00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samputu azizihiza isabukuru y’imyaka 35 amaze ari umuhanzi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 28 May 2012 saa 06:57
Yasuwe :

Umuhanzi Jean Paul Samputu aratangaza ko amaze kwakira ubutumwa bw’abantu benshi bazifatanya nawe mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse n’imyaka 35 amaze mu buhanzi, izaba kuwa 30 Kamena 2012, kuri Car Wash, guhera saa saba z’amanywa.
Umwe mu bantu bakomeye bazitabira iyi sabukuru ye ni umunyamerika Dr. Glenn W. Hawkes (washinze umuryango Ward Brook Center ukora ibikorwa byo guhugura abanyarwanda abinyujije mu biganiro),uzazanana n’umugore we Erika Ingabire mu Rwanda kwifatanya na (...)

Umuhanzi Jean Paul Samputu aratangaza ko amaze kwakira ubutumwa bw’abantu benshi bazifatanya nawe mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse n’imyaka 35 amaze mu buhanzi, izaba kuwa 30 Kamena 2012, kuri Car Wash, guhera saa saba z’amanywa.

Umwe mu bantu bakomeye bazitabira iyi sabukuru ye ni umunyamerika Dr. Glenn W. Hawkes (washinze umuryango Ward Brook Center ukora ibikorwa byo guhugura abanyarwanda abinyujije mu biganiro),uzazanana n’umugore we Erika Ingabire mu Rwanda kwifatanya na Jean Paul Samputu.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire bwe, Jean Paul Samputu avuga ko nyuma yo kwimura itariki yo kwizihiza isabukuru ye, ubundi yagombaga kuba kuwa 15 Werurwe, agira ati:”Ubu byemejwe; Samputu azizihiza isabukuru ye y’imyaka 35 amaze mu buhanzi na yubire y’imyaka 50 y’amavuko."

Igitaramo rusange, buri wese atumiwemo cyo kuyizihiza kizaba kuwa 30 Kamena 2012 kibere Car Wash, guhera saa saba kugeza saa kumi n’ebyiri (13h00’-18h00’). Samputu avuga ko buri wese azaba atumiwe muri iyi sabukuru agira ati:"Abantu bose bazaba batumiwe hari n’abahanzi hafi ya bose bo mu Rwanda na Kidum azaba ahari n’abazungu b’abanyamerika twabanye."

"Turi Abavandimwe", indirimbo ya Hiroki na Samputu:

Aganira na IGIHE, Samputu avuga ko kwizihiza imyaka 50 ari ku isi bikwiye gushimirwa Imana. Yagize ati:”Nujuje imyaka 50 y’amavuko na 35 mu muziki, ni ibyishimo, ni umunsi wo gushimira Imana, umuntu w’umuhanzi ukagira imyaka 50 uriho n’ibintu byinshi tuba twaraciyemo? Imana ishimwe, hari byinshi Imana yadukijije. Nk’umuhanzi hari byinshi byari kutujyana ariko Imana iradukiza…”

Muri iyi sabukuru Samputu, watwaye igihembo cya KORA, azaba ari kumwe n’umuryango we wose ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abahanzi nyarwanda hafi ya bose ndetse na Kidum hamwe n’umuhanzi w’umunyamerika Brentchie, uririmba indirimbo ze avangamo ikinyarwanda n’injyana isa n’iya gakondo nyarwanda.

Azashyigikirwa kandi na Mizero Children Foundation, umuryango yashinze, Ingoma Music Association n’abandi.

Soma bimwe mu bihembo Samputu yegukanye ku rwego mpuzamahanga

"Ampora Ku Mutima", indirimbo ya Jean Paul Samputu yasubiranyemo na Just Family.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Ampora Ku Mutima By Just Family Ft Jean Paul Samputu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .