Amaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino.

Yashimiwe uruhare rwe mu kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino ku Isi ataretse n’aho akomoka nk’uko abigaragaza mu bitabo bye. Yashimiwe ko ahoza u Rwanda ku mutima, ko arwanya abaruvuga uko rutari.

Ilibagiza yanditse ibitabo bigera ku icumi harimo ibivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umwe mu bayirokotse, yandika n’ibindi bivuga kuri Bikira Mariya nk’umwana wakuze amukunda cyane, wanamaze amezi atatu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari kuvuga ishapule.

Ntawugashira Frédéric wavutse mu 1962 na we yashimiwe. Yifashishije igihagararo, umwambaro wa Jandarumori, grenade imwe yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaze iminsi umunani ahanganye n’ibitero byari bigamije kwica Abatutsi bo muri Kaduha.

Yarokoye Abatutsi barenga 50 n’ibyabo birimo inka gusa yaje kwicwa azira ibikorwa bya kimuntu byamuranze.

Undi ni Kanyandekwe Prosper wavutse mu 1969. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umusirikare muto. Yafashe icyemezo cyo guhangana n’ibitero by’Interahamwe gusa aza kwicwa abizizwa.

Padiri Nkezabera Augustin wavutse mu 1959 muri Ngororero i Nyange. We yarengeye inzirakarengane ubwo yageraga i Muramba agasanga Abatutsi batotezwa ndetse bamwe bicwa.

Yamaganye ubwo bunyamaswa ashishikariza Abanyarwanda kubana kivandimwe. Amaze kwerura ko arwanya ubwo bugome bwakorerwaga Abatutsi, abatotezwaga bamubonyemo ubugwaneza, maze muri Jenoside bamuhungiraho ari benshi.

Gusa ku itariki 9 Mata 1994, yaje kwicwa mu gitero cyari kigamije kwica Abatutsi.

Musoni Alexis we yavutse mu 1960 i Nyanza muri Muyira. Yari umusirikare wo mu Mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe n’urukundo, agendera ku ihame ry’uko adashobora kwica abo ashinzwe kurinda.

Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, yarengeye abahigwaga aza no kubizira yicwa ku itariki 10 Gicurasi 1994.

Ilibagiza wavuze mu izina ry’abandi barinzi b’igihango yavuze ko ari ishema kuri we kwakira ishimwe ari imbere y’intwari zabohoye igihugu kandi zikomeje kugihangayikira.

Ati “Kugira neza ni ubushake bwa buri muntu kandi yabishobora.”

Yavuze ko yakuriye i Karongi. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yiga muri Kaminuza. Tariki 9 Mata 1994, ni bwo hatangiye kwicwa Abatutsi mu gace k’iwabo, uwo munsi se yamuhaye ishapule aramubwira ngo najye kwihisha.

Yagiye ku muturanyi, maze amushyira mu bwiherero buto ari kumwe n’abandi bakobwa barindwi. Uwo muturanyi ngo yari uwo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ati “Ishapule data yampaye yarankomeje, ntangira kugira umujinya, ariko ngasenga cyane.”

Yavuze ko yakomejwe n’igihe Radio Muhabura yavuze ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA ari buze kuvuga ijambo. Uwo munsi ngo Interahamwe zari ziri kwishima zivuga ngo “twaramuhamije”. Ubwo Umugaba Mukuru wa RPA yajyaga kuri Radio, yaravuze ngo “abihishe mukomere” naho “abagira nabi tuzabafata kandi tuzabashyikiriza ubutabera, tuzabahana”.

Ngo icyo gihe we n’abo bari kumwe bararebanye baraseka, gusa interahamwe zo zigira ubwoba.

Nyuma y’amezi atatu yaje kuva muri ubwo bwiherero asanga ababyeyi be barishwe, gusa icyo gihe cyose yasohotse muri we yize ko agomba kurangwa n’urukundo, aniga kubabarira.

Ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akorera ibikorwa by’ubwanditsi ari naho afite umuryango.

Ati “Nabonye ko umuntu ashobora kwibonamo imbaraga, ibibazo mwaba muri gucamo byose, umuntu waba ufite ikimuhangayikishije, ku mutima wanjye ndagira ngo mbabwire ngo ntimuzacike intege, ntimuzacike intege zo gukora icyiza, zo gukunda no gukundisha abandi kubabarira.”

Abarinzi b’igihango batoranywa ku rwego rw’akagari, urwego rw’umurenge, urwego rw’akarere n’urwego rw’igihugu, hashingiwe ku bikorwa bigaragaza umurinzi w’igihango kuri buri rwego. Ni uko bagatorwa na Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ishinzwe icyo gikorwa kuri buri rwego.

Mu gihe cyo gutoranya abarinzi b’igihango kandi hasuzumwa niba abatoranyijwe mu gihe cyashize bakomeje kurangwa n’indangagaciro rusange ndetse n’izihariye ziranga abarinzi b’igihango muri rusange.

Perezida Kagame asuhuza abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 25 Umuryango Unity Club Intwararumuri umaze ushinzwe; byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo
Umuyobozi w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yari afite akanyamuneza muri uyu muhango wo guha amashimwe abarinzi b'igihango
Ibirori byo kwizihiza imyaka 25 Umuryango Unity Club Intwararumuri umaze ushinzwe byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Abantu barindwi bahawe ishimwe ribagira Abarinzi b’Igihango
Immaculée Ilibagiza yashimiwe ibikorwa by'ubutwari byamuranze, agirwa Umurinzi w'Igihango

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .