00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yatangiye gusangira iminsi mikuru n’abakiliya, ihemba abakoresha cyane ‘Mastercards’

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 26 December 2020 saa 05:32
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque yatangiye ibikorwa byo guhemba abakiliya bayo bakoresha amakarita y’ikoranabuhanga ya Mastercards mu kwishyura serivisi zitandukanye muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Abantu bahembwe ni abakoresheje cyane amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) mu guhaha, kwishyura cyangwa kubikuza amafaranga by’umwihariko mu bihe bya Noheli n’Ubunani.

Ibi bihembo bitangwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, kuko abanyamahirwe ba buri cyumweru batoranywa mu bakoresheje cyane amakarita ya Mastercards batangarizwa kuri Radio 10 bakabwirwa uko bazabigezwaho.

Abahawe Noheli barimo Niyobuhungiro Jonathan Jo, Kayigamba Eugène Degaule, Sebanani David, Pascal Alain Nkusi, Ingabire Béathe w’i Rubavu, Nzaramyimana Emmanuel w’i Nyamagabe n’abandi benshi batombola ako kanya ku maguriro atandukanye ya Simba Supermarket.

Bashyikirijwe ibihembo bitandukanye birimo telefoni, amatike yo guhaha, ibikoresho by’isuku cyane ko biri mu byifashishwa mu kwirinda COVID-19 muri iki gihe.

Niyobuhungiro Jonathan watsindiye telefoni yavuze ko ikarita ya Mastercard imufasha mu bucuruzi bwe bwa buri munsi cyane mu gutumiza ibintu mu mahanga, aho yizeye umutekano w’amafaranga ye.

Yagize ati “Ni banki nziza, yaramfashije kuko nkoresha Mastercard ntumiza ibintu mu mahanga. Muri make ni banki nziza ndayishimiye.”

Ibi bihembo bitangwa buri cyumweru, bigahabwa abakiliya bari mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahashye ibicuruzwa, abaguze lisansi n’ibindi bakoresheje amakarita yabo ya Mastercard.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yasabye abantu gukoresha amakarita ya Mastercard kuko ari uburyo bwizewe kandi bugezweho.

Yagize ati “Gukoresha amakarita ni uburyo bwizewe bufasha abantu guhaha cyangwa kwishyura amafaranga nta mpungenge ko bashobora kwibwa. Aya makarita afasha umuntu kubona serivisi zitandukanye byihuse kandi adatakaje umwanya.’’

Gahunda yo guhemba abakoresha amakarita ya Mastercard ikorwa bijyanye n’ubukangurambaga bwa Cogebanque bwiswe “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’ bugamije gushishikariza abaturarwanda gahunda yo kutagendana ibifurumba by’amafaranga mu ntoki kuko bishobora kubatera igihombo, bikanadindiza ubukungu bw’igihugu.

Muri ubu bukangurambaga bw’iminsi 90, abaturarwanda basobanurirwa byimbitse amahirwe ari mu gukoresha amakarita ya Mastercards mu kwishyura no kubikuza amafaranga bitabasabye kuyagendana mu mufuka.

Abayakoresha buri munsi bahembwa ibirimo mudasobwa, ama-unite, amafaranga, amatike yo guhahira muri supermarkets, ayo kugura lisansi n’ibikoresho byo mu rugo birimo frigo.

Ubu bukangurambaga bwagenewe abakiliya n’abagana Cogebanque ariko bakoresheje amakarita ya Mastercard; aya arimo ‘Debit’, ihuza amakuru ari kuri konti, ‘Prepaid’ ihabwa umukiliya n’utari umukiliya wa banki akaba yashyiraho amafaranga ashaka kuzajya akoresha abishatse; ndetse n’iya ‘Credit’ ifasha umukiliya kubona amafaranga yakoresha akayishyura mu minsi 55, nta nyungu aciwe.

Amakarita ya Mastercard ahesha uyakoresha uburenganzira bwo kwishyura byoroshye igihe cyose ndetse no kubikuza mu kindi gihugu ariko akayahabwa bijyanye n’ivunjisha rigezweho.

Cogebanque yishimira ko abayigana bamaze gusobanukirwa no gukoresha amakarita ya Mastercard kuko aborohereza kubona serivisi nziza mu buryo bwihuse kandi batageze kuri banki.

Iyi banki ifite amashami 28 mu gihugu hose. Ifite ibyuma bya ATM 36, abayihagarariye (agents) barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank).

Cogebanque inafite ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yasabye abantu gukoresha amakarita ya Mastercard kuko ari uburyo bwizewe kandi bugezweho
Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque yatangiye ibikorwa byo guhemba abakiliya bayo bakoresha amakarita y’ikoranabuhanga ya Mastercards mu kwishyura serivisi zitandukanye
Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque yatangije ubukangurambaga bw'amezi atatu bwo guhemba abakiliya bakoresha amakarita ya Mastercards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .