Aka gace kari kamaze imyaka itanu ari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Cabo Delgado.
Aho gaherereye ni mu cyerekezo kigana mu Burengerazuba bw’iyi ntara. Hari ikibuga cy’indege, icyambu gihuza Inyanja y’Abahinde na Tanzania n’ibindi bikorwa remezo.
Mbere y’uko aka gace kigarurirwa n’inyeshyamba kari gakize ku buryo bufatika. Gusa ariko na none, ni cyo kimwe n’intara ya Cabo Delgado yose, kuko ni yo ikize muri Mozambique nzima ku mutungo kamere urimo gaz, ariko niyo itagira umutekano ahubwo ifite abakene benshi.
Guverineri w’iyi Ntara, Valige Taliabo, yagize amahirwe yo gusura aka gace. Yahaherukaga muri Gicurasi 2020, kuva ubwo ntiyari yakahakandagiye ndetse iby’uko ibikorwaremezo byose byasenyutse yabyumvaga mu makuru kimwe n’undi uwo ari we wese.
Yari kumwe n’abayobozi b’uturere two hafi aho, bamwe bari batuye cyangwa se bafite imitungo muri Mocimbao da Praia. Bagiye gusura inzu zabo, basanga zabaye indiri y’ibihunyira.
Faruk Jamal yari afite ishoramari rikomeye mu Mujyi wa Mocimbao da Praia ririmo hotel, inganda, Station za lisansi n’ibindi.
Ku mwaka, ibikorwa bye byamwinjirizaga hafi miliyoni 2,5$, gusa byose byaratwitswe na we arabita arahunga. Abakozi be batatu bakoraga mu ruganda barishwe.
Ku kwezi yoherezaga mu mahanga ibiti bivamo imbaho byuzuye kontineri 75.
Yabwiye IGIHE ati "Ku mwaka miliyoni 2,5$ nizo zari inyungu, ariko ubu nibura ishoramari rya miliyoni 1,4$ ryaratwitswe."
Ashima Ingabo z’u Rwanda kuba zarabashije kugarura amahoro muri iki gihe, ati "mwarakoze, mwarakoze cyane".
Guverineri Taliabo yashimye Perezida Kagame wemeye kohereza Ingabo n’Abapolisi nyuma y’ubusabe bwa Perezida Nyusi mu gukemura ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba yari yarigabije iyi ntara.
Ati "Binyuze muri ibyo, twabonye ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique intambwe ku yindi babasha kubohora Mocimbao de Praia. Twaje hano Mocimbao de Praia kubera izi ngabo zishyize hamwe zatumye ibintu bishoboka [...] uyu munsi kuba habohowe tugomba kureba uburyo bwafasha abaturage bo muri Mocimbao de Praia kugira ngo batahe."
Taliabo yasobanuye ko urugendo rwe rwari rugamije kureba uburyo abaturage batahuka, kuko aricyo cy’ingenzi ku bamaze igihe kinini baba mu buhunzi.
Mu gace ka Mocimbao de Praia, kuva kafatwa karimo ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi. Niwe wabatembereje mu bice bitandukanye aba bayobozi.
Nibura abaturage ibihumbi 65 nibo bibarwa ko bahunze imirwano mu gace ka Mocimbao de Praia mu gihe mu ntara yose habarurwa abarenga ibihumbi 800 mu baturage miliyoni 2,3 bahatuye.
Iyo uganira n’abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado, bakubwira ko bamwe abana babo bashimuswe bakajyanwa n’iyo mitwe y’iterabwoba. Urugero ni urw’uwitwa Samuel wabwiye IGIHE ko abana be babiri barimo umwe w’imyaka 16 batwawe.
Taliabo yavuze ko hari abana batwawe kugira ngo bajye kwinjizwamo urwango hanyuma bagaruke bagaba ibitero.
Ati "Hari n’abana bato bahatiwe kujyamo batajyanywemo ku bushake bwabo. Ku rwego rwacu, abayobozi b’iyo mitwe ntabwo turabamenya."
Leta ya Mozambique isobanura ko kugeza ubu itazi neza aho abantu bose bakuwe mu byabo baherereye, nubwo hari bamwe bari mu nkambi.
Mu Ntara ya Palma, nibura 90% by’ibice byari byarigaruriwe n’inyeshyamba byagarutse mu maboko ya Leta nyuma y’urugamba rwagizwemo uruhare n’u Rwanda. Uduce tukiri mu maboko y’inyeshyamba harimo Mbao, Siri I na Siri II.
Amafoto: Philbert Girinema
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!