Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 4 Gicurasi ubwo yitabiraga Inama y’itsinda rishinzwe gusesengura no kujya inama ku bikwiye gukorwa n’inzego z’ubuzima ku Isi mu kurwanya no kwitegura ibyorezo (IPPPR).
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yayobowe n’abayobozi b’iri tsinda aribo Ellen Johnson Serleaf wigeze kuba Perezida wa Liberia na Helen Clark wabaye Minisitiri w’intebe wa Nouvelle Zélande.
Iyi nama yanitabiriwe kandi na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, n’uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama yaganiriwemo ibintu by’ingirakamaro, kandi ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira raporo y’iri tsinda izasohoka mu mpera z’uku Gicurasi 2021.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko isi yakoze ibishoboka byose mu guhanga na Covid-19, avuga ko uretse ahagaragaye ikibazo cyo kwirebaho hariho n’ingero z’ubufatanye no gushyira hamwe byabaye, gusa agaragaza ko urebye umuvuduko n’ubukana bw’icyorezo bitari bihagije cyane.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko kugira ngo Isi ihangane na COVID-19 hakenewe ibikorwa bifatika ndetse yemeza ko mu gihe Afurika izaba igicungira ku bandi izaba iya nyuma mu kubona inkingo.
Yagize ati “Dukeneye ibikorwa bifatika kandi byihutirwa, mbere na mbere uburyo buhamye bwo gusaranganya inkingo ni ugukora inkingo nyinshi aho zikenewe. U Rwanda rurakorana n’abafatanyabikorwa mu kuzana uruganda rwa mbere rukora inkingo muri Afurika.”
“Igihe cyose Afurika izaba igicungira ku bandi, nitwe tuzaba aba nyuma mu kubona inkingo mu gihe zizaba zibaye ingume.”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko kwitegura guhangana n’icyorezo, hagomba kuba hariho n’uburyo bwo kugikumira, ibyo bikaba bisaba gushyira ingufu mu kumenya inyamaswa n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Niba dushobora kumenya impamvu hari ibyorezo biva mu nyamaswa bikagera mu bantu, dushobora gushaka uko twagabanya ibyo byago.”
Iyi nama ibaye mu gihe hitegurwa Inteko Rusange ya 74 y’Urwego rw’Ubuzima, urufata uibyemezo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Biteganyijwe ko iyi nama izaba ku wa 24 Gicurasi kugera ku ya 1 Kamena 2021.
Amafoto:Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!