00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda muri RDC, Rusesabagina, urupfu rwa Kizito Mihigo - Ibisubizo bya Perezida Kagame

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 May 2021 saa 09:51
Yasuwe :

Perezida Kagame yasubije abavuga ko u Rwanda rufite Ingabo muri RDC, avuga ko iyo ziza kuba ziriyo ubu, ziba zarakemuye ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo, ko zitari gutsindwa nk’uko Loni imaze imyaka 24 yarananiwe kugikemura.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI aho ari mu Bufaransa mu ruzinduko rujyanye n’inama igamije kwiga ku bibazo by’umutekano muri Sudani n’iy’Ihuriro rigamije kwiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe na Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwafatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bitero by’ingabo bihuriweho bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’iki gihugu, byaterwa n’imiterere y’ikibazo kandi ko impande zombi ziganiriye zishobora kubona igisubizo cyiza kandi kirambye.

Umukuru w’Igihugu yabajijwe icyo avuga ku bivugwa n’impuguke za Loni ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ababivuga bakwiriye kwibaza ubundi impamvu rwakoherezayo ingabo.

Ati “Nakwifuje ko bajya kure y’ibyo bavuga, bakibaza ikibazo, ndavuga Loni impamvu u Rwanda rwajya muri RDC mu gihe aribo [Loni] babifite mu nshingano?”

Abajijwe niba yemera ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, yasubije ati “Ndemera ko Loni ikora iyo raporo iri gutsindwa muri Congo, bari gutsindwa. Iyo tuza kuba turi yo, ntabwo tuba turi gutsindwa, ibyo ndabikwizeza, ntabwo twari kunanirwa gukemura ikibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka 24 Ingabo za Loni ziri muri RDC, ariko nta muntu n’umwe ujya ubaza icyo muri iyo myaka yose zimaze gukora, aho kuri we agaragaza ko ari “ugutsindwa gukomeye”.

Yagaragaje ko "Mapping Report" ari igikoresho cy’abumva ko habayeho Jenoside ebyiri

Tariki ya 1 Ukwakira 2010, Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”.

Ni raporo itaravuzweho rumwe ndetse yarakaje u Rwanda ku buryo bukomeye kugera n’aho rufata umwanzuro wo kuba rwakura cyangwa rukagabanya ingabo zarwo zari i Darfur muri Sudani rushingiye ku makuru y’ibinyoma yari ayikubiyemo.

Yavugaga ku byitwa ubwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko igashinja u Rwanda kubigiramo uruhare rukomeye.

Ikimara kujya hanze, u Rwanda rwagaragazaga ibimenyetso by’ingenzi byirengangijwe ubwo Ingabo z’u Rwanda zashinjwaga gukorera ibyaha ku butaka bwa RDC. Ni mu gihe rwo rwari rurangajwe imbere no gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi miliyoni 1.5 zivuye mu yahoze ari Zaïre, izirenga miliyoni 1.7 zivuye mu Burundi, Tanzania na Uganda.

Rwerekanye ko uku gutahuka kw’izi mpunzi ari kimwe mu bintu bikomeye iyi raporo yirengangije, hakiyongeraho ukwirengagiza ukuri kwa nyako kw’ibyaberaga muri Congo, birimo ko abahoze mu ngabo za FAR hamwe n’Interahamwe bari bakomeje ibikorwa by’iterabwoba, kwica inzirakarengane z’abaturage no kugaba ibitero ku Rwanda.

Perezida Kagame muri iki kiganiro, yavuze ko Mapping Report yakunze kuba igikoresho cya Politiki y’abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bo mu Karere barimo Denis Mukwege.

Guhera mu mwaka ushize, Mukwege ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangiye kuyifashisha avuga ko n’iyo ayivuzeho aterwa ubwoba kubera ibitekerezo bye ku ’bwicanyi’ bwabaye mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Kagame yavuze ko Mukwege yitwaje igihembo cya Nobel yabonye, akaba igikoresho cy’abamubwira icyo agomba kuvuga, mu gihe hari n’izindi raporo zivuga ibitandukanye ko nta byaha byabaye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati “Ni imyumvire ya Jenoside ebyiri iba igarukwaho.”

Perezida Kagame yavuze ko yifuza ko Rusesabagina abona ubutabera buboneye

Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga kuri Rusesabagina uri mu rukiko aburana ku byaha by’iterabwoba ariko akaba abihakana. Umukuru w’Igihugu yavuze ko Rusesabagina ataburana wenyine ndetse ko hari n’abo bareganwa bamushinja.

Ati “Sinzi impamvu abantu bavuga cyane, ari mu rukiko, ntabwo ahishwe ahantu. Ari mu rukiko nk’abandi benshi.”

Perezida Kagame yavuze ko atumva kandi ikibazo kiri mu kuvuga ko Rusesabagina yabeshywe kugira ngo azanwe mu Rwanda.

Ati “Bitwaye iki kubeshya umunyabyaha uri gushakisha? Iyo umubonye, nihe umushyira? Niba ari mu rukiko, ndakeka ibyo ntacyo bitwaye.”

Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, ibihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byokeje u Rwanda igitutu bisaba ko yahabwa ubutabera buboneye; Perezida Kagame na we yashimangiye ko nawe aricyo asaba.

Ati “Ndashaka nanjye ubwanjye kubona ubutabera buciye mu mucyo, ni kuki mwumva ko ubutabera buboneye bugenewe abandi aho kuba twe? Kuki? Ni yo mpamvu abantu bisanga baguye muri ibi bintu bidafite agaciro, bikarangira babaye abantu baronda uruhu, ni nk’aho ikintu cyonyine giciye mu mucyo mu Rwanda cyangwa muri Afurika, kigomba kugenzurwa n’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se abandi. Si byo rwose.”

Yabajijwe no ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Urupfu rwa Kizito Mihigo rwabaye muri Gashyantare 2020, uyu muhanzi yaguye muri kasho ya Polisi i Remera aho yari afungiye, aho bivugwa ko yiyahuje amashuka yaryamagaho.

Kuva icyo gihe imiryango mpuzamahanga yamaganye ibyatangajwe n’inzego z’u Rwanda, yitsa ku kuvuga ko ashobora kuba yarishwe aho kwiyahura.

Perezida Kagame yavuze ko impungenge ku rupfu nk’uru zikwiriye kubaho, ariko ko zishirira mu iperereza.

Ati “Impungenge zizabaho, ariko se ni inde wababwiye ko njye ntafite izo mpungenge njye ubwanjye? Ariko ibyo byose bisobanukira mu iperereza no mu rukiko.”

Yavuze ko nk’uko nta muntu ujya gukora iperereza ku byabereye mu Bufaransa avuye ahandi, ari nako bikwiriye kugenda ku Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga i Élysée na mugenzi we Emmanuel Macron / Ifoto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .