Kuri iki Cyumweru nibwo muri Centrafrique habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, aba hari ubwoba bukomeye ko hashobora kuvuka imvururu ziturutse ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro imaze iminsi ihanganye n’abasirikare ba Loni bari muri icyo gihugu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Mu Cyumweru gishize rwoherejeyo izindi ngabo zo kunganira izari zisanzwe no guharanira ko amatora aba mu mutuzo.
Hari nyuma y’uko inyeshyamba za François Bozizé wahoze ari Umukuru w’Igihugu zigerageje guhirika ubutegetsi nyuma y’uko yangiwe kwiyamamariza kongera kuyobora biturutse ku bihano yafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Touadéra yiyambaje ibihugu by’inshuti birimo n’u Rwanda, rufata umwanzuro wo koherezayo ingabo zirinda izari zisanzweyo zikanabungabunga amahoro. Ku munsi ubanziriza Noheli, muri iki gihugu u Rwanda rwoherejeyo izindi ngabo 300 zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Perezida Touadéra nyuma yo gutora kuri iki Cyumweru, yabwiye abanyamakuru ko ashimira u Rwanda na Perezida Kagame ku bw’umusanzu we mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.
Ati “Ndashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda ku bufasha bwabo, mu bijyanye no kubungabunga umutekano muri uru rugendo ruzafasha abanya-Centrafrique kwihitiramo abayobozi babo mu mutuzo. Mu by’ukuri, mwarakoze cyane. U Rwanda rufite ingabo mu butumwa bwa Minusca zifasha mu kubungabunga amahoro mu gihugu, ndabashima byimazeyo.”
Mu Mujyi wa Bangui, amatora yabaye mu mahoro kuko mu bice hafi ya byose byawo, Ingabo z’u Rwanda zari ziryamiye amajanja ziteguye kuburizamo igikorwa icyo aricyo cyose cyahunganya umutekano.
Ku rundi ruhande, François Bozizé yasabye abamushyigikiye kutitabira amatora yo kuri iki Cyumweru. Ikindi kandi hari uduce bivugwa ko amatora atagenze neza kubera gutinya imvururu.
Nk’ahitwa Koudoukou, bivugwa ko impapuro z’itora zitigeze zihagera, Koui mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba ho bivugwa ko imitwe yitwaje intwaro yatwaye ibikoresho byari kwifashishwa mu matora cyo kimwe n’ahitwa Ngaoundaye aho yateye ubwoba abantu ko iza kwica abakuriye ibikorwa by’amatora.
Bivugwa kandi ko mu gace ka Bambari, ho ibiro by’itora bitigeze bifungurwa kubera amasasu yahumvikanaga.
Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique zizakora akazi mu buryo butandukanye n’ubw’izari zisanzweyo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni, aho zizarinda izari zisanzwe n’abaturage ariko mu gihe imitwe yitwaje intwaro iri muri icyo gihugu yagerageza kuzihungabanya, zizakora “akazi zigomba gukora”.
Amafoto y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu munsi w’amatora muri Centrafrique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!