Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika babiri batumiwe muri iyi nama. Usibye we, undi ni Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe.
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bayitabiriye nk’uhagarariye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere, NEPAD.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kidashobora guhashywa nta bufatanye mpuzamahanga bubayeho ku buryo inkingo zigera kuri bose. Mu gihe zaba zibonetse, yerekanye ko zanafasha mu kuzahura ubukungu bwahungabanye.
Ati “Abanyafurika bagize 18% by’abatuye Isi ariko munsi ya 5% nibo inkingo za Covid-19 zagezeho ku mugabane wacu.”
Kugira ngo iki kinyuranyo kiveho, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ibintu bitatu ibihugu bigize G20 bikwiriye kwiyemeza.
Icya mbere ni uko inkingo zakwizwa mu bihugu bikennye ku buryo intego y’uko 70% by’abatuye Isi yose baba bamaze gukingirwa Covid-19 mu 2022 hagati yagerwaho.
Uyu muhigo ni umwe mu yo iyi nama ya G20 yemeje ku buryo biteganyijwe ko hanashyirwaho itsinda rigomba gukurikirana ko bigerwaho.
Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya Covax igamije gukwiza inkingo mu bihugu bikennye ku ikubitiro yatangiye biguru ntege ariko aho bigeze ibikorwa biri kugenda neza bitewe n’uko ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byongereye ingano y’inkingo byari byaremeye.
Ikindi kintu Perezida Kagame yavuze gikenewe, ni uko ubushobozi bw’ibihugu mu gukingira bwakongerwa naho icya gatatu yakigize ikorwa ry’inkingo.
Ati “ Afurika itumiza hanze 99% by’inkingo zayo. Mu 2024, twiyemeje kuba dukora 60% byazo.”
Ibyo bizagerwaho bigizwemo uruhare n’inganda zigiye gutangira kuri uyu mugabane zirimo uruzubakwa mu Rwanda n’urundi ruzashyirwa muri Sénégal. Ni nyuma y’aho muri iki cyumweru u Rwanda na Sénégal bisinyanye amasezerano na BioNTech agena ko mu 2022 izi nganda zizaba zatangiye gukora.
Yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye iri kugirwamo uruhare n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hamwe n’uwa Afurika Yunze Ubumwe.
Amasezerano agena ko BioNTech izubaka uruganda kandi igashora imari mu mushinga w’ikorwa ry’izo nkingo. Ibikoresho byose bisabwa kugira ngo inkingo zikorwe, ni yo izabishaka ikanabigeza mu Rwanda.
Izanagira uruhare mu gutanga ubumenyi ku bantu bazasigara barucunga mu gihe cy’imyaka itaratangazwa ubwo ruzaba rweguriwe u Rwanda.
Uruganda ruzubakwa mu Rwanda i Masoro, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora dose miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka. Mu gihe izo nkingo byagaragara ko zidahagije, gahunda ihari ni uko ubwo bushobozi buzongerwa.
Sénégal izubaka uruganda binyuze muri Institut Pasteur iyoborwa na Dr Amadou Alpha Sall.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!