00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira y’inzitane ku ishingwa rya Kaminuza y’u Rwanda n’urugendo rwa Dr Ntabomvura wanditswe ari uwa mbere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 July 2021 saa 07:12
Yasuwe :

Amateka y’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [ubu yabaye UR, University of Rwanda], atangirira i Butare ku itariki 3 Ugushyingo 1963, hari nyuma y’umwaka umwe gusa u Rwanda rwigobotoye ubukoloni bw’Ababiligi.

Ntibyari byoroshye ku Banyarwanda bamwe batumvaga impamvu yo kwiga muri Kaminuza byatumye kugira ngo ibone abanyeshuri itangirana na bo biba ingorabahizi.

Ababonetse ku ikubitiro na bo ntibanyuze mu nzira iharuye; abanyamahanga babigishaga babanje kujya babakerensa nk’abadakwiye guhabwa uburezi bufite ireme kubera ko umwuka w’ubukoloni wari ukizerera mu mitwe ya bamwe.

Dr. Ntabomvura Vénant ni we ufite amateka yo kuba yariyandikishije bwa mbere muri iyi kaminuza yitwaga ‘Université Nationale du Rwanda’ mu rurimi rw’Igifaransa.

Uyu mukambwe w’imyaka 95 [yavutse tariki 4 Mata 1926] asobanura uko yamenyanye n’Umupadiri Georges Henri Lévesque mu gihe yari aje mu Rwanda muri gahunda yo gushinga kaminuza mu Rwanda.

Georges Henri Lévesque yari yoherejwe n’Abapadiri b’Abadominikani bo mu Mujyi wa Québec muri Canada. Ku munsi wa mbere akandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, yahuye na Dr Ntabomvura ku Kibuga cy’Indege i Kanombe. Aho ni ho ubucuti bwabo bashingiye imizi kugeza agize amahirwe yo kwinjira muri kaminuza.

IGIHE yasuye Dr Ntabomvura agaruka ku ishingwa rya Kaminuza y’u Rwanda [y’ubu], uko byagenze kugira ngo abe ari we munyeshuri wanditswe mbere n’ibindi.

IGIHE: Byagenze gute ngo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda itangire?

Dr Ntabomvura: Perezida Kayibanda yari yarasabye Abapadiri b’Abadominikani kumufasha gushinga Kaminuza, haza uwitwaga Georges Henri Lévesque.

Amahirwe yangwiririye, nari ku kibuga cy’indege, ni uko numva uwo muzungu arimo kuvugana na bene wabo ko aje gushinga kaminuza mu Rwanda, ndavuga nti ‘uyu muntu byanze bikunze reka mwegere nze kumumenya.’

Ni aho ngaho twahuriye bwa mbere, mubwira ko ndi umukozi wa leta nkora muri Minisiteri y’Ubuzima ariko ko ntari umuganga ahubwo ndi ‘Assistant Medicale’. Ni uko tumenyana ubwo, avuga ko ngo azanye no kubonana na Perezida Kayibanda kuko yabasabye kubaka kaminuza.

Waba uzi impamvu yahisemo kujya gutangiriza Kaminuza i Butare?

Kuva ubwo yatangiye kujya yirirwa azenguruka ashaka aho yakubaka Kaminuza. Yarabanje azenguruka Kigali aho ageze bakamuhakanira, na za Minisiteri zari zarabuze aho zikorera, nta cyari gihari rwose.

Ubwigenge bwatwituye hejuru kubera ko ni ibintu abazungu batari barigeze bashaka na busa. Ubwo rero yarazerereye amaze kubura inzu i Kigali, ajya Gitarama abura inzu, ajya za Ruhengeri hose, sinzi uwamwongoreye ajya i Butare.

Ageze i Butare asanga inzu ziri aho zipfa ubusa. Hariya muri Kaminuza hari kiriya kigo kiri hagati cyitwa ‘Bâtiment Centrale’. Cyari Ecole Primaire y’abana b’Ababiligi, igihe rero ubwigenge bubituyeho habayeho guhungisha abana babo ngo abirabura batazabica.

Padiri Henri Lévesque abonye izo nzu yapfaga ubusa, ni uko agaruka yishimye ati ‘iwanjye ndahabonye, ngiye gushinga kaminuza’.

Abanyarwanda bo babivugagaho iki muri icyo gihe cyangwa nta n’abari bararangije amashuri yisumbuye?

Baramubwiye bati ‘ariko se ko dushimye ko ubonye inzu, uzigisha ibiti ko ari byo bihari, uzakurahe abanyeshuri?

Na we ati ‘simwe se mwantumiye!’ Bati dore tukugire inama, niba uje gushinga Université, hamagara abana barangije amashuri abanza, utangire ubategure, nihashira imyaka itandatu, uzaba ufite abantu koko bashobora kwiga Université, ubundi ukore umurimo ushimwa.

Abo ni abazungu bamubwiraga gutyo, azunguza umutwe ati ‘si icyo cyanzanye, bampamagaye ngo nze nshinge Kaminuza.’

Atangiye kubivuga nari mpari, nti ‘Nyakubahwa Padiri, abo babikubwira ni Kayibanda?’ Kayibanda yaragutumiye ngo uze ushinge Université, ntabwo yakubwiye gushinga amashuri abanza. Nahise mubwira nti ‘njyewe umpereho, unyandike nziga kaminuza’.

Na we yahise ambaza ati ‘ese ko bambwiye ko nta banyeshuri bahari?’ Nahise mubwira ko nize muri Groupe Scolaire, diplôme akeneye nyifite kandi nanyandika njya kumuzanira n’abandi. Arambaza ati ‘koko?’ Anyandika ubwo!

Umaze kwandikwa kwiga muri Kaminuza byagenze bite?

Amaze kunyandika, nirukanka hose […] nahereye i Kigali, nandika Dr Gashakamba, njya i Butare, Sindikubwabo ndamwandika, Mbarutso ndamwandika, nanditse benshi barabyishimira bati ‘tugize Imana twabona aho kwiga.’

Ngeze i Gitarama bantera utwatsi bati ‘mbega umurengwe! Si wowe ufata amafaranga menshi none urayitesha uraje kudushuka ngo natwe twisubize ibwana? Baga wifashe’. Njya mbibuka rwose […] ni abo kubabarirwa. Icyo gihe ngize Imana abankundiye bose baraje ndabandika, icyo gihe twatangiye turi 52 bose. Harimo 15 bo mu Ishami ry’Ubuvuzi. Hari mu Ugushyingo 1963.

Icyo gihe amasomo yahise atangira rero?

Bucyeye abantu babonye twiga neza, bakajya batureba, harimo n’Ababiligi bashatse kujya bongorera Abanye-Canada, bababwira ngo ntabwo imyaka itatu ihagije, biriya bavuga bashaka kwiga kubaga n’ibindi bazabyiga nyuma.

Baratangira rero baratuzerereza. Hashize nk’amezi atatu batuzerereza mu baturage, ngo tumenye indwara zihari, twageze aho tuzunguza umutwe tuti ‘barongera baduteshe igihe koko? Biriya twabirangije kera kuko twagiye tuyobora n’amavuriro yo mu giturage.’

Twababwiye ko icyo dukeneye ari ukwemererwa gufata icyuma ugasatura inda, ukagaragura amara, ukadoda, ukaba wareba no mu muhogo no mu bihaha, ibyo ni byo dukeneye.

Twebwe rero tujya kubibwira Padiri Henri Lévesque […] barantumye bati ‘wowe uziranye na Padiri Henri Lévesque, umutubwirire ko bariya barimo kudutesha igihe,’ na we ambwira ko bigomba gukosoka ariko ba bandi batwigishaga barakomeza barinangira kugeza ubwo twagiye kwa Minisitiri Rwasibo.

Twamubwiye ko bashaka kudutesha igihe kugira ngo tutazagera ku ntego yacu, yaraje arabat0nganya, ababwira ko barimo kudutesha igihe.

Mwakomeje kwigira muri iyo rwaserera?

Ni nk’Imana yadukundaga, Umuyobozi wa Université de Gand [yo mu Bubiligi] yari yaje mu biruhuko yaje gusura Ingagi zo mu Birunga hanyuma Kayibanda aza kubimenya.

Aramutumira maze baraganira, aramubwira ati ‘mwebwe muzi u Rwanda, muzi icyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kubana mureke Kaminuza yanyu idufashe iyobore Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza yacu.’

Twagiye kubona tubona yohereje umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi, aza i Butare, afata umwanya akajya yirirwa atembera. Yahamaze nk’ibyumweru bibiri, tugiye kubona tubona batwoherereje abarimu.

Icyo gihe rero na bya bindi Abanye-Canada bangaga kutwigisha, abo ngabo batangiye kubitwigisha, bafata Ishami ry’Ubuvuzi barikura kuri Kaminuza y’Abanye-Canada, baryomeka kuri ‘Université de Gand.’

Dr Ntabomvura avuga ko nyuma yo kurangiza Kaminuza yakoze imirimo itandukanye ndetse nyuma kuyobora Ibitaro bya Butare (CHUB y’ubu), yabaye Minisitiri w’Ubuzima mu 1979, umwanya yavuyeho mu 1981, ahita aba Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka umunani ayobora Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Dr. Ntabomvura yagizwe Minisitiri w’Imibereho myiza y’Abaturage, umwanya yavuyeho agirwa Umuyobozi ukuriye abashinzwe gutoranya no gutanga imidali ku ntwari z’igihugu.

Iyi mirimo yose yakoze, avuga ko yayifatanyaga n’umwuga wo kuvura kuko nubwo yabaye Minisitiri atigeze atura i Kigali, ahubwo yatahaga iwe mu rugo mu Karere ka Gisagara, kugira ngo abashe gukomeza kuvura kuri CHUB.

Dr Ntabomvura kuri ubu atuye atuye mu Kagari ka Ruturo, mu Murenge Kibilizi, Akarere ka Gisagara. Umugore we babyaranye abana 13, yapfuye mu 2018.

Inyubako z'Ishuri St Jean ryigwagamo n'abana b'abakoloni ni zo Kaminuza yatangirijwemo
Georges Henri Lévesque (uwa kabiri iburyo) ashimirwa ubwo hizihizwaga imyaka 25 UNR yari imaze ishinzwe
Dr Ntabomvura Venant ni we Munyarwanda wa mbere wiyandikishije muri Kaminuza y'u Rwanda
Dr Ntabomvura yakoze umwuga wo kuvura abantu mu myaka myinshi y'ubuzima bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .