00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukugoreka indimi kwa Amerika no kubusanya mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 April 2021 saa 05:04
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi ni amahano atazibagirana yagwiririye Isi mu kinyejana cya 20 ku buryo nta muntu n’umwe wifuza ko yazongera kubaho ukundi. Uyu mwaka, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisanzwe biba muri Mata byahuriranye n’uko ugendeye ku ndangaminsi y’Abaheburayo aribwo bibuka Jenoside yakorewe Abayahudi. Isi yose yifatanyije n’u Rwanda na Israel mu kwibuka aya mahano no kwiyibutsa uruhare rwa buri wese mu gutuma atazongera kubaho ukundi.

Ku wa 7 Mata ubwo u Rwanda rwatangiraga iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wahuriranye n’uko hibukwaga iyakorewe Abayahudi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yatanze ubutumwa bubiri usesenguye bugaragaza neza uko igihugu cye gifata u Rwanda.

Ubutumwa bwihanganishaga u Rwanda muri ibi bihe, bwakurikiwe n’ubwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abayahudi. Bwo bwagiraga buti “Duhaye agaciro ubuzima bw’abagabo, abagore n’abana miliyoni esheshatu b’Abayahudi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abayahudi”.

Ku Kwibuka27, Linda bwo yagize ati “Turibuka abantu barenga ibihumbi 800 bishwe mu minsi ijana y’iterabwoba ryabaye mu Rwanda mu 1994”. Mu butumwa bw’ibika bibiri bigizwe n’amagambo 97, nta hantu na hamwe uyu Ambasaderi wa Amerika yigeze avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo yabyise ko ari iterabwoba.

Ni mu gihe ku mvugo ijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi, nta kugoreka imvugo kwabayeho ahubwo yakoresheje inyito yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ariko bigeze ku Rwanda yandika uko abyumva. Ni nka bimwe George Orwell yanditse mu gitabo cye “Animal Farm” ngo inyamaswa zose zirareshya, ariko zimwe zireshya kurusha izindi.

Jenoside yakorewe Abayahudi ntikinishwa ariko byagera ku yakorewe Abatutsi hakaba impaka

Kimwe mu bishyirwa imbere mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho, ni ukurwanya abayipfobya, abayita uko itari cyo kimwe n’abayiha igisobanuro gitandukanye n’uko yo iri. Ni byo byatumye, Umuryango w’Abibumbye wemeza ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iyakorewe Abayahudi.

Nubwo bimeze bityo ariko ibihugu bimwe byahejeje inguni ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, byanga kuyemera, biyiha andi mazina, ariko iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, ho hari umurongo bidashobora kurenga ibintu biteye ukwibaza impamvu y’uwo murongo uheza inguni.

Kenshi abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi n’abashaka kuyipfobya usanga bavuga ko hari ingabo zari zishinzwe kurinda amahoro, abanyamahanga n’Abahutu bishwe bityo ko ibyo bituma Jenoside ikwiye guhindurirwa inyito ikitwa ubwicanyi bwabereye mu Rwanda.

Aha baba birengagije ko Intambara ya Kabiri y’Isi ari nayo yiciwemo Abayahudi miliyoni esheshatu, muri rusange yaguyemo abantu miliyoni 75. Ni ukuvuga ko yiciwemo abantu miliyoni 69 batari Abayahudi.

Nubwo Abayahudi aribo bari bagenderewe mu mugambi w’Aba-Nazi wo kubarimbura, hari abandi bishwe ku mpamvu za Politiki n’iz’uruhu. Abo barimo ababana bahuje igitsina, abafite ubumuga, Aba-Roma bafite inkomoko mu Majyaruguru y’u Buhinde, abo mu bwoko bw’aba-Slavs, Abahamya ba Yehova n’abanyapolitiki batavugaga rumwe n’Aba-Nazi n’abandi bazize imyemerere yabo.

Gusa nubwo aba batari Abayahudi bishwe, ntabwo babarwa nk’abazize Jenoside yakorewe Abayahudi kuko yo ubwayo isobanurwa nk’ubwicanyi bwakorewe Abayahudi bukozwe n’Aba-Nazi bashakaga kubarimbura ngo babamareho.

Linda wari mu Rwanda mu 1994 kuki yahejeje inguni?

Linda Thomas-Greenfield ni Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, umwanya yagiyeho mu ntangiriro z’uyu mwaka atangirana na manda ya Joe Biden. Mbere ku ngoma ya Barack Obama, yabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika ndetse icyo gihe yaje mu Rwanda asura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Mu Ugushyingo 2018 ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Leta ya Virginia, yagarutse ku buzima bwe, kuva mu buto, anavuga uburyo yari agiye kwicirwa mu Rwanda muri Mata 1994 ubwo Interahamwe yari imwitiranyije n’Umututsikazi.

Ati “Muri Mata 1994 nageze i Kigali mu Rwanda. Kandi ngira ngo mwibuka ko muri Mata 1994 mu Rwanda habaye Jenoside.”

Linda yavuze ko icyo gihe umwe mu Nterahamwe yamubonye amwitiranya n’Umututsikazi ashaka kumwica. Ati “Nasatiriwe n’umusore muto wari wahawe amabwiriza yo kwica umugore witwa Agathe, yatekereje ko ari njye. Igitangaje ntabwo nigeze ngira umutima uhagaze, ntimunyumve nabi nari mfite ubwoba, ariko sinigeze ngira umutima uhagaze. Narebye uwo musore muto mu maso mubaza izina rye, hanyuma mubwira iryanjye. Nashakaga ko amenya izina ryanjye, kuko nashakaga ko nanyica asigara azi izina ry’umuntu yishe.”

Nyuma yo kumenya ko atari Umunyarwandakazi, iyo Nterahamwe yaramuretse ntiyamwica.

Kuba uyu mugore wari mu Rwanda mu 1994 akibonera uburyo Abatutsi bicwaga ariwe utinyuka kugoreka imvugo akanga gukoresha inyito nyayo ya Jenoside, ni ikimenyetso nyacyo cy’ukwinangira kwa Amerika iyo bigeze ku kwemera amateka y’u Rwanda.

Thomas Greenfield ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

Abanyarwanda bamubwije ukuri

Abanyarwanda bakoresha Twitter banze guceceka maze bibutsa Linda ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka myinshi hagamijwe kubarimbura, bityo ko adakwiye kugoreka amateka n’imvugo.

Uwitwa Christelle yagize ati “Mujye mwandika imvugo nyayo ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994! Agasuzuguro kanyu kararambiranye mukagabanye, murekere aho kudutobera amateka. Burya bwose byarutwa mugaceceka aho kwandika ubusa #Kwibuka27 #GenocideAgainstTutsi.”

Uwitwa Nkotanyi Francis yagize ati “Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutaha niba udashobora kubyandika mu buryo bukwiriye, ntuzatinyuke kugerageza kohereza ubutumwa bwawe. Tuzi satani ukorera.”

Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza yagize ati “Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bigaragara ko ari politiki y’ubutegetsi bushya bwa Amerika... Dore umuyobozi mushya, mubi kurusha umutware we... Biteye Isoni.”

Uwitwa Musoni Edwin yagize ati “Ambasaderi, warahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Wanaje mu Rwanda kwibuka abazize Jenoside, ariko unaniwe kwibuka ko yari Jenoside yakorewe Abatutsi. Amateka azacira urubanza ibikorwa n’amagambo yacu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku wa 7 Mata 2021, ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahaye gasopo abagoreka n’abakoresha nabi inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Biruta yavuze ko koherereza u Rwanda ubutumwa burutoneka muri ibi bihe ntacyo byarumarira ndetse yongeyeho ati “Ku bakigorwa no gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bo ibyiza ni uko batakwigora batwoherereza ubutumwa uyu munsi. Ntacyo bidutwaye.”

Perezida Kagame ati “ni akumiro”

Mu myaka 27 ishize, ntabwo u Rwanda rwigeze ruhirwa n’ingoma y’Aba-Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni bo bayoboraga igihugu mu gihe habaga Jenoside, kuva icyo gihe baciye umurongo banga kwemera ko ibyabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bill Clinton wayoboraga Amerika icyo gihe, yanze gukoresha ijambo Jenoside ngo yamagane ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Abamusimbuye bose na bo bagendeye ku murage we ku buryo n’imyanzuro yose ireba u Rwanda itorwa nko mu Muryango w’Abibumbye iki gihugu kiyamagana.

Ubwo u Rwanda rwari mu Kanama ka Loni gashinzwe Amahoro, Amerika yayoborwaga na Obama nawe w’Umu- Démocrates, igihugu cye ni cyo cyari inyuma yo kurwanya inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 23 Mutarama 2018 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ikibazo cy’inyito ya Jenoside atari icy’ubu, kuko cyatangiye kera mu 1994, ibihugu bimwe binanirwa kwita ibyabaga mu Rwanda uko biri.

Ati “Hari umuntu – ndakeka ari umunyamakuru – wabazaga ati: “Ese ibirimo kuba ni Jenoside?” Bakamusubiza bati oya, ko ahubwo ari ‘ibyaha bya Jenoside’. Hanyuma uwo munyamakuru arongera arabaza ati “Bisaba ibyaha bya Jenoside bingana bite kugira ngo byitwe ko ari Jenoside?” Ibyo murabyibuka? Biratangaje kuba tukiri mu mpaka nk’izo nyuma y’imyaka 27. Ni akumiro!”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bisa n’aho gukoresha inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri bamwe ari nk’igihembo baba bahaye Abanyarwanda, avuga ko ibyo u Rwanda rudashobora kubyemera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .