00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu eshatu zashingiweho n’Ubushinjacyaha mu kujuririra urubanza rwa Rusesabagina

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 December 2021 saa 03:25
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje uretse igihano cy’igifungo cyahawe Paul Rusebagina n’abo bareganwa, butananyuzwe n’uburyo hari bimwe mu byaha Rusesabagina yagizweho umwere.

Ni mu rubanza Rusesabagina Paul wayoboraga MRCD/FLN ahuriyemo na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi 19 baregwagamo ibyaha by’iterabwoba.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ku wa 20 Nzeri 2021, rwasomye umwanzuro warwo kuri uru rubanza.

Urukiko rwavuze ko Rusesabagina wayoboraga MRCD/FLN, ahamwa n’ibyaha birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Paul Rusesabagina niwe wakatiwe igihano kinini kuko ari igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana ‘Sankara’ yakatiwe gufungwa imyaka 20, abandi bagenda bahabwa ibihano bitandukanye.

Nyuma y’ibihano y’umwanzuro w’urukiko, Ubushinjacyaha, abaregera indishyi na bamwe mu baregwa muri iyi dosiye bahise bajurira bagaragaza ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza.

Muri rusange abantu 13 muri 21, bahamijwe ibyaha ni bo bajuririye ibihano bahawe mu gihe 74 mu bari bararegeye indishyi na bo batishimiye izo bahawe, bakajurira.

Ubusanzwe abantu 94 ni bo bari baregeye urukiko basaba indishyi z’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko abo urukiko rwazemereye ni bake.

Ubushinjacyaha bufite impamvu eshatu zatumye bujurira

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021, Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko hari impamvu eshatu z’ingenzi zatumye bajurira.

Ati “Icyajurirwe muri uru rubanza ntabwo ari igihano gusa.”

Muri rusange ibyajuririwe birimo kuba Ubushinjacyaha butarishimiye icyemezo cy’urukiko cyo kugira Rusesabagina umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo.

Yakomeje ati “Mu bindi twajuririye harimo kuba icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba gifatwa nka kimwe mu bigize ibikorwa by’iterabwoba, kuko twumvaga icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyari uko cyafatwa nk’icyaha ukwacyo.”

Yakomeje agira ati “Hanyuma tunajuririra n’igihano twumvaga ko ukurikije amategeko, igihano cyatanzwe kitari gikwiriye.”

Havugiyaremye avuga kandi ko Ubushinjacyaha nk’umuburanyi ataribwo bufata icyemezo, ahubwo iyo butishimiye icyemezo bujurira urukiko akaba arirwo rufata umwanzuro wo kwemera ubujurire cyangwa kubwanga.

Ni ukuvuga ko kuba Ubushinjacyaha bwaratanze ubujurire mu Rukiko rw’Ubujurire, hategerejwe icyemezo cyarwo ku kuba Rusesabagina n’abo bareganwa basubira imbere y’urukiko cyangwa rugatesha agaciro ubujurire.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aiamble avuga ko ku ruhande rw’abaregwa bajuririye ibihano bahawe n’urukiko, hari gukorwa inyandiko yo kubasubiza kugira ngo bizasuzumwe n’urukiko.

Biteganyijwe ko abaregwa nabo nibamara gutanga inyandiko isubiza ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ubujurire ruzasuzuma ibyatangajwe n’impande zombi, rugatangaza niba bazasubira imbere y’urukiko ndetse n’itariki yo kuburana.

Ubushinjacyaha buvuga ko butanyuzwe n'igihano cyahawe Paul Rusesabagina ari nayo mpamvu bwajuririye mu Rukiko rw'Ubujurire
Abantu 13 mu baregwa muri dosiye y'urubanza rurimo Rusesabagina na Sankara bajuririye ibihano bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .