00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basanze hari ababarusha- Gen Maj Kabandana yavuye imuzi iby’urugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 August 2021 saa 07:10
Yasuwe :

Gen Maj Innocent Kabandana uhuza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, yasobanuye imiterere y’ubutumwa bwabahagurukije i Kigali ku itariki nk’iyi muri Nyakanga, agaragaza ko kuba hari ibice bimaze gukurwa mu maboko y’imitwe y’iterabwoba bigaragaza ko abayirwanya "bayirusha".

Mu kwezi gushize Ingabo na Polisi by’u Rwanda zitangiye ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera mu Ntara ya Cabo Delgado, zimaze kubohoza uduce twinshi twari mu maboko y’abo barwanyi, by’umwihariko agaheruka ni akitwa Mocímboa da Praia kafatwaga nk’icyicaro cyayo.

Utundi duce twafashwe ni akitwa Quelimane, Njama, Manilha, Mumu, Mangoma, 1st May, Mocímboa da Praia, Unidade. Hari kandi Ntotwe, Mbuje n’ahandi.

Agace kamwe kari kagoye muri uru rugamba, ni akitwa Awasse aho bivugwa ko Ingabo z’u Rwanda zaharwaniye igihe kinini.

Gen Maj Innocent Kabandana yatangaje ko urugendo rwo gutabara muri Mozambique, rwatangiranye n’ubusabe bw’icyo gihugu no kubwemeza bigakurikirwa n’indi myiteguro mu bya gisirikare.

Ibikoresho byifashishwa byoherejwe binyuze ahitwa Nacala, abasirikare nabo ni ho banyuze. Aboherejwe kurwanira ahitwa Afungi bagiyeyo n’indege mu gihe abanyuze mu kindi cyerekezo ahitwa Mueda na Sagal bo bakoze urugendo rurerure n’imodoka.

Ati "Mu by’akazi byo ni ibisanzwe. Akazi ka gisirikare kabamo imvune nyinshi cyane cyane iyo ari ukurwana. N’ingendo ndende [ziravuna]. Kuva Nacala kugera aho abasirikare ba mbere baruhukiye, ni ibilometero 700, hamwe hatari n’imihanda myiza cyane. Abantu bagenda urwo rugendo, ubwarwo utaranatangira kurwana, ni rurerure."

Imitwe y’iterabwoba iri kurwanywa n’Ingabo ndetse na Polisi by’u Rwanda bafatanyije n’Igisirikare cya Mozambique, yatangiye gukaza umurego mu 2017, mbere habagaho udutero duto nk’aho wasangaga abo barwanyi bateye ibiro bya Polisi, bakica abapolisi babakase imitwe.

Nubwo icyicaro cy’iyi mitwe cyamaze gufatwa mu gitero cyagabwe n’Ingabo z’u Rwanda ku Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2021, haracyari ibice bakirimo kuko abenshi bakwiriye imishwaro.

Gen Maj Kabandana yasobanuye ko kuba urugamba rugeze aho ruri uyu munsi, bigaragaza neza ubushobozi bw’abari kururwana ugereranyije n’umwanzi wabo.

Ati "Kurwana n’inyeshyamba ni [ukurwana] n’abantu badasanzwe, barwana mu dukundi duto ariko dushikamye, barasa, ariko ngira ngo kuba tugeze aha ni uko basanze hari ababarusha."

Muri uru rugamba, Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique, bose bajya ku rugamba mu gihe kimwe, bafite intego imwe.

Asobanura uburyo bahuza imikoranire yagize ati "Polisi hari ibyo ishoboye n’abasirikare hari ibyo bashoboye n’Ingabo zo muri iki gihugu hari icyo zishoboye kurusha ahandi. Iyo tumaze kubona ahantu uko hateye n’igikorwa gihari, turavuga tuti wowe ca aha, ni wowe ubishoboye kurusha njye ndakunganira gutyo gutyo."

Ibyo bikorwa harebwe ubushobozi bwa buri wese, ibikoresho n’ubunararibonye afite hanyuma inzego eshatu ziri muri uru rugamba zigakorana ku buryo zemeranya ikintu kimwe.

Kurwana n’imitwe y’iterabwoba ntibyoroshye

Imitwe y’Iterabwoba yo muri Mozambique yiyitirira ko ifitanye isano na Islamic State gusa ntaho ihuriye na Al Shabaab iyishamikiyeho iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika.

Hari umwe mu bantu bamaze imyaka 17 muri Mozambique twaganiriye. Ni umugabo ushinzwe Ibikorwa by’uburinzi bw’abakozi ba Sosiyete ya Vodacom, nka kimwe mu bigo by’itumanaho bikomeye muri Afurika, kikaba na kimwe muri bibiri bikorera muri Mozambique.

Yansobanuriye ko imikorere y’aba barwanyi itandukanye n’iya Islamic State cyangwa se Al Shabaab. Iyi mitwe yindi, usanga ikunze gukora amatangazo avuga ibikorwa byayo, ikayashyira ku mbuga za internet.

Ibyo binajyana n’ibindi bikorwa byo kwivuga imyato ku buryo usanga nk’abayobozi bayo bazwi, gusa kuri aba bo muri Mozambique, nta na kimwe bakora muri ibyo.

Nta muntu ubazi amasura, nta muntu urabavugisha, barwana bihishe kandi bagakorera mu matsinda. Bashobora nko kwinjira mu gace, bakica abantu nta muntu wigeze ubamenya.

Aho bageze hose uba usanga ari nk’abantu batarenze icumi, bagenda mu gakundi gato nko mu ishyamba ariko bakagira ahantu bahurira.

Uwo twaganiriye yambwiye ko umunsi umwe yababonye akoresheje drone. Icyo gihe ngo bagendaga mu ishyamba banyonyomba mu matsinda ariko baza guhurira ahantu hamwe.

Gen Maj Kabandana yasobanuye ko bamwe mu barwanyi b’iyi mitwe y’iterabwoba, baturuka mu bihugu bya kure, atari abenegihugu.

Ati "Abenshi ni abo muri iki gihugu, ni abenegihugu b’iki gihugu, ariko mu buyobozi bwabo hari abantu bava mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, banatubwiye ko hashobora kuba harimo abantu bava mu Burengerazuba bw’Isi baza kubatera inkunga. Nta gihamya gifatika ariko ayo makuru turayafite."

Intara ya Cabo Delgado ifite uturere 16 gusa twose izi nyeshyamba ntabwo zari ziturimo ku kigero kimwe. Dutandatu nitwo twari twibasiwe ku kigero cyo hejuru. Utwo turimo Palma, Mocímboa da Praia, Nangade, Muidumbe na Mueda.

Ibice bikirimo inyeshyamba ku bwinshi ubu ni Siri I, Siri II, Mbawo. Ni ho Ingabo z’u Rwanda n’abo bafatanyije berekeje amaso muri iki gihe nyuma yo gufata icyicaro gikuru cy’abo barwanyi, Mocímboa da Praia.

Gen Maj Innocent Kabandana uhuza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique yasobanuye imiterere y’ubutumwa bwabahagurukije i Kigali
Brig Gen Muhizi Pascal na ACP Desiré Gumira mu bari ku rugamba rwo guhashya imitwe y'iterabwoba muri Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .