00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu ngo Afurika ikore inkingo za Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 April 2021 saa 04:16
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu muri gahunda yo kongera ingengo y’imari mu rwego rw’ubuzima muri Afurika, iri mu zishobora gufasha uyu mugabane kwikorera inkingo z’icyorezo cya Covid-19.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2021, mu nama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abayobora ibigo bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga, yiga ku buryo Umugabane wa Afurika wakwikorera inkingo za Covid-19.

Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikorwa ry’inkingo muri Afurika mu kurinda ubuzima”.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yateguwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC).

Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda ya Afurika yo kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima, ari ingenzi ko hashyirwaho uburyo bw’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu gukora inkingo ku Mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Gukora inkingo bijyana no kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima no kubaka ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo gikomeye, gikora neza kandi kigenga, kandi nkeka ko ariho tugana. U Rwanda rwiteguye kubigiramo uruhare hamwe n’ibindi bihugu binyamuryango ndetse n’abafanyabikorwa.”

Yakomeje avuga ko Afurika ikeneye kwagura ubushobozi bwo gukora inkingo n’ibindi bikoresho nkenerwa bya ngombwa mu buvuzi.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko mu mezi ashize hari abantu bafite inganda zikora inkingo za Covid-19, yaganiriye na bo ndetse bamweretse ko hari ibishoboka Afurika yageraho.

Ati “Twagiranye ibiganiro ndetse mbibwira bagenzi banjye ku mugabane wacu, ariko dushaka ko ibi biganiro bigera no ku bandi. Hari ikigo gifite ubushobozi bwa tekinike zisanzwe zikoreshwa na Moderna, Pfizer, kiriteguye kandi gifite n’ubushake. Nzabaha igisubizo mu gihe cya vuba, mumbabarire kuba ntarabikoze mbere y’uko tugirana ibi biganiro.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubu bushobozi bwo kwifashisha uburyo bukoreshwa n’izo nganda bikaba byuzuzanya n’ubundi buryo burimo Adenovirus bukoreshwa na Johnson& Johnson ndetse na AstraZeneca mu gutunganya inkingo.

Yakomeje agira ati “Kandi rero kugira ngo Afurika ive mubyo kumva twibabariye twebwe ubwacu, ari nako bimeze muri iki gihe. Kandi ndatekereza ko nta muntu n’umwe ukwiye kubiryozwa. Tugomba kubiryozwa twese kandi tukava mu byo tuzi ko byiza kuri Afurika tukajya ku byo twe dushobora gukora.”

Perezida Kagame yagaragaje isoko rusange rya Afurika nk’inzira izafasha mu kugira ngo iryo shomari rigerweho kandi ritange umusaruro wifuzwa, anaboneraho gusaba ibihugu bya Afurika kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti cya AMA [The African Medicines Agency].

Uretse Perezida Kagame, iyi nama yanitabiriwe n’abarimo Perezida Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe ndetse na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Perezida Ramaphosa yavuze ko icyerekezo gikomeye cy’urwego rw’ubuvuzi muri Afurika ndetse n’ubushobozi bwo gukora inkingo mu gusubiza ibibazo by’abaturage ba Afurika bigoye ariko bishoboka mu gihe habayeho ubufatanye.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kugira ngo Afurika ikore inkingo za Covid-19
Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha gahunda y'iyemezwa ry'amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti
Perezida Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na we yitabiriye iyi nama
Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabye ubufatanye mu kubaka urwego rw'ubuvuzi rukomeye muri Afurika

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .