Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2013, kimwe mu bikorwa byari bitegerejwe cyane muri Fespad kigomba guhuza amatorero abyina umuco gakondo yaturutse mu bihugu bitandukanye n’Itorero ry’igihugu Urukerereza bahatanira umwanya wa mbere muri Afurika mu myino z’umuco gakondo.
Amatsinda abyina umuco gakondo yaturutse mu bihugu bitandukanye nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, u Burundi, Misiri, Namibia n’Urukerereza ruhagarariye u Rwanda araba amurika ibyiza by’umuco w’ibihugu bahagaragariye binyuze mu mbyino.
Itorero ryegukana umwanya wa mbere rirahabwa igikombe, n’ibindi bihembo bitandukanye ariko byakomeje kugirwa ibanga na RDB, yateguye Fespad 2013.
TANGA IGITEKEREZO