00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange agiye gutangazwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 September 2023 saa 03:09
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza Icyiciro Rusange azatangazwa kuri uyu wa 12 Nzeri 2023.

Ibi byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Uburezi. Ubutumwa bw’iyi minisiteri bukomeza bugira buti “Mineduc iramenyesha Abanyarwanda ko ejo tariki ya 12 Nzeri 2023 saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2022/2023.”

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bakoze ibizamini biyasoza mu gihugu ni 202.967 barimo abahungu 91.067 n’abakobwa 111.900 bo mu bigo 3644.

Abakoze ibizamini bisoza Icyiciro Rusange ni 131.535 barimo abahungu 58.005 n’abakobwa 73.530.

Iri tangazo ryari ritegerejwe na benshi cyane ko Mineduc yamaze no gutangaza ingengabihe y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2023/2024.

Ingengabihe yerekana ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 25 Nzeri 2023, kikarangira ku wa 22 Ukuboza 2023.

Igihembwe cya Kabiri kizatangira ku wa 8 Mutarama 2024 kirangire tariki 29 Werurwe 2024 mu gihe icya gatatu cyo kizatangira ku wa 15 Mata kikarangira tariki 5 Nyakanga 2024.

Ibizamini bisoza amashuri abanza bizaba hagati ya tariki 8-10 Nyakanga 2024 mu gihe ibisoza ayisumbuye byo bizaba hagati ya tariki 24 Nyakanga-3 Kanama 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .