00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda Rushya: Abaturage, imiterere y’igihugu n’ubukungu

Yanditswe na

Sondra Myers

Kuya 23 January 2012 saa 10:06
Yasuwe :

Iki ni igice cya mbere cy’umutwe wa mbere w’igitabo “u Rwanda rushya : iterambere n’imibereho myiza" cyanditsw ena Sondra Myers. Ubushize twari twabagejejeho ubutumwa Perezida Kagame yageneye abazagisoma. kanda ahno uburebe
U Rwanda ni igihugu kigizwe n’imisozi, kidakora ku nyanja kandi gituwe cyane kikaba gifite ibibazo by’ubutaka budahagije. U Rwanda rufite ubuso bwa Km2 26,338. Rutuwe n’abaturage 8,128,553 igipimo cy’ubwiyongere bw’ubukungu akaba ari 3.1%. Igipimo cy’ubukungu kuri buri muturage (...)

Iki ni igice cya mbere cy’umutwe wa mbere w’igitabo “u Rwanda rushya : iterambere n’imibereho myiza" cyanditsw ena Sondra Myers. Ubushize twari twabagejejeho ubutumwa Perezida Kagame yageneye abazagisoma. kanda ahno uburebe http://igihe.com/spip.php?article20205

U Rwanda ni igihugu kigizwe n’imisozi, kidakora ku nyanja kandi gituwe cyane kikaba gifite ibibazo by’ubutaka budahagije. U Rwanda rufite ubuso bwa Km2 26,338. Rutuwe n’abaturage 8,128,553 igipimo
cy’ubwiyongere bw’ubukungu akaba ari 3.1%. Igipimo cy’ubukungu kuri buri muturage ugereranyije ni amadolari y’abanyamerika 210 bikaba bituma rero u Rwanda rubarirwa mu bihugu bikennye cyane muri Afurika.

Igice cyo hagati mu gihugu kigizwe n’ubutumburuke buri hagati ya metero 1,500 na 2,000, n’uruhererekane rw’imisozi n’utununga bitandukanyijwe n’ibibaya binini. Ubu butumburuke nibwo bugize hafi kimwe cya kabiri cy’ubutaka bw’igihugu akaba ariyo mpamvu u Rwanda barwise “Igihugu cy’imisozi igihumbi.”

Nk’uko tubikesha igitabo cyitwa World Fact Book , u Rwanda ni igihugu gikennye kandi kigizwe n’ibice by’icyaro, aho 90% by’abaturage batunzwe ahanini n’ubuhinzi. Rufite umutungo kamere muke n’inganda
nke cyane. Ibihingwa ngengabukungu by’ingenzi ni icyayi n’ikawa.

Jenoside yo muri 1994 yashegeshe ubukungu bw’igihugu, isiga abaturage mu bukene bukabije, cyane cyane abari n’abategarugori, maze ituma igihugu gitakaza ubushobozi bwo gukurura abashoramari. Nyamara u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu gusana no gusubiza ubukungu kurusha n’uko bwari bwifashe mbere ya 1994. Umusaruro w’imbere mu gihugu wariyongereye kandi no guta agaciro kw’ifaranga kwaragabanutse.

N’ubwo u Rwanda rufite ubutaka bwera, usanga umusaruro w’ibiribwa utajyanye n’ubwiyongere bw’abaturage, akaba ariyo mpamvu igihugu gitumiza ibiribwa hanze.

U Rwanda ruracyakomeza guhabwa inkunga igaragara y’amafaranga, rukaba rwaragabanyirijwe umwenda muri gahunda y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi igenerwa ibihugu bifite imyenda myinshi (HIPC) muri 2005-06. U Rwanda kandi rwemejwe nk’igihugu cyubahiriza intego z’ikinyagihumbi muri 2006.

Leta yashyizeho politiki yaguye y’umusoro mu rwego rwo
kurwanya ubukene binyujijwe mu guteza imbere uburezi, ibikorwa remezo, ishoramari ry’imbere mu gihugu no hanze no gukomeza amavugurura ajyanye n’isoko n’ubwo hakiri imbogamizi ku iterambere ry’ubukungu nk’ikibazo cy’ingufu, umutekano muke mu bihugu birukikije n’inzira z’ubwikorezi zidahagije ziruhuza n’ibindi bihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .