00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Nzayinambaho wahinduriwe ubuzima n’ubumenyi mu by’ubuhinzi yahashye muri Israel

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 29 September 2022 saa 01:48
Yasuwe :

Nzayinambaho Eulade, ni umwe mu Banyarwanda babonye amahirwe yo kujya muri Israel kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi muri gahunda y’imikoranire u Rwanda na Israel bifitanye kuva mu myaka ishize.

Israel ni igihugu cyateye imbere mu buhinzi n’ubworozi. Bukorwa n’abagera kuri 3 % by’abaturage bacyo ariko babasha guhaza igihugu mu biribwa kandi bagasagurira n’amasoko. Ni kimwe mu bihugu bimeze nk’ubutayu ariko bifite ikoranabuhanga rikataje mu kuhira imyaka.

Hashize imyaka igera ku munani u Rwanda na Israel bifitanye ubufatanye, aho Abanyarwanda boherezwa muri icyo gihugu bakihugura mu buhinzi n’ubworozi mu gihe cy’amezi 11 nyuma bakagaruka mu Rwanda gushyira mu bikorwa ibyo babonye.

Muri 2013, nibwo Nzayinambaho wo mu Mudugudu wa Magarama, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi yagiye kwihugura muri Israel. Yari mu itsinda ry’abarenga 130 bigaga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Busogo.

Ikintu gikomeye yabonye muri iki gihugu ni uko umuntu ashobora gukoresha ubutaka buto kandi agasarura byinshi.

Nzayinambaho yasubiye iwabo mu cyaro abona akazi ko kuyobora ishuri ryisumbuye ry’ubuhinzi n’ubworozi, amaze kubona igishoro aragahagarika.

Uyu musore wari warakuranye inzozi zo kuzikorera, ako kazi kamuhaye urufunguro rwo gukingura amarembo y’inzozi ze atangira gutubura imbuto atangiriye ku bihumbi 180 Frw.

Nzayinambaho kuri ubu akora ubutubuzi bw’imbuto ziribwa akazihinga ndetse agahinga n’ibihumyo.

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2022, yabaze agaciro k’ibihingwa afite mu murima asanga bifite agaciro ka miliyoni zisaga 17 z’amafaranga y’u Rwanda ku buso bungana na 1/2 cya hegitari.

Yagize ati "Mu Rwanda ubuke bw’ubutaka si ikibazo. Aka gahinzemo cocombre ni are imwe karimo ingemwe 200. Iyo nsaruye inshuro imwe nkuramo ibiro 500 kandi ikiro kigeze ku mafaranga 500, ni amafaranga ibihumbi 250 Frw".

Mu bantu 130 bajyanye na Nzayinambaho muri Israel harimo abadafite akazi, abakorera abandi n’undi umwe wihangiye umurimo wo gutubura ibiti by’imbuto.

Nzayinambaho yabasabye kwiyumvamo umwenda ku gihugu, bakagira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bashyira mu bikorwa ibyo bahuguwe.

Abahinzi bo muri Israel bafite indangagaciro yo gukora amasaha menshi. Nzayinambaho avuga ko mbere atarajya muri iki gihugu yakoraga byagera saa sita akajya kuruhuka ariko ubu kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba aba ari mu bikorwa bye by’ubuhinzi.

Imbogamizi n’amahirwe kuri Nzamurambaho wiyeguriye ubuhinzi

Nzayinambaho avuga ko afite isoko rikomeye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demukarasi Congo kuko afiteyo abakiliya benshi bakenera ibiti by’imbuto byo gutera.

Afite isoko ry’ibihumyo mu Mujyi wa Goma atarabasha guhaza ariko yafashe umwanzuro wo kutohereza ibihumyo byose mu mujyi kuko afite intego yo kubikundisha abaturage.

Ati "Bamwe mu Banyarwanda baracyumva ko ibihumyo biva mu bihuru akumva ko kuba yafata ikiro cyabyo akagitangaho ibihumbi 2 Frw bidashoboka".

Imbogamizi ahura na yo kugeza ubu ni uko atarabasha kubona igishoro gihagije ngo akore ubuhinzi bwo muri ‘Green House.’ Aha niho ahera asaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kwagura umushinga SAIP ufasha abaturage kubona Green House ukagera no mu Murenge wa Gishyita.

Indi mbogamizi ni ukugorwa no kubona ipamba ryo gukoresha mu migina y’ibihumyo kuko riva muri Tanzania, hakaba ubwo ribura ku isoko ryo mu Rwanda ntibabone uko bakora imigina.

Ati "Mfite intego yo kwagura ubuhinzi bw’ibihumyo ndetse nkajya mbyumisha ngacuruza ifu yabyo. Iyo bitumishishije byangirika vuba".

Nsabimana Eliezer, umuhinzi uturanye na Nzayinambaho avuga ko kuba baturanye yabyungukiyemo kuko byamufashije kubona imbuto hafi ndetse bamwe muri bo bamwigiyeho kuzituburira.

Ati "Ibiti by’imbuto twangaga kubitera kuko twabiteraga bigatinda kwera, ariko twagiye aho akorera tubona imbuto atubura zera vuba. Nahise mfata icyemezo cyo kujya kubitera mu mirima yanjye ubu mfite ibiti by’imbuto birenga 50.”

Nzayinambaho wahuguriwe muri Israel yasezeye akazi kamuhembaga buri kwezi ajya mu buhinzi
Ibiti by'imbuto zitubuye byera mu gihe gito
Nzayinambaho afite intego yo gukora uruganda rutunganya ibihumyo
Akorera ubuhinzi ku buso buto akabona umusaruro mwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .