00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko y’u Rwanda yamaganye ubusabe bw’Inteko y’Ibihugu by’u Burayi kuri Paul Rusesabagina

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 February 2021 saa 10:28
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, yamaganye icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, EU, cyuzuyemo ibinyoma no kwirengagiza ukuri kw’ibyaha Paul Rusesabagina akurikiranyweho n’ubutabera ndetse byinshi muri byo akaba abyiyemerera.

Ku wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batoreye umwanzuro wo gusaba ko Paul Rusesabagina umaze iminsi imbere y’ubutabera bw’u Rwanda yacibwa urubanza mu buryo buboneye.

Uyu mwanzuro aba badepite bawufashe mu gihe habura iminsi mike ngo urubanza rwa Rusesabagina n’abandi baregwa hamwe ibyaha bijyanye no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba ndetse no kwica inzirakarengane rutangire.

Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga isuzuma cyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi N° 2021/2543(RSP) cyo kuwa 11/02/2021 cyafashwe k’u Rwanda.

Abasenateri bamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’i Burayi kuri Rusesabagina, ukurikiranywe n’ubutabera kandi akaba aniyemerera bimwe mu byaha ashinjwa. Bemeje ko Inteko Ishinga Amategeko izasuma iki kibazo ikageza imyanzuro ku Nteko y’Ubumwe bw’i Burayi.

Ubutabera bw’u Rwanda burigenga!

Mu kiganiro na IGIHE, Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Espérance Nyirasafari, yavuze ko Inteko rusange yemeye ko bagiye kureba icyakorwa kuri uriya mwanzuro.

Yagize ati “Inteko Rusange yahawe uburenganzira bwo kwiga kuri kiriya cyemezo cy’Inteko ya EU.Tugiye kubisesengura hazagire undi mwanzuro ufatwa tuwumenyeshe EU.”

Yakomeje agira ati “Twese turabyamagana, biriya nta n’umwe ubyishimiye. Nibyo koko turabibona ko ibyakozwe n’Inteko y’Ubumwe bw’i Burayi ntabwo tubyishimiye, tuzafata umwanya wihariye, kandi nabo bakazabimenyesha.”

Abasenateri b'u Rwanda bamaganye icyemezo cy'Inteko Ishinga Amategeko y'Uburayi

Senateri Nyirasafari yavuze ko ibyakozwe n’Abadepite ba EU, ari ugushaka kwivanga mu butabera bw’ikindi gihugu kandi binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye, bikwiye se bite? Ko bakwiriye kureka ubutabera bw’igihugu bugakora akazi kabwo. Igihugu cyacu gifite ubutabera bwigenga, gifite amategeko ntawe ukwiriye kuza guha amabwiriza ubwo butabera ngo kora gutya, gira gutya.”

Abadepite b’u Rwanda basanga harimo kwirengagiza ukuri

Muri Kanama 2020 nibwo Inzego z’umutekano z’u Rwanda zataye muri yombi Paul Rusesabagina wari umaze igihe ashakishwa kubera ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho.

Ku wa 17 Nzeri 2020 Rusesabagina yagejejwe imbere y’urukiko maze, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzura ko aburana afunzwe kubera ko hari ibimenyetso bikomeye bituma akekwaho ibyaha no kuba hari iperereza rigikeneye gukorwa.

Muri Nzeri 2020, ubwo yaburanaga ubujurire ku mwanzuro w’urukiko wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo, Paul Rusesabagina yemereye urukiko ari ari umwe mu bashinze umutwe wa FLN, ndetse ko wakoze ibyaha ku butaka bw’u Rwanda binyuze mu bitero wagabye, nubwo ngo atari cyo wari washyiriweho.

Umutwe wa FLN ni uwa gisirikare ushamikiye ku mpuzamashyaka yitwa MRCD yari irimo ishyaka PDR Ihumure rya Rusesabagina, RDI Rwanda Rwiza rya Twagiramungu Faustin, RRM rya Nsabimana Callixte na CNRD ya Gen Irategeka Wilson.

Niwo wagabye ibitero mu Ntara y’Amajyepfo ku matariki atandukanye nko ku ya 3 Kamena, 19 Kamena, 1 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018 byahitanye inzirakarengane, imitungo y’abaturage igasahurwa, abandi bagafatwa bugwate n’ibindi.

Urugero ni nka tariki ya 15 Ukuboza 2018 ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bishe abaturage batandatu, abandi 19 bagakomereka. Icyo gihe mu bapfuye harimo Mutesi Diane, Niwenshuti Isaac, Atete Sine Ornella, Mukabahizi Hiralie, Samuel Ntiziryayo na Niyomugabo Jeannine.

Ubwo yari mu rukiko, Rusesabagina yabwiye iby’abo bantu bose baguye muri ibyo bitero , nyuma yo kumva ko FLN yishe abantu i Nyaruguru na Nyamagabe, yagize ati “Mbisabiye imbabazi, nsabye imbabazi iyo miryango ndetse n’igihugu muri rusange.”

Kuba Abadepite b’I Burayi birengagije iby’uko Rusesabagina we ubwe yemera bimwe mu byaha akurikiranyweho n’ubutabera, ni ibintu Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Gatanu, yafashe nko kwirengagiza ukuri nkana.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter bw’Umutwe w’Abadepite buvuga ko “Wamaganye icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi cyuzuyemo ibinyoma no kwirengagiza nkana ukuri, kwinjira mu budahangarwa bw’igihugu no mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Bukomeza buvuga ko Abadepite b’u Rwanda basabye ko Komisiyo zo mu Mitwe Yombi zifite ububanyi n’amahanga mu nshingano zazo zisuzuma icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, zigategura umushinga w’imyanzuro uzagezwa ku Nteko Rusange y’Imitwe yombi.

Uretse abadepite n’abasenateri b’u Rwanda bamaganye icyemezo cy’Abadepite ba EU, n’abanyarwanda mu ngeri zitandukanye by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamategeko bakomeje kugaragaza ko ari icyemezo cyafashwe hirengagijwe ukuri.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha birimo kurema kurema umutwe w’igabo utemewe cyangwa kuwujyamo, iterabwoba ku nyungu za politike, gukora cyangwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe r’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Mu byaha aregwa harimo kandi ubufatanyacyaha mu byaha by’ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwiba hakoreshwejwe intwaro, ubufatanyacyaha mu gufata umuntu nk’ingwate, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gushyira abandi mu mirwano.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 17 Gashyantare 2021, ari bwo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyitaga Sankara , bazongera kwitaba urukiko baburana mu mizi, urubanza rukazabera mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga nayo yamaganye icyemezo cy'Inteko ya EU
Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda iherereye ku Kimihurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .