Mu mpera z’iki cyumweru aba bantu 11 bahamijwe icyaha cyo kwica Umunya-Afurika y’Epfo, Wayne Lotter wakoraga ibikorwa byo kubungabunga inzovu. Ubu bwicanyi bwakozwe ku wa 16 Kanama mu 2017.
Wayne Lotter wari ufite imyaka 51 yarasiwe mu gace ka Masaki i Dar es Salaam ubwo yari mu nzira ajya kuri hoteli nyuma y’amasaha make avuye ku Kibuga cy’Indege cya Julius Nyerere.
Imodoka yari arimo yitambitswe n’indi irimo abagabo babiri, umwe wari ufite imbunda ahita amurasa. Uyu mugabo yishwe mu gihe hari hashize iminsi aterwa ubwoba kubera ibikorwa bye byo kwamagana ibikorwa byo gushimuta inzovu.
Ku wa Gatanu nibwo Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Laila Mgonya yatangaje ko aba bantu 11 bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ndetse bahanishwa igihano cy’urupfu.
Abakatiwe igihano cy’urupfu ni Rahma Almas Nduwimana Ogiste (ukomoka i Burundi), Godfrey Salamba, Chambie Juma Ally, Allan Elikana Mafue, Ismail Issah Mohammed, Leonard Phillipo Makoi, Ayoub Selemani Kiholi, Abuu Omary Mkingie, Habonimana Augustine Nyandwi (ukomoka i Burundi) na Michael Duv.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!