00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga iri mu nzira n’uruhare rwa Diaspora mu kubaka Kigali nshya: Ikiganiro na Meya Rubingisa

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 October 2021 saa 07:09
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wagukana ingoga mu mpande zose, by’umwihariko ibikorwaremezo biyitatse byagurwa buri uko umunsi ucyeye.

Ibikorwaremezo nk’imihanda n’inyubako bizamurwa mu Mujyi wa Kigali biriyongera ubutitsa; bituma ubwiza bwa Kigali bwirahirwa mu maso y’abayizi n’abatarayikandagizamo ikirenge.

Imyaka 114 irashize Umujyi wa Kigali ushinzwe n’Umudage Richard Kandt, ni imyaka 58 utangiye kwitwa Umurwa Mukuru w’u Rwanda, muri yo igera hafi kuri 45 Kigali yayimaze itarafata umurongo w’impinduka, umwaka wa 2001 ni wo watangiranye n’inkundura yo kuwuteza imbere ngo ube icyitegererezo ku Isi.

Kigali yavuye ku bantu 20 b’abacuruzi mu 1909 igera ku barenga 6000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare eshatu gusa. Ubu uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni.

Iyaguka rya Kigali ryarihuse cyane ndetse birenga umujyi ubwawo bisatira ibice biwukikije aho usanga naho harateye imbere mu ngeri zitandukanye kuva ku nyubako z’agahebuzo kugera ku bikorwaremezo bitandukanye.

Iterambere ry’Umujyi wa Kigali ryubakiye ku musingi w’imiyoborere ifite icyerekezo ndetse n’uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibyagezweho.

Kuva mu myaka ibiri ishize, Umujyi wa Kigali uyobowe na Rubingisa Pudence wawinjiyemo nyuma y’amatora yatsinze ku wa 17 Kanama 2019.

Mu kiganiro na IGIHE, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibyagezweho mu gihe amaze ku buyobozi, imishinga migari yakozwe n’iteganyijwe, uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu kubaka no guteza imbere igihugu cyababyaye n’ibindi.

IGIHE: Mu 2019 ni bwo watangiye kuyobora Umujyi wa Kigali, iyo usubije amaso inyuma urwo rugendo warusobanura gute?

Rubingisa: Dutorerwa kujya muri izi nshingano hari aho umujyi wari ugeze, naje nsanga hari aho bagenzi banjye bari bageze. Bimwe mu byo nashyize kuri gahunda ni ukubakira ku byo bari bagezeho no kureba uko nanjye na bagenzi banjye turi gufatanya mu buyobozi bwite bw’umujyi twashyiramo imbaraga ndetse aho binashoboka tukihuta kurushaho.

Uyu mujyi rero ku batazi amateka yawo, ubwo ingabo za RPA zawubohoraga zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi wari wararangiye. Abatutsi barishwe ahantu hatandukanye, inyubako nyinshi zavuyeho byabaye nko gutangirira ku busa. Ariko kubera ubuyobozi bukuru bw’igihugu na Nyakubahwa Paul Kagame bushyiraho intumbero tugenderaho no kubaka mu banyamujyi ya gahunda yo kwigira no kwishakamo ibisubizo no kwihutisha iryo terambere. Hari bagenzi banjye rero bambanjirije kugera muri 2019.

Muri gahunda dufite zo kuwuteza imbere, bitewe n’aho bigeze cyangwa aho twifuza kujya twibanda mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, amavuriro, amashuri n’inyubako zikorerwamo n’ibigo bitandukanye bya Leta ariko dufatanyije n’abikorera hagamijwe kuborohereza gukora ishoramari.

Usanga ibintu byinshi cyane bigendanye n’iterambere ry’umujyi byihuta, bigasaba n’ubufatanye bw’abawutuye n’abawugenda.

Muri iyi minsi ishize uko Perezida wa Repubulika akomeza gukora ingendo za Rwanda Days zitandukanye, byubatse Diaspora Nyarwanda ikaba iri ku kigero numva ko gishimishije. Sinzi niba hari igihugu gifite ayo mahirwe nk’ayo twe dufite.

Abanyarwanda bari muri Diaspora ndetse n’inshuti zabo bifuza gushora imari mu Rwanda bafashwa bate?

Meya Rubingisa: Hari ibikorwa byinshi cyangwa se amahirwe ari mu mujyi n’Abanyarwanda bari mu mahanga bashobora kubyaza umusaruro. Mpereye kuri serivisi, urebye gahunda Leta ishyiramo yubaka ibikorwaremezo by’ibanze ni ho duhera tureshya abashoramari. Ba Banyarwanda bashobora kuza bagashora imari muri serivisi dufite, yaba mu bwikorezi bw’ibintu n’abantu n’ubukerarugendo. Hari serivisi nyinshi zaza zikunganira zari zisanzwe zihari tukubakira no kuri politiki y’igihugu yorohereza ishoramari. Ahandi mbona harimo amahirwe ni mu bwubatsi bw’inzu z’ubucuruzi ndetse n’izo guturamo.

Urebye uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyavuguruwe kirorohereza ishoramari cyane ryo guteza imbere imyubakire, aho twagiye dushyira imbere gahunda zireshya abashoramari. Nko mu mujyi hari ahantu umuntu ushobora kuza agashyiramo izindi nyubako, hari na gahunda Leta yashyizeho aho uwubatse inzu ziciriritse ushobora no kwisigira icyanya cyo kubakaho inzu zo gukomeza ishoramari ryawe.

Hari abari kubaka izo nzu kw’i Rebero, hari n’abari gushaka kubaka i Gahanga. Ni henshi cyane kandi tugenda tubagaragariza ibice bya nyabyo byo kuba bashyiramo inyubako zituza abantu benshi bakazibyaza umusaruro.

Ahandi mbona Diaspora Nyarwanda yashyiramo imari ni ku isoko ry’imari n’imigabane cyane ko Banki Nkuru y’Igihugu yakoze politiki yo kubiteza imbere.

Andi mahirwe akomeye ni ugushora imari mu myidagaduro. Nk’igihugu gifite umutekano, hari imikino myinshi tumaze iminsi twakira hano mu mujyi, yaba iya Volleyball, Basketball, Football n’indi itandukanye. Dufite amahirwe y’uko igihugu cyashyizemo imbaraga kandi nko mu mujyi ni ho bashyikira kandi biragaragara ko amahanga agenda atwizera.

Benshi mu bagana u Rwanda bakunze kugira impungenge ku burezi bw’abana babo, hari amashuri agezweho yatekerejweho mu kubafasha?

Meya Rubingisa: Muri gahunda yo korohereza ishoramari no gufasha abatura mu Mujyi barimo aba diaspora Nyarwanda, abadipolomate n’abandi bashaka gushora imari bafite imiryango, hari ibintu bibiri bakunze kutubaza. Kimwe ni ukubona amashuri abana bakwigamo bakaguma ku rwego bariho.

Dufite amashuri mpuzamahanga kandi turi kureba uburyo twakorana n’abashoramari gukora amashuri yigenga ariko ari ku rwego mpuzamahanga ku buryo ashobora gutanga uburezi ku muntu ushaka gutaha kandi afite abana biga cyangwa no ku bandi bashobora kuza kubera impamvu zitandukanye. Uko ababikeneye bagenda biyongera n’uko umujyi ukura, uko abantu bawukunda n’uko bawugirira icyizere birasaba ko izo serivisi ziba zihari.

Amashuri mpuzamahanga yo arahari nka Ecole Belge, Ecole Française, Green Hills Academy n’ayandi.

Umujyi ufite ubushobozi bungana bute mu gusana ibikorwaremezo birimo inyubako mu gihe byangiritse?

Meya Rubingisa: Izi nyubako zigenda ziba nyinshi mu Mujyi wa Kigali, birakwiye ko zigenda zagurwa. Ubu hari ikintu twakishimira nk’igihugu, buriya kimwe mu bintu Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ni uburezi. Amashuri yatangiye buhoro buhoro, tuza kugera aho noneho gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro yimakazwa kuko hari hamaze kugaragara ikibazo mu myubakire haba ari abakora mu by’amazi n’abakora mu byo kubaka.

Ikintu twishimira uyu munsi ni uko usanga izi nzu ziri kubakwa igishushanyo mbonera cyazo cyarakozwe n’Abanyarwanda kandi zikanubakwa na bo. Abafite sosiyete z’ubwubatsi bakoresha abana b’Abanyarwanda bavuye muri ya mashuri y’imyuga n’abakora igenzura ry’inyubako bakaba Abanyarwanda. Ibyo ntabwo ariko byari bimeze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wasangaga ibintu byinshi bikorwa n’abanyamahanga.

Ibyo byose biri gukorwa kandi tugeze n’aho ubwo bushobozi dushobora kubujyana no mu bindi bihugu, kuko n’abanyamahanga baje kudusura barabyishimira cyane.

Car Free Zone ni umushinga watekerejweho bamwe batawumva, impinduka wazanye mu mujyi n’inyungu witezweho ni izihe?

Meya Rubingisa: Uyu mujyi twifuza ko utera imbere, twatekereje ko ugomba kuwubamo uryohewe, wishimye. Ni umujyi tugomba kubamo tugendera no ku mahame yo kurengera ibidukikije.

Ngira ngo iyo biza kuba ari umujyi ufite inganda, imiturirwa, imodoka nziza nyinshi ariko ibivamo byangiza ibidukikije, ni bwo twatekereje kuvuga ngo mu kunoza cyangwa mu kuvugurura igishushanyo mbonera twari dufite ari ukugerageza gukora ku buryo buriya 30% by’ubuso bw’umujyi n’ubutaka bukomye tubungabunge ibidukikije kugira ngo dukomeze kubaho tunahumeka umwuka mwiza.

Aho niho hazamo kuba twarakoze iki cyanya cyo mu mujyi kitagendwamo n’imodoka bitewe n’uburyo cyubatse. Ni ahantu ugenda ukahakunda, harimo internet y’ubuntu, harimo aho abantu bashobora kuzajya bakura ikawa n’imitako by’i Rwanda. Kandi turateganya ko hajya habera n’ibitaramo n’ibitaramo byo ku mihanda.

Iyo ugiye hirya Nyandungu uhasanga ikindi cyanya cyo kuruhukiramo harimo inzira z’abanyamaguru, iz’amagare, ibyuzi by’amafi, n’aho abantu bicara ukaba wasoma igitabo ukaruhura mu mutwe.

Ibi turi no kugenda tubikora n’ahandi hatandukanye mu mujyi, aho tugabanya ubucukike bw’imodoka ariko tukagira ahantu abantu bashobora kugenda bakaharuhukira ari nako tugenda tugarura amwe mu mashyamba akikije umujyi hagamijwe gufasha abawutuye kubona umwuka utuma bahumeka neza.
Ibyo nabyo biri muri bimwe mu bikorwa tunafite mu nshingano ariko n’ibyo tugenzura uko tugenda dushyira igishushanyo mbonera kuri gahunda.

Mugeze he muvugurura utujagari cyane ahimuwe abantu hakaba hataratangira kubyazwa umusaruro?

Meya Rubingisa: Hari hamwe dufite hari hazwi nk’utujagari, haracyari na henshi turahafite, uko tugenda tuvugurura imiturire kugira ngo abantu bimurwe mu nzu zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hari n’abandi bari batuye mu gishanga kandi igishanga ntigiturwa. Urebye twagerageje kwimura abantu bari batuye ku buso bungana na hegitari 273, hari harimo n’inganda zitandukanye.

Ubu aho turi gukorana n’inzego zitandukanye yaba REMA cyangwa Minisiteri ifite Ibidukikije mu nshingano, kugira ngo ibi bice niba ari ibihingwamo, bihingwemo kuko tugira uburyo abanyamujyi bagira ibibatunga bitarinze kuva hanze y’umujyi, ariko tukagira n’ibindi byanya byo kwidagaduriramo.

Gahunda rero ihamye irahari, aho tugomba kugira ibyanya byo kwidagaduriraho, ni ibintu byaburaga kuko wasangaga duhugira mu kazi ariko ugasanga hari icyo turikubura mu kubungabunga ibidukikije. Mu kuruhura umutwe no kwidagadura, aho twakora na bya bishanga bikomye ibibuga bitandukanye dufatanyije na Minisiteri ya Siporo. Urabona nk’ibibuga dufite kuri Rafiki ni nabyo twifuza mu byanya bikomye bya Leta kandi tugeze kure mu mitegurire yabyo. Nakangurira bamwe mu badiaspora ko bashoramo imari.

Umujyi wa Kigali utekereza iki by’umwihariko mu guteza imbere abahanzi n’ababikora?

Meya Rubingisa: Ngira ngo usibye n’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego by’umwihariko izifite urubyiruko mu nshingano ni ibintu dutekereza gushyiramo imbaraga. Ibyo bimaze imyaka irenga 10 byaratangiye.

Gahunda tuba dufite nk’umujyi ni iyo guteza imbere umuco ndetse n’ubuhanzi. Ntabwo tuba dufite ubwo bunararibonye, ni yo mpamvu dukorana n’ababishoboye kandi babifitemo ubunararibonye. Nk’ubu Kigali yari yashyizwe ku rutonde rw’imijyi izajya guhura n’indi mijyi kureba itera imbere ariko ishingiye ku muco wayo.

Abakora umuziki bo barabitangiye bakora ibitaramo bifashishije indirimbo zabo, kandi ni byiza ko natwe nk’umujyi twakomeza gutera imbere bishingiye ku muco.

Umujyi wa Kigali washyizeho ubusitani bufasha abashaka kuruhuka
Imiterere y'ubu busitani ubwitegereje uhagaze hejuru mu biro by'Umujyi wa Kigali
Hashyizweho Imbuga City Walk, agace kahariwe abantu bagenda n'amaguru
Hari benshi bavuye mu Rwanda Kigali Arena itarubakwa. Ubu iri mu nyubako za mbere muri Afurika zakira imikino y'intoki
Inyubako z'ubucuruzi zuzura umunsi ku wundi muri Kigali
Imbuga City Walk, iri ahahoze hazwi nko muri Car Free Zone
Amashanyarazi ari hose muri Kigali, bituma mu masaha y'ijoro uyu mujyi uba uteye amabengeza
Isuku ni kimwe mu byo Umujyi wa Kigali wimakaje
Muri Kigali haherutse kuzura Ikibuga cya Cricket kiri ku rwego mpuzamahanga
Imihanda muri Kigali yagurwa amanywa n'ijoro kugira ngo ibashe kugabanya umuvundo w'ibinyabiziga byiyongera ku bwinshi
Imihanda mishya iri kubakwa irimo izahuza Akarere ka Kicukiro n'aka Bugesera mu cyerekezo cy'ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege
Imihanda yaraguwe, kuri ubu ibinyabiziga bigenda byisanzuye! Nta mubyigano ukiharangwa
Izina naryo ryarahindutse! Ahitwaga Karembure, ubu ni i Wembley [Umujyi wo mu Bwongereza]
Imirimo yo kwagura umuhanda uhuza Kicukiro na Bugesera irakomeje
Meya Rubingisa aganira n'Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .