00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Umunyeshuri washinjwaga gusebya umugore wa Perezida Buhari yahawe imbabazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 December 2022 saa 10:53
Yasuwe :

Inzego z’ubutabera zahagaritse gukurikirana Aminu Adamu Mohammed washinjwaga gusebya Umugore wa Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari.

Chijioke Kingsley Agu wunganiraga uyu musore w’imyaka 23 mu mategeko, yabwiye BBC ko ikirego cyo mu rukiko rukuru rwa Abuja, cyakuweho n’Ubushinjacyaha ku mpamvu z’uko umukiliya we yahawe imbabazi.

Uyu musore uri mu mwaka wa nyuma wa kaminuza yashinjwaga kuba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo yibasira Aisha Buhari, agaragaza ko afite umubyibuho ukabije ndetse anamushinja kunyereza umutungo wa leta.

Ibi byatumye akurikiranwaho ibyaha bibiri birimo gusebanya no gukwirakwiza ibihuha.

Umunyeshuri washinjwaga gusebya umugore wa Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yababariwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .