00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yafunguye ibigo 16 bitangirwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 December 2022 saa 10:50
Yasuwe :

Abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuri ubu ntibazongera kujya bategereza igihe kirekire kugira ngo bakore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byaba iby’uruhushya rw’agateganyo hakoreshejwe impapuro ndetse n’impushya za burundu.

Ni nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ifunguye ibigo 16 bizajya bitangirwamo ibizamini hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye impanuro abapolisi boherejwe gukorera mu bigo byashyiriweho gukoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ibi bigo bifunguwe mu rwego rwo kunoza serivisi za Polisi y’u Rwanda no kuzegereza abaturarwanda nk’uko byatagajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

Yagize ati "Kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwaba urw’agateganyo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa ku mpapuro ndetse n’urwa burundu kuri ubu byamaze gufungurwa, ibigo bigera kuri 16 byashyizwe hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo koroshya no gutuma iyi serivisi izakira abantu benshi biyandikisha ishoboka."

Yakomeje agira ati "Abapolisi bamaze koherezwa muri ibyo bigo bishya ahazajya hatangirwa ibizamini byose byaba iby’uruhushya rwa burundu n’urw’agateganyo kuri mudasobwa no ku mpapuro, kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.”

Yavuze ko ibyo bisobanuye ko uzajya ashaka kwiyandikisha kugira ngo akorere uruhushya rwaba urw’agateganyo n’urwa burundu anyuze ku Irembo, agomba guhitamo aho abona hamworohereye cyangwa ikigo kimuri hafi.

Uburyo buhoraho bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bwafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukuboza.

Biteganyijwe ko aba mbere bazakoreshwa ikizamini ku itariki 12 Ukuboza.

Ni mu gihe mu kwezi gushize Polisi yari yafunguye ibigo 18 bizajya bikoresherezwamo ibizamini hifashishijwe mudasobwa mu turere dutandukanye bikora kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu.

Kwiyandikisha no kwishyura bikorerwa kuri murandasi unyuze ku rubuga Irembo.

IGP Dan Munyuza aha impanuro abapolisi bazaba bakoresha ibizamini byo gutwara ibiyabiziga, kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .