00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya: Uko Gen Marcel Gatsinzi yitandukanyije na Leta yakoraga Jenoside agapangirwa kwicwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 January 2021 saa 10:58
Yasuwe :

Gen (rtd) Marcel Gatsinzi ni umwe mu basirikare b’u Rwanda babaye igihe kinini muri izo nshingano dore ko yamazemo imyaka isaga 40. Yagize amahirwe yo gukora mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma y’ubwigenge, Forces armées rwandaises (FAR) n’igisirikare cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwanda Defence Force (RDF).

Gen Gatsinzi ni umwe mu basirikare mbarwa bitandukanyije na Guverinoma yakoraga Jenoside ku ikubitiro, ndetse ahamagarira bagenzi be kubigenza gutyo, nubwo yari agiye kubizira ashinjwa kuba icyitso.

Yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1969, asohoka mu 1970 afite ipeti rya Sous-Lieutenant. Uyu mugabo w’imyaka 73 yakoze mu nzego zitandukanye z’igisirikare cy’u Rwanda, zirimo kuba umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare École des Sous-Officiers (ESO-Butare) mu myaka ya 1990. Yabaye umwe mu bari bagize umutwe w’indorerezi w’abasirikare wari uhuje Inkotanyi na FAR ugamije kureba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha (GOMN: Groupe d’Observateurs Militaires Neutres).

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye Umugaba Mukuru w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda mu minsi umunani gusa, kuva tariki 7 Mata 1994 kugeza tariki 15 Mata, asimburwa na Gen Major Augustin Bizimungu.

Tariki 20 Mata 1994, Guverinoma y’Abatabazi yamwohereje i Arusha muri Tanzania mu biganiro na FPR Inkotanyi byari bigamije guhagarika imirwano, agaruka muri Gicurasi uwo mwaka. Agarutse mu Rwanda, yasubiye i Butare asanga bamusimbuje ku ishuri yayoboraga.

Gen Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brigadier General icyo gihe, yahungiye ku Gikongoro mu gice cyagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa, aho niho we na bagenzi be mbarwa basinyiyiye ibaruwa yitandukanya na Guverinoma yakoraga Jenoside.

Yiswe icyitso abwirwa ko azicwa

Imyaka 1990 ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangizwaga n’Ingabo za FPR Inkotanyi, byahungabanyije bikomeye ubutegetsi bwa Habyarimana wari umaze imyaka 17 ku butegetsi.

Urugamba rumaze gutangira, igitutu FPR Inkotanyi yotsaga cyatumye Guverinoma y’u Rwanda yemera imishyikirano ariko mu butegetsi bwa Habyarimana bananirwa kumvikana ku byavaga muri iyo mishyikirano.

Ni imishyikirano yabereye i Arusha isozwa mu 1993, impande zombi zemeranyije kugabana ubutegetsi, Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga bemererwa kugaruka mu gihugu kandi ingabo z’impande zombi zikavangwa zigakora igisirikare kimwe cy’igihugu.

Mu 1993 Ingabo z’u Rwanda zageraga ku bihumbi 30, mu gihe iza FPR zageraga ku bihumbi 13. Mu biganiro byo kuvanga ingabo, abahezanguni b’abahutu mu gisirikare bwarwanyije cyane icyo gitekerezo, bavuga ko baba bagiye kwamburwa ubutegetsi burundu bugahabwa abatutsi.

Byarangiye mu masezerano hemejwe ko hajyaho abasirikare batarenze ibihumbi 13 n’abajandarume batarenze ibihumbi bitandatu. Amasezerano avuga ko mu ngabo za Leta hagombaga gusigara ingabo zitarenze 60 % naho iza FPR zikaba 40 %, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo guhabwa imperekeza.

Gen Gatsinzi Marcel mu kiganiro aherutse kugirana na One Nation Radio, yavuze ko benshi mu basirikare bakuru muri Leta ya Habyarimana batumvaga iyo ngingo yo kuvangwa n’abo bahoze barwana. Iyo myumvire hari na benshi mu basirikare bato bari bayifite.

Yagize ati “No mu basirikare ubwabo ntabwo bumvikanaga, wabonaga harimo ikintu cyo kwishishana, cyo kuvuga ngo amasezerano ya Arusha yarasinywe, ingabo zigiye guhuzwa. Hakabamo icyuka wumva ko hari bamwe b’intagondwa batabyumvaga. Bumvaga ko kuzategekwa n’abantu b’Inkotanyi, impunzi twarwanaga bitabarimo.”

Jenoside yarinze itangira amasezerano ya Arusha atarashyirwa mu bikorwa kuko ku ruhande rwa Leta, byagiye byimurwa kenshi kuko itashakaga ko biba.

Ku isonga ry’abo Gen Gatsinzi avuga ko batabikozwaga harimo Col Theoneste Bagosora. Uyu yibukwa cyane ku wa 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania hari hamaze gusinywa igice cy’amasezerano ya Arusha kirebana no kugabana ubutegetsi, Colonel Bagosora wari muri iyo nama ariko atemera ibyayivuyemo, agasohoka arakaye avuga ati “Ndatashye ngiye gutegura imperuka (yakoresheje ijambo ry’igifaransa Apocalypse)”.

Gen (rtd) Gatsinzi yavuze ko mu gisirikare cya Habyarimana harimo ibice, bamwe batemera kuvangwa n'ingabo za FPR Inkotanyi

Tariki 6 Mata 1994 ubwo Gen Maj Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yagwaga mu Ndege ya Perezida Habyarimana, bukeye bw’aho nibwo Gen Gatsinzi yagizwe Umugaba Mukuru w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu minsi ya mbere Jenoside itangira, Gen Gatsinzi avuga ko ingabo zasaga n’izitaramenya neza umurongo w’ibyabaga, kuko hari hashize iminsi abasirikare bari mu birindiro bategereje uburyo bazavangwa.

Yagize ati “Mu gisirikare ntabwo abantu bose bari bazi ikiri kuba, twari tuzi ko hari urugamba rwo kurwana hagati ya Leta na RPF ariko imirwano yari yarahagaze kugira ngo amasezerano ya Arusha ashyirwe mu bikorwa. Icyo gihe ingabo zari ziri mu birindiro zitegereje ko zavangwa ariko hari abatarabishyigikiraga.”

Nyuma yo gusimbuzwa ku buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yoherejwe mu biganiro na FPR muri Tanzania. Yagarutse ajya muri Butare, akomereza muri Gikongoro ahari hari ingabo z’Abafaransa.

Gen Marcel Gatsinzi yavuze ko ku Gikongoro ariho babonye ko ibiri gukorwa na Leta y’Abatabazi atari byo, basinya itangazo ryo kwitandukanya nayo.

Ati “Nahungiye ku Gikongoro mpava muri Nyakanga mpakuwe n’Ingabo z’Abafaransa bavuga ko hari ikibazo cy’umutekano wanjye n’abandi basirikare barimo Gen Rusatira, Major Habyarimana, Major Ndamage. Aho niho twaje gufata umwanzuro wo kwitandukanya n’abasirikare n’abanyapolitiki ndetse dusaba ko n’abasirikare ibyo kwijandika mu bwicanyi babivamo.”

“Icyo gihe twageze i Bukavu noneho tuba ku kibuga cy’indege. Twari abasirikare bagera kuri barindwi bari barasinye iryo tangazo ry’abadashyigikiye abakoraga Jenoside n’abadashyigikiye ibyo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.”

Nk’umuntu wari umaze iminsi yoherejwe kuganira na FPR Inkotanyi, Gen Gatsinzi yari yarasobanukiwe umurongo n’intego byayo. Kubera gutsindwa bikabije na FPR-Inkotanyi, Guverinoma y’Abatabazi yaje gukeka ko hari ibyitso biri mu gisirikare, itanga gasopo.

Gen Gatsinzi ati “Higeze kugera n’igihe, ikibuga cy’indege kimaze gufatwa na Camp Kanombe [Bagosora niho yakundaga kuba ari], abari muri Guverinoma y’abatabazi baje kuvuga ngo ibyitso by’abasivile ibyinshi tumaze kubyikiza, ahasigaye ni ibyitso byo mu gisirikare.”

Yavuze ko no gusinya itangazo ryitandukanya na Guverinoma yakoraga Jenoside, babikoze basa nk’abiyahuzi.

Ati “Twagiye duhura tugakora amatangazo dusa nk’abiyahuye. Tukavuga tuti ntabwo tubishyigikiye turabyanze muze dufatanye, bamwe twanabakoraho bakatwangira bati ibyo muri gukora ntabwo ari byo.”

Yapangiwe kwicwa, ararokoka

Gen Gatsinzi yavuze ko ubwo yari amaze kuba umugaba mukuru w’ingabo w’agateganyo, yagerageje gutanga amatangazo kuri radio ahamagarira abasirikare kutishora mu bwicanyi.

Muri icyo gihe, nibwo yandikiye ingabo za Loni zabungabungaga amahoro mu Rwanda (MINUAR) azisaba ubufasha ngo amasezerano y’amahoro ashyirwe mu bikorwa.

Ibikorwa bye byarakaje Guverinoma n’abasirikare bari bashyigikiye Jenoside, ndetse ngo apangirwa kwicwa.

Ati “Bandebaga nabi ariko Imana nagize nta watinyukaga kuvuga ngo aze abimbwire mu maso. Icyo bakoze ni ukuvuga bati wenda uriya ntabwo abishyigikiye, tumukureho dushyireho undi bashoboye gukoresha ibyo bashaka.”

“Batari banankuraho hari ubwo abasirikare b’abashoferi bangaga kuntwara ngo ntabwo batwara Inyenzi. Naje kumenya nyuma y’intambara y’uko bajyaga babwira abasirikare ngo bandase ariko abasirikare ntibari banazi abenshi, nkatambuka nkabona ndagiye batandashe.”

Ubwo we na bagenzi be bari bamaze kwandika ibaruwa yitandukanya ku mugaragaro na Guverinoma y’abicanyi, Gen Gatsinzi avuga ko hateguwe abasirikare bo kujya kumutsinda ku Gikongoro, akarokoka.

Ati “Tumaze kwandika ibaruwa yitandukanya n’abajenosideri, bohereje abasirikare baturutse mu Bigogwe kuza kutwica, nibwo Abafaransa babimenye baza kudukura ku Gikongoro batujyana i Bukavu.”

Iyi foto yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 8 Kamena 1994 ubwo Brig Gen Marcel Gatsinzi wari muri FAR icyo gihe (ibumoso) yari kumwe na Col. Frank Mugambage wari muri FPR Inkotanyi; ubwo bari basohotse mu biganiro byamaze amasaha atandatu hamwe na Maj. Gen. Romeo Dallaire bigamije guhosha imirwano

Igisirikare cyari cyarinjirijwe n’intagondwa

Kimwe mu byatumye Jenoside ihitana ubuzima bw’Abatutsi benshi, ni uko abagize umutima utabara cyangwa wo kwitandukanya n’abayikoraga ari bake. Yavuze ko impamvu bitakunze ari uko hari hari agatsiko k’abasirikare b’intagondwa kari karinjiriye imitwe yose ya gisirikare.

Ati "Ndi i Butare bambwira kuza kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo, bambwiye kuza n’imodoka ariko hari indege ngo yahaje uwo munsi mu gitondo, ije ibonana n’abasirikare b’Intagondwa barimo uwitwa Capt Nizeyimana n’aba GP bari bayijemo. Ntawe uzi icyo bavuganye. Ni icyerekana ko hari Réseaux”

“Muri buri mutwe habaga harimo umuntu w’umwizerwa wabo bahaga amategeko y’ibyo aza gukorana n’aba Burugumestiri, n’abantu b’abahezanguni babo [...] N’abasirikare ba ofisiye wasangaga bafite ikintu cy’ubwoba, bati ntituzi abantu baturimo, ejo n’ejo bundi bashobora kutwica.”

Icyakora, Gen Gatsinzi yavuze ko hari bamwe mu basirikare ba FAR babashije kurokora abatutsi, gusa yemeza ko ari bake.

Mu bo ashimira kuba bararokoye abantu harimo Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Murasira Albert.

Ati “Hari abo yakijije i Nyamirambo Interahamwe zishaka kubamwambura ariko akoresha amayeri yerekana ko ari abantu nawe agiye kwirangiriza ati mubihorere, abakiza gutyo.”

Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, Guverinoma y’Ubumwe yahamagariye abantu bose barimo n’abasirikare batijanditse muri Jenoside, kugaruka gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Nibwo Gen Gatsinzi yafashe umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda kuko ntacyo yishinjaga. Mu kiganiro yigeze kugirana na The New Times, Gen Gatsinzi yavuze ko i Bukavu aho bari barahungiye, yari atangiye kugira ubwoba bw’umutekano we kuko hari bagenzi be bamubonaga nk’icyitso cy’Inkotanyi.

Yagize ati “Guverinoma yari yatangaje ko abatarakoze Jenoside bagaruka mu rugo. Ikindi abasirikare twari twahunganye bari batangiye kunyishisha, batangiye kunyita icyitso, bagahwihwisa ko bazanyica.”

Yagarutse mu Rwanda tariki 25 Kanama 1994. Itangazo rya Guverinoma y’Ubumwe ryatumye benshi mu bahoze muri FAR bumvaga ntacyo bishinja, bashyira intwaro hasi baza gufatanya n’abahoze mu ngabo za FPR Inkotanyi kubaka igisirikare gishya.

Nyuma ya Jenoside, guhera mu 1995 kugeza 1997 Gatsinzi Marcel yabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda. Kuva 1997-2000 yari Umugaba Mukuru wa Jandarumori. Mu 2000 kugeza 2002 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza. Yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2002 kugeza 2010 naho kuva mu 2010 kugeza 2013 yari Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi.

Mu Ukwakira 2013 nibwo Gen Gatsinzi we n’abandi abasirikari 79 mu ngabo z’igihugu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu 2012 Gen Gatsinzi Marcel wari Minisitiri wo gucyura Impunzi n’Ibiza ari kumwe na Lamin Manneh wari ukuriye One UN mu Rwanda ubwo batangizaga gahunda yo gucyura no gufasha impunzi zitahutse mu gihugu
Tariki ya 30 Werurwe 2005 ubwo Gen Maj Marcel Gatsinzi yitabaga Gacaca muri Butare, yabanje kurahirira ko ibyo aza kuvuga ari ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .