00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatangije icyumweru cyo kwibuka30: Uko umuhango wose wagenze (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 April 2024 saa 08:44
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, bifatanyije n’u Rwanda mu muhango udasanzwe wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye, wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, ni bo bari abasangiza b’amagambo muri uyu muhango
Abahanzi batandukanye batanze ubutumwa bujyanye no Kwibuka bifashishije indirimbo
Mu ndirimbo zaririmbwe, harimo n'izahimbwe n'abahanzi bakuru, zisubirwamo n'urubyiruko mu kugaragaza ko ubutumwa bukubiyemo bwumvikana neza mu bato
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, ni we wahaye ikaze abayobozi bari bitabiriye
Abakuru b’ibihugu, za Guverinoma ndetse n’imiryango mpuzamahanga bagera kuri 37 bitabiriye uyu muhango
Abayobozi baturutse mu mpande zitandukanye z'Isi bari bitabiriye uyu muhango
Alyn Sano ni umwe mu bahanzi batanze ubutumwa bw’ihumure
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga barenga 37 bari bitabiriye uyu muhango
Bill Clinton wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo Jenoside yabaga, yakozwe ku mutima n’ubutumwa bwatangwaga bugaruka ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakozwe ku mutima n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Herekanywe umukino ushushanya ibihe byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

UKO UYU MUHANGO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

13:10: Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka urasojwe. Saa Cyenda hateganyijwe urugendo rwo kwibuka rukurikirwa n’ijoro ryo kwibuka.

 Abantu bacu ntibazongera kwemera gutegera ijosi abicanyi

“Muri Jenoside, abantu rimwe na rimwe bahabwaga uburyo bwo guhitamo kwishyura ngo bicwe urupfu rutababaje cyane. Hari inkuru numvise y’icyo gihe yangumye mu mutwe, y’umugore kuri bariyeri mbere
y’uko yicwa.

Yadusigiye isomo buri Munyafurika akwiriye kugenderaho mu buzima bwe. Abicanyi bamubajije uko yifuza gupfa, arabareba arabitegereza, nuko abacira mu maso.

Uyu munsi, kubera ko twarokotse bitunguranye, amahitamo dufite ni uguhitamo ubuzima dushaka kubamo. Abantu bacu ntibazongera- mbisubiremo, ntibazongera- kwemera gutegera ijosi abicanyi.”

 Abanyarwanda batsinze ubwoba - Perezida Kagame

Perezida Kagame ati “Uyu munsi Abanyarwanda bose batsinze ubwoba. Nta cyaba kibi cyaruta ibyo twanyuzemo. Iki ni Igihugu cy’abantu miliyoni 14, biteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma.”

“Amateka y’u Rwanda yerekana imbaraga abantu bifitemo. Imbaraga ufite izo ari zo zose, ushobora kuzikoresha urwanira ukuri, ukora ibikwiye.

Perezida Kagame yashimiye ibihugu byabanye n’u Rwanda mu bihe bigoye

12:40: Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko rwarwo kandi ko Abanyarwanda biteguye guhangana na buri umwe wagerageza kubasubiza inyuma.

Ati "Abagera kuri 3/4 by’Abanyarwanda uyu munsi bari munsi y’imyaka 35, bashobora kuba batibuka Jenoside [yakorewe Abatutsi] cyangwa bakaba batari bakavutse. Urubyiruko rwacu ni abarinzi b’ahazaza hacu, ni umusingi w’ubumwe bwacu, hamwe n’imitekerereze itandukanye cyane n’iy’ikiragano cyabanje."

Yakomeje agira ati "Uyu munsi, ni Abanyarwanda bose batagifite ubwoba. Nta kintu kibi cyaba kiruta ibyo twanyuzemo. Iki ni igihugu cy’abantu miliyoni 14 biteguye kurwanya buri cyose cyashaka kudusubiza inyuma."

 Perezida Kagame yavuze kuri FDLR

Ati “ Ubwo ingabo zakoze jenoside zahungiraga muri Zaïre, zibifashijwemo n’abazishyigikiye bo hanze muri Nyakanga 1994, zarahiriye kwisuganga hanyuma zikagaruka kurangiza jenoside. Zagabye amagana y’ibitero by’iterabwoba byambukiranya imipaka mu Rwanda mu myaka itanu yakurikiyeho.

Yakomeje agira ati “Impamvu imwe uyu mutwe uzwi nka FDLR utasenywe ni uko gukomeza kubaho kwawo kubyara zimwe mu nyungu zitajya zivugwa.”

Yagarutse ku nkuru y’uburyo Abafaransa bateye ubwoba Ingabo za APR n’uko Butare yafashwe

“Ijoro rimwe mu minsi ya nyuma Jenoside, nabonye umushyitsi utunguranye mu masaha y’ijoro aturutse kuri Gen Dallaire. Yarazanye ibaruwa ikubiyemo ubutumwa, n’ubu ndacyafite kopi yayo y’umujenerali wari uyoboye Ingabo z’u Bufaransa zari zaroherejwe mu Burengerazuba bw’igihugu muri Opération Turquoise.

Ubutumwa bwari burimo harimo ko tuzahura n’ibyago bikomeye nitwibeshya tugafata Butare. Hanyuma Gen Dallaire ampa inama, muri make yaramburiraga, yaravugaga ngo Abafaransa bafite Kajugujugu n’izindi ntwaro ziremereye utakwiyumvisha kandi ko biteguye kuzikoresha mu kuturwanya nitutumva ibyo badusaba.

Naramushimiye, ndamubwira nti genda, uryame umaze kumenyesha Abafaransa ko igisubizo cyacu kiza kuboneka, kandi byarabaye. Nabajije Dallaire niba abasirikare b’Abafaransa bava amaraso nka twe. Icyo gihe uwari uyoboye ingabo muri kariya gace yitwaga Fred Ibingira, naramubwiye nti itegure, mujye kurwana.

Twafashe Butare, ahantu twari twaburiwe kujya, twafashe uwo mujyi mu rukerera. Mu byumweru bike, igihugu cyose cyari cyatekanye, dutangira urugendo rwo kugisana. Ntabwo twari dufite intwaro badukangishaga, gusa njya nibutsa abantu bamwe na bamwe ko ubu ari ubutaka bwacu, iki ni igihugu cyacu, abazava amarazo, bazayavira iki gihugu.”

 Perezida Kagame yavuze ku buhamya bwe bwite

Ati “Ndashaka kubasangiza urugendo rwanjye bwite, ubusanzwe sinjya nkunda kubivuga. Mubyara wanjye, Florence yakoraga muri Loni mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15, nyuma y’uko Jenoside itangiye, yakurikiwe mu rugo rwe hafi ya Camp Kigali ari kumwe na mwishywa we n’abandi bana hamwe n’abaturanyi.

“Telefoni yo mu rugo rwa Florence yarakoraga, nagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi, inshuro zose twavuganaga, yari afite impungenge, ariko ingabo zacu ntabwo zabashije kugera muri kariya gace.”

“Ubwo Dallaire yazaga kunsura ku Murindi, namusabye gutabara Florence, ambwira ko azabigerageza. Ubwa nyuma navuganye nawe, namubajije niba hari umuntu wamugezeho, ambwira ko ntawe, atangira kurira, arambwira ati Paul, ukwiriye guhagarika kugerageza kudutabara, ntabwo tugikeneye kubaho. Nahise numva icyo ashatse kuvuga, hanyuma arakupa.”

"Icyo gihe nari mfite umutima ukomeye, ariko nacitse intege gato kuko numvaga icyo yashakaga kumbwira. Mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi, nyuma y’ukwezi kw’iyicarubozo, barishwe usibye mwishywa umwe wagerageje gutoroka bigizwemo uruhare n’umuturanyi nyuma biza kumenyekana ko umunyarwanda wakoraga muri UNDP yagambaniye mugenzi we w’Umututsi akamuterereza abicanyi."

"Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry’icyo gitero. Yakomeje gukora muri UN imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyigembya mu Bufaransa. Nabajije Gen Dallaire icyabaye, ansubiza ko ingabo ze zahuye na bariyeri y’Interahamwe hafi y’urugo hanyuma basubira inyuma uko."

Moussa Faki ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

12:30: Perezida Kagame yashimiye ibihugu byabaye inyuma y’u Rwanda kugeza uyu munsi

Perezida Kagame yashimiye inshuti z’u Rwanda zabanye narwo mu rugendo rwo guhagarika Jenoside no kwiyubaka.

Ati “ Urugero, Uganda, yikoreye umutwaro w’ibibazo by’imbere mu Rwanda mu myaka myinshi, kandi yamaze igihe kinini inengwa ku bwabyo.”

Yashimye ibindi bihugu nka Ethiopia, atanga urugero rw’uburyo Minisitiri w’Intebe uriho uyu munsi, ari umwe mu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda akiri muto.

Yakomeje ati “Hari Kenya, u Burundi, Repubulika ya Congo yakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, ibaha ubuturo. Tanzania yagize uruhare rukomeye mu bihe bigoye rurimo n’ibiganiro bya Arusha. By’umwihariko ndashimira Nyakwigendera Perezida Julius Nyerere.”

12:20: Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Yavuze ko abarokotse babaye intwari mu myaka 30 ishize.

Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.”

12:10: Perezida wa Komisiyo ya EU, Charles Michel, ni umwe mu bayobozi batanze ubutumwa muri uyu muhango.

Mu ijambo rye yagize ati “Ndi Umubiligi, ndi Umunyaburayi, nyuma y’imyaka 30 kandi ndabizi icyo umugabane wacu, ndi ugomba Afurika, nzi amateka ateye ikimwaro, nzi abayagizemo uruhare, ni nayo mpamvu mu 2000 u Bubiligi bwasabye imbabazi. Inshingano zo kwibuka, mbere na mbere ni ukwiga, kwigira ku makosa.”

11:30: Hakurikiyeho umukino ugaruka ku mateka ya Jenoside wateguwe na Ruzibiza Wesley. Ni umukino ugaragaza ibyaranze amateka ya Jenoside

11:20: Ayinkamiye yavuze ko kuri we imyaka 30 ishize yongeye kubona ubuzima. Ngo uyu munsi, umwana we mukuru afite imyaka 11 ingana n’iyo yari afite. Yishimira ko uwamukomotseho yakuriye mu buzima buzima, butandukanye nubwo we yabayemo.

11:20: Marie Louise Ayinkamiye ni we uhawe umwanya kugira ngo atange ubuhamya. Avuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 11 y’amavuko. Yavukiye Iburengerazuba mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange, ahahoze ari muri Komine Kivumu.

 Ese dutegereze urupfu rw’abandi bantu miliyoni mbere y’uko hagira igikorwa? - Dr Bizimana

Dr Bizimana yavuze ko mu Ugushyingo 1994, mu gihe hari impaka mu muryango w’Abibumbye ku ishingwa ry’Urukiko Mpanabyaha, Ambasaderi Karel Kovanda wari uhagarariye Repubulika ya Tcheque, yagaragaje byihutirwaga kwohereza Umutwe w’Ingabo zishinzwe gufata abajenosideri no kubohereza mu gihugu cyabo.

Ati “ Nta wigeze amwumva. Nyuma y’imyaka 30, abo bajenosideri bakomeje ubwicanyi. Ubu turabona kwirengagiza nkana nk’uko twabonye hagati y’umwaka wa 1990 na 1994. Ese dutegereze urupfu rw’abandi bantu miliyoni mbere y’uko hagira igikorwa? Ni igisebo twifuza ko iki gikorwa cyo Kwibuka cyakuraho.

11:15: Yavuze ko tariki ya 18 Gicurasi 1994, intumwa za guverinoma yakoze Jenoside ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Bicamumpaka Jérôme n’umuyobozi w’ishyaka ry’abahezanguni rya CDR, Barayagwiza Jean Bosco, bicaye mu Kanama Gashinzwe Umutekano, bitabira ibiganiro mpaka, aho bashinjaga FPR kuba yarakoreye Jenoside ubwoko bw’Abahutu.

Ati “Ingaruka z’izo mpaka ni uko mu cyemezo cyo ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, ikoreshwa ry’ijambo “Jenoside” ritemewe. Habayeho gutegereza kugeza ku itariki ya 8 Kamena 1994 aho Loni yarikoresheje mu buryo bwo kwigengesera, aho bakoreshaga imvugo ivuga “Ibikorwa bya Jenoside”.

Hagati aho, Zaïre yemereye guverinoma y’abajenosidere kwifashisha intwaro zaguzwe binyuze mu bihugu bitandukanye ndetse n’abacuruzi ba magendu z’intwaro. Tariki ya 22 Kamena 1994, Loni, ishyizwe ku gitutu na Leta y’ Ubufaransa, yemeje Operation Turquoise yafashije abajenosideri kwimukira muri Zaïre.

- Mu ijambo rye, Dr Bizimana yavuze ko ku itariki ya 7 Nyakanga 2000, Komisiyo Ishinzwe Iperereza y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, iyobowe na Ketumile Masire wahoze ari Perezida wa Botswana, yasohoye raporo yayo igira iti “ Jenoside yabaye mu Rwanda yashoboraga gukumirwa n’abari bagize Umuryango Mpuzamahanga bari mu nshingano muri icyo gihe, kuko bari bafite uburyo bwo kubikora gusa babuze ubushake.”

Yakomeje agira ati “Ku itariki 15 Ukuboza 1999, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye iyobowe na Ingvar Carlsoon wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suède, yasohoye raporo nk’iyi igira iti “Imiterere y’inzego z’Umuryango w’Abibumbye niyo yikoreye umutwaro wo kuba itarashoboye gukumira ndetse no guhagarika Jenoside mu Rwanda.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye amahanga kudakomeza kurebera urwango rubirwa hirya no hino
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakozwe ku mutima n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi

AMASHUSHO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bashyiraga indabo ku Rwibutso rwa Kigali banacana urumuri rw’icyizere

11:05: Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, ari kugeza ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Rigaruka ku buryo amahanga yatereranye u Rwanda kugeza Jenoside ibaye igahitana ubuzima bw’abatutsi barenga miliyoni imwe.

11:00: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, amaze guha ikaze abantu bitabiriye uyu muhango by’umwihariko abakuru b’ibihugu.

10:50: Perezida Kagame amaze kugera muri BK Arena ahagiye gutangirwa imbwirwaruhame n’ubutumwa bujyanye no gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu ikurikiwe n’umunota wo kwibuka.

 Amafoto y’abandi bayobozi bashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

10:30: AMAFOTO: Abayobozi baracyari kwinjira muri BK Arena bavuye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamaze gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana yo kwibuka.

10:00: Ku rundi ruhande, ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamaze kuhagera. Bagiye gushyira indabo ku Rwibutso banacane urumuri rw’icyizere rutangiza icyumweru icyunamo.

 Uku ni ko BK Arena yateguwe

Andi mafoto y’abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

 Ni umuhango witabiriwe n’abantu baturutse mu mpande hafi ya zose z’Isi, baturutse mu bihugu bisanzwe ari inshuti z’u Rwanda.

09:20: Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bamaze kugera kuri BK Arena. Imbere muri BK Arena hateguwe mu buryo bwihariye, aho ahasanzwe hari ikibuga cya Basketball hubatswemo ikintu gisa n’igiti, gifite amashami atagera hejuru agaragaza ko hari igihe igihugu cyageze amashami yacyo agacibwa, ariko ko imizi yacyo irashibuka.

 Imodoka ziri kugeza abantu kuri BK Arena, zigasubira gufata abandi mu bice bitandukanye byagenwe.

09:10:Muri BK Arena aho uyu muhango ugiye kubera, abantu batangiye kuhagera mu masaha ya Saa Mbili za mu gitondo. Bamaze kugera muri stade ari benshi

08:40: Abayobozi batandukanye bamaze gushyira indabo ku Rwibutso. Ni mu gihe umuhango nyir’izina ugomba gutangira mu mwanya muto muri BK Arena ahaza gutangwa ubutumwa bujyanye no kwibuka.

08:30: Abanyacyubahiro batandukanye bamaze kugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kugira ngo bashyire indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside.

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, imyiteguro irarimbanyije

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moise na Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .