Nta wakwibagirwa kandi ibiganiro nka Ambiance Love cya Barada Clementine, Imenye nawe cya Emma Claudine, Hambere cya Terence Muhirwa n’ibindi biganiro byari byuje ubwenge n’ubuhanga byatumaga abakurikirana radio Salus badakuraho urushinge.
Ni radiyo yaje mu bihe amavugurura yari atangiye mu itangazamakuru ry’u Rwanda, amaradiyo yigenga atangiye kuvuka ku bwinshi.
Benshi mu banyamakuru bakomeye u Rwanda rufite, banyuze kuri radiyo Salus muri ibyo bihe. Hari n’abo yabereye ikiraro cyo gukabya inzozi zabo mu zindi ngeri z’ubuzima.
Radio Salus ifatwa nk’igishyitsi cy’impinduramatwara mu itangazamakuru rya radio mu Rwanda kuko kuva yatangira gusakaza amajwi bwa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2005, yakanguye benshi ndetse itanga umurongo ugenderwaho na radio nyinshi muri iki gihe.
Ni radio yatangijwe na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ifite intego nyamukuru yo gufasha abanyeshuri biga itangazamakuru n’itumanaho kwimenyereza umwuga.
Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2021 mu gihe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wa radio, twasubije amaso inyuma, ku mpinduramatwara iyi radiyo yazanye haba mu bakurikirana amakuru mu Rwanda no mu buryo yatangazwagamo.
Umuturage witwa Havugimana Isaie yavuze ko amaze igihe kinini yumva Salus, ariko akuruwe by’umwihariko ubuhanga bwarangaga ibiganiro byayo.
Yagize ati “Radio Salus natangiye kuyumva kuva igishingwa kandi kugeza ubu ndacyayikurikira, nkunda kumva Salus Sports na Salus Quiz kuko ni ibiganiro bitwubaka bikatwungura ubumenyi. Ikindi cyatumye nyikunda ni uko ari radio y’iwacu itwegereye kandi abayikoraho ari abantu b’abahanga biga muri kaminuza.”
Kabandana Emmanuel we avuga ko yayikundiye ko ikorera abantu ubuvugizi ku bibazo bafite.
Ati “Radio Salus kuva yashingwa abanyamakuru bayo batangiye kudusanga bakadutega amatwi bakumva ibibazo dufite bakadukorera ubuvugizi. Yaratuvuganiye baduha amazi meza n’amashanyarazi numva ndushijeho kuyikunda.”
Salus yazanye impinduka mu itangazamakuru nyarwanda
Umuntu wa mbere wavugiye kuri Micro za Radio Salus igishingwa ni Emma Claudine Ntirenganya. Yabwiye IGIHE ko ari umwe mu batekereje gahunda zayo bahereye ku busa.
Ati “Nagize umugisha wo kuba umwe mu batekereje gahunda yayo duhereye ku busa, ikintu cyanejeje kurusha ibindi ni ukuba twarayitangije mu bihe hatari hakabayeho andi maradiyo yigenga menshi […]ikinshimisha ni uko yabaye radio yamenyekanye cyane igakundwa cyane ikaba intangarugero kubera ibiganiro bidasanzwe yakoraga.”
Emma Claudine yavuze ko radio Salus igishingwa yatangiranye ibiganiro byakunzwe na benshi, atanga urugero ku cyo yakoraga cyitwa ‘Imenye nawe’ n’uburyo yagitekereje agamije gufasha benshi.
Ati “Urugero sinjya nibagirwa umubyeyi wanyandikiye anshimira ubwo nari namaze gukora ku kibazo cy’udusabo tw’intanga tw’umwana w’umuhungu, umwana we yari yaravukanye icyo kibazo, hanyuma yumvise ikiganiro kuri Radio Salus ajya kuvuza umwana we kandi birakosoka.”
Muhirwa Terence na we ari mu ba mbere batangiranye na radio Salus igishingwa mu 2005 ndetse ayibera n’umuyobozi w’ibiganiro igihe kirekire kugeza mu 2019.
Yamenyekanye kandi mu kiganiro cyakunzwe kuri iyo radio cyitwa ‘Hambere mu Rwanda’. Kuri ubu asigaye akora muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Ati “Agashya ka mbere Radio Salus yazanye ni izina ‘Salus’ ubwaryo kuko tugitangaza izina ryayo abantu babaye nk’abatungurwa, bamwe bikabananira no kubivuga noneho dufata n’umwanya wo kujya tubasobanurira icyo bivuze. Ako kazina ni ko gashya ka mbere kabaye mu baturage kuko bari bamenyereye radio Rwanda gusa.”
Yakomeje avuga ko ikindi cyabaye agashya ku bantu ari ‘ba nyiri radio ubwabo’ kuko abaturage babaye nk’abatungurwa bumvise ko Abanyeshuri bo muri kaminuza bashinze radio.
Ati “Abaturage batunguwe no kumva kaminuza ishinze radio kandi ivugirwaho n’abantu b’abahanga b’abanyebwenge. Ibyo rero byahise byongera icyizere n’ukuri kw’ibyo dukora bituma tugira abadukirikira benshi kuko bari badufitiye icyizere.”
Muhirwa avuga ko akandi gashya radio Salus yatangiranye ari uko ari yo yazanye uburyo bwo kwakira abaturage kuri telefone bakavugira kuri radio by’ako kanya ndetse no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo bakoresheje ubutumwa bugufi (SMS).
Ati “Ku buryo umuturage wabonaga bimutangaje kuba yahamagara agahita yiyumva kuri radio cyangwa se yakohereza ubutuma bugufi akumva duhise tubusoma ako kanya, bituma radio Salus ikundwa cyane.”
Yavuze ko Radio Salus undi mwihariko yatangiranye ari ukubera urugero andi maradiyo mu gushaka indirimbo nshya n’izigezweho igahita izicurangira abayikurukira kandi ikita ku byiciro byose, abakuru n’abatoya.
Muhirwa, yavuze ko gukorera hamwe nk’ikipe kw’abanyamakuru ba Salus no gukora ubushakashatsi, nabyo byazamuye ireme ry’ibyo batangarizaga rubanda.
Hagabimana Eugène yabaye umuyobozi wa Radio Salus mu gihe cy’imyaka 6. Ni umwe mu batangiye kuyikorera nyuma y’amezi make ishinzwe. Avuga ko umushinga wo kuyitangiza wamaze imyaka igera kuri ibiri.
Ati “Mu mushinga wayo no gukora porogaramu, abarimu n’abanyeshuri bagomba kuyikoraho n’abimenyereza bakoze porogaramu bagendeye ku kureba ibyo sosiyete ikeneye kubera ko habaye n’igihe cyo kureba ibibura muri sosiyete, ibyo abantu bakeneye kumva.”
Niyo radiyo bwa mbere yatinyuye igitsinagore gukora inkuru n’ibiganiro bya sport ubwo Carine Umutoni yajyaga mu ishami ry’imikino.
Yakomoje no ku bivugwa ko Radio Salus yaba yarasubiye inyuma muri ibi bihe, avuga ko ababivuga bakwiye kumenya ko ibyo mu 2005 bitandukanye n’iby’iki gihe mu 2021.
Ati “Isi y’icyo gihe (Radio Salus igishingwa) ntabwo ari yo y’ubu, ibintu byarahindutse; icyo gihe yari isi umunyeshuri wo muri Kaminuza ari we ufite amahirwe yo kugera kuri internet ku buryo akantu kose avuze umuntu uri iyo mu cyaro agafata nk’akantu gashya, none nyuma y’uko radio Salus ivutse, havutse imbuga nkoranyambaga nyinshi. Bivuze ko kuri ubu umunyamakuru atacyihariye itangazamakuru.”
Hagabimana asanga muri iki gihe Abanyamakuru bakwiye kwiga uburyo bwo gusesengura amakuru kuko akenshi bajya kuyatangaza yamaze gusakara ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ubu twavuga ko buri muntu wese ari umunyamakuru, ahubwo aho bitandukaniye ari uko umunyamakuru nyawe abisesengura n’uko abitangaza.”
Hagabimana avuga ko mbere radio Salus itarashingwa, mu biganiro nk’Imyidagaduro n’Imikino byakorwaga n’amaradiyo make yari mu gihugu ariko hakavugwa amakuru y’ibyabaye gusa nta gusesengura nabwo akavugwa rimwe mu cyumweru.
Ati “Aho Radio Salus itangiriye gusakaza amajwi yazanye impinduka zirimo gukora ubusesenguzi no gutanga inama ku buryo n’abandi barebeyeho.”
Abanyamakuru babaye ibyamamare kuri radio Salus, bahakuye ubumenyi bakomereza ku bindi bitangazamakuru, ndetse bahajyana impinduka mu biganiro n’amakuru byaho.
Umuyobozi wa Radio Salus, Mbaraga Paul, aherutse gutangaza ko hari umushinga wo gushinga na televiziyo.
Ati “Ndashimira byimazeyo ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, kubera intumbero bufite yo guteza imbere Radio Salus n’andi mashami azavuka kugeza kuri televiziyo dutegereje. Tukaba tubasezeranyije namwe mwese abakunzi ba radio Salus ko tuzarushaho kubaha ibiganiro bibagusha neza kandi bibubaka.”
Kugeza ubu Radio Salus ifatwa nk’umubyeyi wareze benshi mu banyamakuru bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no ku Isi nzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!