00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Muhizi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 June 2021 saa 09:23
Yasuwe :

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu Ntera, Col Muhizi Pascal amuha ipeti rya Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda.

Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yahoze ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.

Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma ya General, Lieutenant General na General Major. Ni ryo rito mu cyiciro cy’amapeti y’aba Ofisiye bo mu rwego rwa General.

Rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro.

Col Muhizi yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General
Ipeti Muhizi yahawe ni ryo rito mu cyiciro cy'abajenerali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .