00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagendekeye bite Abanyarwanda icyenda bareze Uganda mu Rukiko rwa EAC?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 April 2021 saa 02:26
Yasuwe :

Imyaka ibiri igiye gushira Abanyarwanda icyenda bareze Leta ya Uganda mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba [EAC], kugira ngo barenganurwe kubera ibyaha icyo gihugu cyabakoreye birimo ihohoterwa, gufungwa binyuranyije n’amategeko, gutotezwa ndetse bakameneshwa basize imutungo yabo.

Ku wa 13 Kanama 2019, nibwo aba Banyarwanda uko ari icyenda bagejeje ikirego cyabo ku Biro by’Urukiko rwa EAC, biri i Kigali. Icyo gihe Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu wari ubahagarariye yabwiye itangazamakuru ko bareze Uganda ibyaha birimo no guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Ati “Uganda ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa EAC ariko baradufashe (nkanjye wari umaze imyaka 13 muri icyo gihugu), badupfutse ibitambaro mu maso, batujyana kudufungira muri CMI iminsi 21.”

Yakomeje agira ati “Twarakubiswe inkoni z’ubwoko bwose ndetse njye bampinduye ikimuga, nyuma yaho badushyize mu modoka baratuzana ngo ’dore ngikiriya igihugu cyanyu’, twababajije iby’imiryango yacu n’imitungo dusizeyo batubwira nabi cyane. Baratubwiye ngo ‘niba ari abagore musize hano muzagende iwanyu mushake abandi mubabyareho abana, nimutuvire mu gihugu.”

Kuva icyo gihe ariko umwe muri abo banyarwanda witwa Hategekimana Silas yaje kwitaba Imana azize iyicarubozo yakorewe n’Urwego rw’ubutasi rwayo (CMI), aho yakubitwaga, agakorerwa ibindi bikorwa bya kinyamanswa aho yari afungiye.

Tariki 7 Ugushyingo 2019, abandi umunani basigaye bahise batanga ikirego kihutirwa kuko babonaga uwa mbere apfuye azize ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorewe muri Uganda. Abandi nabo baketse ko ariyo maherezo.

Urukiko rwa EAC rwabahaye igisubizo ku wa 6 Ukuboza 2019, rubabwira ko imanza rufite ari nyinshi rubasaba kwihangana.

Tariki 26 Gicurasi 2020, aba banyarwanda bongeye kwandikira uru rukiko barugaragariza ubwihutirwe bw’ikirego cyabo ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta gisubizo barabona ndetse mu Ukuboza 2020 nibwo manda y’Abacamanza b’urwo rukiko yahise irangira.

Ku wa 27 Gashyantare 2021, nibwo hatowe abandi Bacamanza b’Urukiko rwa EAC, ari nabo aba Banyarwanda biteze ko bazabaha ubutabera.

Umwe muri aba Banyarwanda yabwiye IGIHE ko bateganya kongera kwandikira uru rukiko kugira ngo nibura barebe ko bahabwa ubutabera.

Ati “Ikirego cyacu cyaremewe mu rukiko rwa EAC ariko habayeho gutinda cyane, tukaba twifuza ko ko cyaburanishwa byihuse kandi tugahabwa ubutabera.”

Baregera akayabo k’indishyi...

Kuva mu myaka ya za 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye guhigwa barafatwa bagafungirwa muri gereza zitazwi, mu nzu za CMI n’Igisirikare, bagatotezwa, bagakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa by’ubunyamanswa.

Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda nirwo rufata aba baturage ndetse ubuhamya bw’abagiye bafungirwayo nyuma bakajugunywa mu Rwanda bugaragaza ko iyo umuturage bamufashe bamwinjiza mu modoka za CMI, bakamupfuka ibitambaro mu maso ku buryo agenda atareba kurinda agera muri gereza cyangwa ahandi hantu hafungirwa.

Abagiye bafatwa bose bakurwa mu bikorwa byabo birimo ubushabitsi cyangwa imirimo iciriritse ariko bose nta n’umwe wigeze agira ikintu na kimwe ageza mu Rwanda.

Nk’urugero, IGIHE iherutse kugirana ikiganiro n’Umunyarwanda wari ufite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye muri Uganda aho yari afite akabari nibura kaza muri dutanu dukomeye mu Mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo witwa Murindangabo Renatus niwe watangije akabari kitwa Pyramid Bar and Restaurant, yari afite ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo, ibibanza yari yaraguze muri Uganda birimo ibyo yatangiye kubakamo n’ibyo atari yakubakamo. Hari benshi yari yaragurije amafaranga muri Uganda.

Ku wa 12 Werurwe 2021, ubwo yari amaze koherezwa mu Rwanda nyuma yo kumara igihe afungiye muri Uganda yavuze ko yafashwe atunguwe ku buryo ibyo bikorwa byose nta na kimwe azi aho kiri.

Yakomeje agira ati “Baraje badusanga twicaye muri restaurant turimo kuganira n’inshuti zacu, bahise badufata ku buryo usibye urufunguzo rw’icyumba nararagamo, nta kindi nabonye uko nzana. No muri hoteli nararagamo baracyambarira bazi ko nkiyirimo. Ikofi yari iri imbere yanjye cyangwa telefoni ntabwo nabashije kubifata.”

Ibivugwa na Murindangabo bishimangirwa na Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu uri muri aba banyarwanda icyenda bareze Uganda mu Rukiko rwa EAC.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko wenyine mu kirego batanze aregera miliyoni 85 z’Amashilingi ya Uganda ndetse n’ibihumbi 100 by’Amadorali ya Amerika aho yose ugenekereje bingana n’asaga miliyoni 125Frw.

Ati “Ubwo ariko ni ibyo batwaye bitarimo indishyi y’akababaro kuko twatakaje akazi twakoraga, tumaze igihe kirekire turi abashomeri, badutwaye tudahembwe n’ibindi bintu byinshi umuntu aba afiteyo utabasha gushyira mu gaciro k’amafaranga.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero abandi bo bagiye bakurikirana bagendeye kubyo bari bafite muri Uganda, ntabwo twabaruriye hamwe imitungo twari dufite ngo tubiteranye.”

Kimwe na Pasiteri Singirankabo, Abanyarwanda bakuwe mu byabo muri Uganda usanga bakigowe no kongera gutangira ubuzima bitewe n’uko ibyinshi bari baravunikiye ubuzima bwabo bwose babyambuwe ku maherere.

Mu 2019 nibwo Abanyarwanda icyenda bajyanye Uganda mu rukiko bayishinja kubahohotera n'iyicarubozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .