00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki inzu nyinshi zo mu Rwanda zisa?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 December 2022 saa 05:04
Yasuwe :

Wowe uri gusoma iyi nkuru muri aka kanya, aho wahagarara hose imbere yawe, ukararanganya amaso ku musozi uri hakurya, uraza kubona inyubako nyinshi, ariko icyita rusange ni uko zose zimeze kimwe cyangwa se zijya kumera kimwe.

Ni ibintu abantu benshi bakunda kugarukaho, bibaza impamvu usanga ku musozi amabati ari amwe, inzu zose ari ibisenge, ku buryo wagira ngo ni itegeko kubaka inzu zimeze gutyo.

Hari abaganiriye na IGIHE bavuga ko bakeka ko iyo myubakire yaba ariyo igenwa n’amategeko mu Rwanda ku buryo iteka abantu ariyo bayoboka. Abandi bavuze ko biterwa n’uko mu muco w’abanyarwanda, harimo kwigana ibyo bagenzi babo bakoze.

Ati “ Mu muco wacu, ugura imodoka kuko ariyo mugenzi wawe yaguze, ni kimwe no kubaka inzu. Abenshi bubaka bagendeye ku baturanyi babo. Ikindi wabirebera ku bushobozi bwo kubaka inzu, nabwo ni ikibazo. Kujya kwishyura abo bantu bashushanya inzu mu gihe umufundi ashobora kwigana ibiri hafi aho ni byo byoroshye.”

Abahanga mu gushushanya imiterere y’inzu [Architecture] basobanura iyi ngingo mu buryo bunyuranye. IGIHE yaganiriye n’Umuyobozi ucyuye igihe w’Urugaga rw’Abahanga inzu mu Rwanda, Kamiya JMV, agaruka kuri iyi ngingo mu buryo bwimbitse.

Kuri we, abavuga ko inyubako zo mu Rwanda zose ziteye kimwe, ni abadasobanukiwe n’ibijyanye n’imyubakire. Ati “Ni abantu bamwe babizanye, ariko kubaka inzu habamo igishushanyo mbonera kuko gitanga ibyemewe n’ibitemewe.”

Igishushanyo mbonera ngo ni cyo kigena imiterere y’inyubako zigomba kubakwa, amarangi zikwiriye gusigwa, uburebure, ubuso, yewe niba zigomba kuba zifite ibisenge cyangwa se zitabifite.

Yakomeje agira ati “Ariko izo nzu ntabwo bivuze ko zisa. Hari ukuntu abantu bakora igishushanyo, bavuga bati mu gace runaka, abantu bakore ibintu bimeze gutya kugira ngo bise, ku musozi runaka abantu bakore ibi gutyo gutyo.”

Atanga ingero z’inyubako ziboneka mu bindi bihugu nk’aho ushobora kujya i Burayi ukabona inyubako zimeze kimwe kuko aribyo biba byaremejwe. Gusa ariko ngo ‘umuntu ufite ijisho ryo kureba yabona ko bidasa’.

Kamiya asobanura ko abavuga ko nta mwihariko uhari, hari ibyo badasobanukiwe.

Ati “Ugiye muri Gacuriro, urabona ko ari umudugudu umwe. Bawubaka ni umuntu umwe washushanyije izo nzu zose, ugiye no muri Quartier imwe wasanga ari abantu bakora ibintu bigiye gusa ariko ntiwavuga ngo inzu runaka isa n’iyo bikurikiranye. Hari ikintu gishobora gutandukaniraho.”

Impamvu ashingiraho avuga ko nta kibazo kiri mu myubakire yo mu Rwanda, ni uko ngo iba ikurikije igishushanyo mbonera, kuko hari ahandi kitari usanga abantu bubaka inzu imwe ifite amagorofa umunani, iri ku ruhande rwayo ikaba ifite imwe cyangwa se ukabona iyubakishije ibirahure yegeranye n’iyubakishije imbaho.

Ati “Ibyo ni byo biteje ikibazo n’akavuyo. Naho ikibazo si ibintu bigiye gusa.”

Aha ni i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Uharebeye kure, ubona inyubako nyinshi zihari ziteye kimwe

Nta kibazo cy’igisenge

Abubaka inzu zo guturamo benshi, ziba zifite ibisenge bizamuye hejuru. Ababisobanukiwe bavuga ko byo ubwabyo bihenda kurusha kuba umuntu yakubaka adashyizeho icyo gisenge.

Kamiya avuga ko umuntu wize iby’imyubakire, aba azi ahantu runaka yashyira igisenge n’aho atagishyira. Ati “Reka nguhe nk’urugero, mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, ahantu batagira imvura, ni yo mpamvu ugenda ukabona bafite ibisenge bitaboneka.”

“Ugiye i Burayi ahaba urubura n’imvura, usanga bakoresha ibisenge. Ibisenge ntabwo bishushanywa kimwe, hari ibyo usanga bifite impande ebyiri cyangwa se nyinshi zitandukanye. Ibyo ni ubugeni, umuntu udafite iryo jisho ntashobora kubibona.”

Asobanura ko hari abantu bazanye imyubakire y’ibisenge, bakavuga ko aribwo buryo bugezweho, gusa ngo hari uburyo bwinshi bwakoreshwa mu kubaka igisenge.

Ati “Rero ntutungurwe ugiye muri Quartier ngo ubone inzu zisa. Ahubwo icyo wakwibaza, ni ese uwo muntu aba yahaye akazi umuhanga mu gushushanya cyangwa ashaka umufundi akamubwira ati nkorera nka biriya.”

Imyubakire ikurikizwa muri iki gihe igendera ku gishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali

Urubyiruko rwazanye impinduka

Mu gihe Covid-19 yari itangiye koreka Isi, Frank Uyisenga yavuye mu Bushinwa aho yigaga, ashinga Sosiyete yitwa Stractora. Ubu ifite abakozi barenga 10 ndetse ikomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhindura isura y’imyubakire mu Rwanda.

Atangira ibikorwa bye, hari sosiyete imwe ikora nk’ibyo akora, ku buryo byatumye abantu bamumenya vuba kandi bakishimira imiterere y’inzu ashushanya.

Uyu musore yavuze ko nk’uwize ibijyanye no gushushanya inyubako, yatembereye mu bice bitandukanye by’Isi cyane mu mijyi inyuranye y’u Bushinwa ashaka kwiyungura ubumenyi kuri iyi ngeri ku buryo ibyo yabonye yabikora no mu Rwanda.

Ati “Twe twita ku myubakire igezweho, kandi tukita ku bijyanye no kutangiza ibidukikije ku buryo mu nzu hazamo umwuka uvuye hanze, hari ukuntu inzu nyinshi cyane zo mu Rwanda ubona zifunze. Hari n’izo dukora tugashyiramo imirasire y’izuba gusa.”

Uyisenga asobanura ko hari impamvu ituma inzu nyinshi zo mu Rwanda zisa, bitewe n’uburyo abantu baba batuye.

Ati “Nko mu Bushinwa, abantu baba muri ‘apartement’ ariko mu Rwanda, abantu bafite imyumvire yo kubaka bagashyiraho igipangu. Kubaka umuntu agashyiraho igipangu kandi afite miliyoni 40 Frw, nta kintu yakubaka usibye gukora inzu z’ibisenge binini.”

Uyu musore yavuze ko hari abubaka inzu bagendeye ku za bagenzi babo babonye hafi aho, ntibegere abahanga mu gushushanya inyubako.

Ati “Twe dukora ibintu bitandukanye, turicara tugakora ubushakashatsi. Ahubwo ikibazo ni uko abakiliya batajya ku bashushanya inzu ngo babafashe.”

Abahanga mu myubakire basobanura ko kuba inzu zaba zigiye gusa, nta kibazo kirimo mu gihe cyose zubatse zikurikije igishushanyo mbonera
Hari abavuga ko Abanyarwanda biganana iyo bagiye kubaka kuko usanga inzu zigiye gusa
Stractora, Sosiyete yashinzwe na Frank Uyisenga ikora inzu zijyanye n'igihe
Inzu zigezweho si ngombwa ko ziba zifite igisenge kinini
Iyi nyubako yagenewe guturwamo n'abantu benshi, yashushanyijwe na Stractora ya Uyisenga
Mu nyubako ziri kubakwa muri iki gihe ugeramo imbere ntukeke ko ari mu Rwanda
Urubyiruko rukomeje kugira uruhare mu myubakire itandukanye n'iyari isanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .