00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibare irivugira! 50 % by’abanyeshuri bakurikiye amasomo hifashishijwe radiyo na televiziyo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 January 2021 saa 07:17
Yasuwe :

Amazi ntiyari akiri ya yandi! Ntabwo byari byarigeze kubaho mu Rwanda ko umwarimu ashobora kujya kuri radiyo cyangwa televiziyo iri ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, agatanga isomo ry’imibare , agasobanurira amahurizo n’imihiriko , umwana uri i Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Byose byazanywe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ari nabwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo amashuri yose, ndetse ku munsi wakurikiyeho gitangira gushyirwa mu bikorwa abanyeshuri bose bataha mu ngo zabo.

Nyuma yo kubona imiterere y’icyorezo cya COVID-19, Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe uburezi, REB, batekereje uburyo bwo kwishakamo ibisubizo byafasha abana bari mu ngo gukomeza kwagura ubumenyi hanirindwa ko bazagera igihe cyo gusubira ku ishuri baribagiwe amwe mu masomo.

Ni nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 1 Mata hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, yasabye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni uburyo bushya butari bumenyerewe mu Rwanda, aho umwarimu ajya kuri radiyo cyangwa televiziyo agatanga amasomo maze abanyeshuri bakayakurikira bari mu ngo zabo hirya no hino mu gihugu.

Uwari Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr.Irené Ndayambaje ku wa 4 Mata 2020, ubwo yatangizaga ubu bury0, yavuze ko amasomo azakomeza gutangwa binyujijwe mu miyoboro itandukanye irimo radio na televiziyo.

Nyuma y’amezi atanu [Werurwe- Kanama 2020], hashyizweho iyi gahunda, REB yakoze ubushakashatsi bugamije kureba uko yakiriwe, ireme ry’amasomo yatanzwe, uruhare rw’ababyeyi n’abandi bantu bose babana n’abana mu ngo mu ishyirwa mu bikorwa.

Hanarebwe kandi imyitwarire y’abanyeshuri mu kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga, uruhare rw’abayobozi mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abana n’ababyeyi kwitabira, uburyo abashinjwe ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda bari biteguye, kureba uburyo iyi gahunda yazakomeza kwifashishwa no mu bihe bisanzwe nyuma ya COVID-19.

Ubushakashati bwagaragaje ko 50% by’abanyeshuri bari bateganyijwe aribo bitabiriye ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri rusange ubu bushakashatsi bwakorewe mu mijyi ibiri ndetse n’uturere dutanu two mu ibice by’icyaro, habazwa abanyeshuri 799 barimo 400 bo mu mashuri abanza na 399 bo mu mashuri y’icyiciro rusange [Tronc Commun].

Imibare igaragaza ko muri icyo gihe hakorwaga ubushakashatsi abanyeshuri bose bo mu mashuri abanza bari 2,511,384 mu gihe ay’icyiciro rusange ari 481,043. Ni ukuvuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku batoranyijwe hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo gutomboza.

Muri ubwo bushakashatsi ababyeyi babajijwe ni 115 n’abarimu 115, abayobozi barindwi bashinzwe uburezi mu turere, abashinzwe uburezi mu mirenge 23, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 45, abanyeshuri 8 bafite ubumuga ndetse n’umukozi umwe wa REB.

Abo bose babajijwe hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo kubaha ibibazo byanditse bakagenda basubiza cyangwa kubakoresha ibiganiro, umwe kuri umwe [Interviews].

Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko nibura 67% bo mu Mijyi aribo bakurikiye aya masomo yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuganga mu gihe abandi 36% bo mu bice by’icyaro aribo babashije kwiga hakoreshejwe ubu buryo. Ni ukuvuga ngo ubashyize hamwe bose ni 50%.

Abashakashatsi bagaragaje ko abantu bakurikiye aya masomo kuri radio bari 66%, ni ukuvuga ngo 79% bo mu mijyi na 62% bo mu byaro. Ni mu gihe abakoresheje telefone bigira kuri internet ari 36% naho abigiye kuri radio zo muri telefone bari 77, 4%.

Mu buryo bw’amasomo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri benshi bo mu miryango ifite za televiziyo bagiye bakurikirana amasomo yo kuri televiziyo haba mu mijyi no mu cyaro.

Ni mu gihe hafi 60% by’abanyeshuri bose bumvise amasomo kuri radiyo, byagaragaye ko 15% bakurikiye amasomo kuri YouTube na 50% bakoresheje radiyo zo muri telefone.

Ku bijyanye n’ubufasha abanyeshuri bagiye bahabwa n’ababyeyi cyangwa abandi bantu babana nabo mu miryango, bwarimo kubibutsa ko isaha yo kwiga igeze, kubaha umwanya wo kwiga, kureba niba bakoze imyitozo n’imikoro bahawe.

Harimo kandi kugenzura niba ibikoresho birimo amakayi babikoresheje kuko, kuba ababyeyi cyangwa abarezi baha abanyeshuri telefone na radiyo zo kwigiraho ndetse no kubashishikariza gukomeza ibikorwa bijyanye n’amasomo nyuma yo kwiga.

Mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bagiranye n’abanyamakuru mu ntangiro za Mutarama, Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yavuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro kandi hari kunozwa uburyo yakomeza kwifashishwa.

Yakomeje agira ati “Turashima ko tuticaye ngo dufunge amaboko, tuvuge ngo nta kindi twakora, ndetse umusaruro wavuyemo nko muri kaminuza amasomo yose yigishirijwe kuri internet.”

“Ku mashuri abanza n’ayisumbuye, icyo twabonye abana basubiye ku ishuri, wabonaga ko batatakaye. Bagezeyo babanza gusubiramo amasomo gake bahita bakora ibizamini ariko byagaragaye ko batatakaye bahise bongera basubira ku murongo w’ibyo biga.”

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko n’ubwo iyi gahunda yafashije cyane ariko yanagize imbogamizi zirimo abadafite za radiyo mu bice by’icyaro, ikibazo cya internet ndetse n’ubumenyi buke mu gukoresha ikoranabuhanga.

Abashakashatsi ba REB batanze inama zirimo kuba mu gutanga aya masomo hajya hibandwa cyane ku masaha y’umugoroba ndetse n’iminsi yegera impera z’icyumweru ubwo ababyeyi n’abandi bareraba abana baba bari mu rugo kugira ngo bafashe abo bana.

Ni nyuma yo kubona ko hari bamwe baba badashobora gusigira ibikoresho birimo radio, televiziyo cyangwa telefone abana babo batinya ko babyangiza. Mu bindi basabye harimo kugenzura igihe isomo rigomba kumara kugira ngo ridatwara umwanya munini bikarambira abanyeshuri n’ibindi.

Uruhare rw’ababyeyi…..

Kuva ku wa 2 Ugushyingo 2020, ibyiciro by’amashuri bitandukanye byagiye bifungura, ndetse ku wa 18 Mutarama 2021, nibwo ibyiciro byari byasigaye by’amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza cyatangiye.

Nubwo kuri ubu abanyeshuri bose batangiye amashuri, siko abo mu Mujyi wa Kigali bimeze kuko ho amashuri arafunze kuva ku wa 17 Mutarama, ndetse ku munsi wakurikiyeho abawutuye bose bahise bashyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko muri iyi gahunda uruhare rw’ababyeyi rwagaragaye kandi basabwa gukomeza kongeramo imbaraga ndetse n’abatarafashije abana babo bakabasha

Ati “Iki cyorezo ntabwo tuzi igihe kizarangirira. Turasaba n’ababyeyi kudufasha gushyira mu bikorwa iyi gahunda kuko dushaka ko izakomeza kwifashishwa.”

Ababyeyi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko gufasha abana kwigira mu rugo bidasaba ibihenze ahubwo bisaba kwigomwa.

Uwitwa Aisa Cyiza wo mu Karere ka Kicukiro, afite umwana wiga mu mashuri y’incuke, niwe umufasha muri aya masomo, aho bibaye ngombwa umwe mubo mu muryango we akamufasha, aho yamushakiye ikibaho bigiraho ndetse anamushyiriraho intebe yabugenewe.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ntabwo bihenze ahubwo bisaba kwigomwa, kubera ko usanga n’ubundi ubuzima bwacu bwa buri munsi tureba iby’ingenzi, ibindi ukabireka ukazaba ubikora ikindi gihe.”

Yakomeje agira ati “Rero kuba abana bari mu rugo bagiye kumara hafi umwaka wose, ntekereza ko buri mubyeyi yakabaye yigomwa akareba uburyo agura ibikoresho bitandukanye umwana asanzwe akoresha ku ishuri kugira ngo akomeze amasomo.”

Impuguke mu burezi akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Ndayisenga Wilton avuga ko ababyeyi badakwiye gucika intege kubera igihe kinini abana bamaze batajya kwiga.

Abana bigira kuri radio nibo benshi ugereranyije n'abakurikira amasomo kuri televiziyo
Abanyeshuri bashobora kuba babana biga mu cyiciro kimwe bagakurikira amasomo cyangwa umukuru agafasha abato mu gihe aribo bari kwiga
Umubare w'abana bo mu mashuri abanza bigira kuri radio uri hejuru ugereranyije n'abo mu yisumbuye
Umwarimu aba ari muri studio za Radio atanga amasomo abanyeshuri baba bari iwabo mu ngo bayakurikiye

Amafoto: UNICEF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .