00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihe Covid-19 yakomeza guca ibintu

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 1 August 2021 saa 06:44
Yasuwe :

Mu myanzuro y’Akanama ka Politiki y’Ifaranga ndetse n’iya Komite Ishinzwe Kubungabunga Ubudahangarwa bw’Urwego rw’Imari yatangajwe muri Gicurasi, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, kabone nubwo bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 muri rusange, nk’uko zageze ku bindi bihugu byose byo ku Isi.

Bwa mbere kuva mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bwasubiye inyuma ku kigero cya 3.4% mu mwaka ushize, bitewe n’ingamba zirimo Guma mu Rugo zatumye ubucuruzi budindira cyane, mu gihe Leta yarimo gusabwa gusohora amafaranga menshi bitewe no kwita ku barwayi ba Covid-19, nyamara inzego rw’ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zarahungabanye ku rwego mpuzamahanga, ku buryo byabaye ngombwa ko Leta ifata imyenda kugira ngo ikomeze kuzuza inshingano zayo.

Ibi ariko ntibyabujije Guverineri Rwangombwa kuvuga ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, abishingira ku buryo ibikorwa byose bisa nk’ibyendaga gufungurwa, ku buryo icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo cyari cyose, ndetse ubukungu bukazamuka ku kigero cya 5.1%.

Icyo gihe yaragize ati “Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzazamuka, muri uyu mwaka bukazagera ku kigero cya 5,1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, wazamuwe no kuba ibikorwa byinshi byarasubukuwe nyuma y’ingamba zari zashyizweho za Guma mu Rugo.”

Inzira ntibwira umugenzi

Ubwo Guverineri Rwangombwa yatangaga icyizere cy’izahuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri Gicurasi, imibare y’abandura Covid-19 yari hasi kuko uko kwezi kwarangiye kiri munsi ya 3%. Uretse ubwandu buke, amakuru yariho icyo gihe ni uko inkingo zari hafi kugera mu Rwanda, bitewe n’amasezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’inganda zikora izo nkingo, ndetse amakuru akavuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ibijyanye no kwishyura bitari ikibazo.

Ntitwavuga ko icyizere cyariho icyo gihe cyaraje amasinde, kuko ibimenyetso byose byerekanaga ko hatangiye kugaragara umucyo nyuma y’urugendo rw’umwijima, ariko ibi byari iby’igihe gito, kuko ubukana bwa Covid-19 bwari bugiye gufata indi ntera, bitewe na Coronavirus yihinduranyije izwi nka Delta.

Iyi Delta yatangiye guca ibintu ihereye mu Buhinde, igihugu kitari cyaragize ubwandu bukabije mu mwaka ushize. Amashusho y’abantu bari gupfira ku mihanda, abandi batonze umurongo bategereje ‘oxygen’ yateye abantu ubwoba ku Isi yose, ndetse anatuma u Buhinde bufata ingamba zikomeye zirimo guhagarika inkingo zacuruzwaga mu mahanga, zikabanza gukoreshwa hakingirwa Abahinde kuko ari bo bari bibasiwe kurusha abandi.

Iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku bihugu byinshi byo muri Afurika kuko byari bukoreshe inkingo zakorewe mu Buhinde, gusa ibi byari agatonyanga mu nyanja bitewe n’uko haburaga igihe gito Delta ikagera mu Rwanda, ikaza ari rurangiza kuko umubare w’abandura wazamutse ukava ku bantu barengaho 100 muri Gicurasi, kuri ubu bakaba bari hejuru ya 800.

Ubu bwiyongere budasanzwe buherekejwe n’impfu na zo zidasanzwe, bikiyongeraho ibura ry’inkingo n’imyitwarire y’Abanyarwanda yaranzwe no kuduhoka mu kwirinda Covid-19, byatumye Guverinoma yongera gusubizaho ingamba za Guma mu Rugo mu bice birimo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani.

Ibi ntibyari kubura kugira ingaruka ku bukungu, kuko Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku budahangarwa bw’ubukungu bw’ibihugu ku Isi, Fitch Ratings, cyagaragaje ko u Rwanda rugifite inota rya B+ rigaragaza ko ubukungu bwarwo buhagaze neza ariko bushobora guhungabana mu gihe icyorezo cyakomeza guca ibintu.

Iki kigo kigira kiti “Ingaruka z’icyorezo zizateza ihungabana ry’umutungo w’abaturage, mu gihe zizakomeza gutuma Leta ikoresha umutungo mwinshi kugira ngo ishyigikire ubukungu.”

Cyavuze kandi ko uku gukomeza gushora amafaranga menshi bizagira ingaruka ku cyuho kiri mu ngengo y’imari, aho byitezwe ko kizagera ku 8.6% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda, kivuye kuri 9.2% mu mwaka ushize, uretse ko iki kigero kikiri hejuru ya 5.3% yakagombye kuba ifitwe n’ibihugu bifite inota rya B+.

Kubera iyi mpamvu, Fitch Ratings kivuga ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bwagumanye inota rya B+, budatanga icyizere cyo gukomeza kurigumana mu bihe biri imbere kuko rwavuye ku rwego rwa ‘B+ Stable’, rw’ibihugu bifite ubukungu butanga icyizere cyo gukomeza kwihagararaho mu bihe biri imbere, rukajya ku rwego rwa ‘B+ Negative’, rw’ibihugu bigomba gukora iyo bwabaga mu kwirinda ihungabana ry’ubukungu mu bihe biri imbere.

Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko nubwo ingamba za Guma mu Rugo zizahungabanya ubukungu ariko zari ngombwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.

Yagize ati “Ubukungu buzahungabana kuko iyo ibikorwa bifunze, bigira ingaruka nyinshi zitari nziza ariko byari ngombwa kugira ngo Leta igenzure iki cyorezo, noneho ikazarwana no kuzahura ubukungu ariko abantu batarapfuye ari benshi. Ni amahitamo akwiye kuri Leta ishyira mu gaciro.”

Fitch Ratings yatanze umuburo w’uko mu gihe icyorezo cyakomeza guca ibintu, “Byagira ingaruka ku izahuka ry’ubukungu, bigatinza imishinga ya Leta ndetse bikanongera umwenda wayo.”

Inkingo zihanzwe amaso

Kaberuka yavuze ko uburyo bwonyine Leta yakoresha kugira ngo izanzamure ubukungu bw’u Rwanda butaragera mu mazi abira, ari ugushaka uburyo bwose ibona inkingo kuko ari zo zonyine zifite ubushobozi bwo kuba zatuma ibikorwa byose bifungurwa, igihugu kigakomeza kwinjiza amafaranga nk’uko byahoze.

Yagize ati “Leta ikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kubona inkingo, nizo gisubizo cyonyine gihari mu guhangana n’iki cyorezo ku buryo abantu basubira mu mirimo ntacyo bikanga, naho ubundi iki cyorezo kizatuma ibikorwa bya Guma mu Rugo bikomeza kwiyongera kugira ngo Leta ihangane n’ubwandu bwinshi kandi ntabwo ari byiza ku bukungu bwacu bucyiyubaka.”

Fitch Ratings itanga inama z’uko Leta ikwiye kwirinda gufata imyenda myinshi, ahubwo ikagerageza kongera amafaranga aturuka imbere mu gihugu cyane cyane mu misoro, nubwo hari ibyago by’uko na yo ishobora kugabanuka kuko ibikorwa by’ubucuruzi byakabaye biyinjiza na byo bidakora mu buryo bwuzuye.

Byari byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5.1% uyu mwaka, gusa ingamba nshya za Guma mu Rugo zishobora kuzakoma mu nkokora iyi ntego.

Ikigo cya Fitch cyagaragaje ko mu gihe ingamba zirimo Guma mu Rugo zakomeza kwiyongera, ubukungu bw'u Rwanda bushobora kuzahungabana bikomeye
Ibikorwa by'ubucuruzi bimaze iminsi byarasubiye nyuma bitewe n'ubwiyongere bwa Covid-19
Kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi byongere kugenda neza nka mbere, Leta yasabwe gushyira ingufu mu kubona inkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .