00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UNESCO yakuye mu murage w’isi ‘Ducasse d’Ath’, iserukiramuco ry’Ababiligi ryuzuyemo ivanguraruhu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 December 2022 saa 06:49
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO ryakuye mu murage w’isi, iserukiramuco rya ‘Ducasse d’Ath’ ryaberaga mu Bubiligi hazirikanwa uburyo Dawudi yatsinze Goliath, kubera ivanguraruhu rigaragaramo.

Ducasse d’Ath ni iserukiramuco ryajyaga ribera mu Mujyi wa Ath mu Bubiligi, rijyanye n’umutambagiro uba ku Cyumweru cya kane muri Kanama buri mwaka. Kuva mu 2008 UNESCO yawushyize mu murage w’isi.

Impamvu yo guhagarikwa kwaryo ishingiye ku kuba muri iyi migenzo hagaragaramo ivanguraruhu muri bimwe mu biyigize nk’uko byagaragajwe mu nama ya 17 ya komite ihuza za guverinoma z’ibihugu binyamuryango bya UNESCO, ishinzwe iby’umurage ‘udafatika’ i Rabat muri Maroc.

Iyi nama isuzuma raporo y’ibyari byarashyizwe mu murage w’isi n’ibikwiye kuvanwamo. Hari abatanze icyifuzo cy’uko mu bigize ibyo u Bubiligi bwari bwarandikishije bakongera bakabisuzuma bakagira ibyo bakuramo kubera ko bikomeje kugaragaza ko ibyo baserukana harimo ibisobanuro biganisha ku ivangura.

Muri iri serukiramuco bajyaga bagaragaza ishusho y’umwirabura uziritse n’amapingu uboheshejwe iminyururu ikururwa n’umuzungu bayishyizeho iherena ku zuru. Uko batambagiza iyo shusho mu mujyi byagaragazaga ko ‘ikintu cy’ingenzi’ ari umwirabura.

Samir Addhare wari uhagarariye Maroc akaba ari na we wari uyoboye iyi nama yavuze ko ibyo bintu bidakwiye kwemerwa na UNESCO.

U Bubiligi na bwo bwamaganye ivanguraruhu n’irindi vangura iryo ari ryo ryose buvuga ko bwumva neza uburemere bw’ikibazo ndetse buhamagarira Umujyi wa Ath gutekereza ku butumwa iryo serukiramuco ritanga.

Imiryango myinshi yarahagurutse muri iyi myaka ya vuba yamagana ibimenyetso by’iri serukiramuco.
Mu 2019 ihuriro ry’abaharanira kurwanya ivanguraruhu i Buruseli bamaganye ‘iyo shusho y’umwirabura yakoreshwaga.’

Ntabwo ari cyo kintu cya mbere kibabayeho kuko Carnaval d’Alost Ababiligi bari barandikishije mu 2010 yakuwe mu murage w’isi mu 2019. Na yo yari nk’iserukiramuco ariko bimwe mu birigize hagaragaramo amashusho y’ivangura rishingiye ku Bayahudi aho bagaragazaga amashusho ameze nk’ibipupe mu buryo bumeze nk’ubwo gusetsa.

Ikimenyetso cyajyaga gikoreshwa mu iserukiramuco rya Ducasse d’Ath

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .