00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubana mutarashakanye, ubudasa mu kwishyura fagitire; iby’urukundo rwo muri diaspora ntibisanzwe

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 2 July 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Buri sosiyete igira uko ibaho ubuzima bwayo. Nk’urugero, mu Rwanda ntiturira ku muhanda, nyamara ntabwo ari uko ari bibi, ndetse no mu bihugu duturanye hafi ya hose uzahasanga uyu muco.

Mu rukundo nabwo biba ari uko. Nk’ubu umusore w’i Kigali wumva ashaka kwijajara, agira atya agasimbukana umukobwa ahantu runaka bakajya kwifata neza, akamutera imitoma amasaha angahe ubundi fagitire ngo mutahe, nyamusore akaba yabiteguye neza akikora ku mufuka akishyura.

Byahoze ari ikintu kidasanzwe kuryamana n’umuntu mutarashakana, uretse ko ubu iterambere, kimwe n’izindi mpamvu zitandukanye, biri guhindura byinshi. Uko byagenda kose ariko kubana n’umuntu mutasezeranye biracyafatwa nk’ikintu kidasanzwe mu Rwanda.

Kugira ngo wumve uburemere bw’umuco n’imigirire y’ahantu, utekereze ko hari umusore ushobora kugira atya akihiringa imyaka itanu akora ubutaruhuka, wareba kuri konti ye ugasangaho nka miliyoni eshanu yizigamiye.

Mu gihe agiye kubaka, ashobora kugira atya agakoresha nka miliyoni eshatu mu gutegura ubukwe buciriritse, wakwibaza imvune yagize mu kwizigamira ayo mafaranga, n’uburyo ayashoye mu gikorwa cy’umunsi umwe nacyo kitinjiza, bikakwereka nyine akamaro gakomeye k’umuco wo gukora ubukwe mu Rwanda, aho Imana itaha yiriwe i Mahanga.

Muri ayo mahanga naho haba indi mico itandukanye n’iyo mu Rwanda, ndetse yatonze cyane Abanyarwanda bagiye kuba muri bimwe muri ibyo bihugu bya kure, kuko ibyo bari basanzwe bamenyereye mu Rwanda bageze ahandi bagasanga bidakora na gato.

Umwe mu bo twaganiriye ni Olivia (amazina yahinduwe), Umunyarwanda utuye mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne.

Yavuze ko ubwisanzure bugaragara mu rukundo rwo hanze butandukanye n’ubwo yabonye mu Rwanda, ashingiye ku buhamya bw’inshuti ze ndetse n’ibyamubayeho.

Yagize ati "Ibintu byo gukundana hano usanga umuntu ahabwa umudendezo n’ubwisanzure bitandukanye n’uko mu Rwanda biba bimeze, kuko aha nta muntu uba ucira undi urubanza cyangwa ngo umuntu abangamire undi.”

Yavuze ko akigera muri ayo mahanga yatunguwe no kubona uburyo umusore n’inkumi bashobora kubana mu nzu nyamara batarigeze bashakana imbere y’amategeko.

Yagize ati “Kwimuka ukajya kubana n’umuntu mukundana ni ibintu byantangaje kuko iwacu ni ibintu bifatwa nk’ikizira cyangwa nk’ibintu bidakwiriye. Iyo ugeze hano ubona ko ari imibereho yabo kuko bituma bamenyana kurushaho.”

Ubwo yari akigera muri Pologne, uyu mukobwa yahuye n’umusore ukomoka muri icyo gihugu wifuje kumutereta, rimwe banyuzamo barasohoka, umukobwa atungurwa n’uko mu gihe cyo kwishyura ibyo bafashe, umusore yamusabye kwishyura kimwe cya kabiri cy’igiciro cyari kuri fagitire.

Yasobanuye ati “Byose byagenze neza kugeza bazanye fagitire yo kwishyura. Uwari wambwiye ngo dusohoke yahise ambwira ngo nishyure igice cy’amafaranga tugomba gutanga, naratunguwe kuko numvaga ko ari we uri bwishyure kuko n’ubundi ari we wari wansabye ko dusohokana, kwishyura ntacyo byari bitwaye kuko naranayishyuye ariko nyine naratunguwe.”

Yasobanuye ko yaje kwiga ko "[muri Pologne] ibintu byose ni ukugabana, ntabwo umuntu ahora atanga wowe ngo ntugire icyo utanga. Bitandukanye cyane no mu Rwanda kuko usanga abasore ari bo baba bishyura ibintu byose buri gihe, hano n’itike wayimwishyurira ndetse anaje no ku gufata wakwishyura lisansi yakoresheje.”

Yagiriye inama abashobora kuba bateganya kujya hanze, cyane cyane mu bihugu byateye imbere, ati “Ntuzatungurwe umuntu nagusaba kwishyura igice cy’ibintu byose mwakoresheje cyangwa se mukeneye. Abantu ba hano bumva ko ari byo bikwiriye.”

Yagarutse ku muco ugezweho mu Rwanda, aho usanga umusore yishyurira umukobwa ibyo akeneye byose, kabone nubwo bataba babana nk’abashakanye. Yavuze ko mu bindi bihugu usanga uyu muco utahaba, ati “Hano ntukitege ko hari umuntu uzagira icyo akwishyurira, buri wese aba ari mu bye kandi nawe uba uri mu byawe.”

Nta byera ngo de!

Olivia yavuze ko nubwo ubuzima bwo hanze bufite byinshi byiza, harimo imico asanga idakwiriye kuranga abantu, irimo nko kubana ariko abantu batarashakanye.

Yagize ati “Hariho ingaruka mbi z’ubwo buzima, nko ku kintu cyo kujya kubana n’umuntu mukundana usanga abantu benshi barabaye nk’abashakanye kandi atari ko bimeze. N’iyo batandukanye ukava hamwe ujya ahandi, ibyo ari byo byose ntekereza ko atari byiza.”

Yakomeje ati "Hano biragoye kubona umuntu mufite icyerekezo kimwe, kuko abantu benshi baba bashaka gukundana ariko ntibajye mu rukundo, mbese ni nko kwifuza kubaho ufite umugore ariko mutarashakanye, ku buryo ushobora no kugira abandi benshi ku ruhande.”

Yatanze urugero rw’umusore wigeze gushaka kumutereta ariko icyo amushakaho atari urukundo rumenyerewe, ahubwo ari ukugira ngo bajye baryamana gusa.

Ati "Umuhungu umwe yigeze kumbwira ko ashaka ko dukundana ariko tudakundana mbese we icyo yashakaga ni ukwinezeza, kandi wenda ugasanga umuntu aragukunda koko ariko ntashaka ko mukundana ngo bibe ibintu bizwi, biba bisekeje.”

Ikindi gishobora gutungura abantu bajya hanze ni uko uhura n’abantu batandukanye bafite imico yihariye, ku buryo ushobora gukundana n’umuntu ukomoka ahantu bafata urukundo mu buryo butandukanye no mu Rwanda.

Yavuze ati “Hano umuntu aba afite amahitamo menshi kubera ko abantu baturuka impande zose z’Isi, hari ikintu kiba gishishikaje kuko aba ari abantu mutamenyeranye, bitandukanye no mu Rwanda kubera ko abantu benshi ari Abanyarwanda mwese mumeze kimwe.”

Yakomeje ati “Urugero abantu hano bavuga ko Abanyarwanda ari beza, ko Abanya-Nigeria bafite amafaranga, abazungu bazi gufata neza abakunzi babo n’abandi baba bazwi ku mico yihariye.”

Nagize amatsiko yo kumenya niba Abanyafurika bakunze gukundana n’abazungu ku rugero ruri hejuru, ambwira ko bitari ku rwego abantu benshi babitekerezaho.

Ati “Ikintu cya mbere ugomba kumenya ni uko umuco ugira uruhare runini mu guhitamo uwo mukundana cyangwa se niba muzanarambana. Abanyafurika benshi bakundana n’abandi Banyafurika kubera ko hari icyo bahuriyeho, hari ibintu byinshi bumva cyimwe.”

Yatanze urugero rw’uburyo abahungu benshi b’Abanyafurika iyo bageze hanze bakunze guhita binjira mu rukundo n’abakobwa b’abazungu, ariko avuga ko hari ubwo imico yabo bombi idashobokana.

Ati “Uzasanga abahungu bamwe b’Abanyafurika bakundana n’abakobwa b’abazungu kubera impamvu nyinshi, inshuti zanjye nyinshi zigeze gukundana n’abakobwa b’abazungu ariko buri gihe bambwira uburyo bigoye kuko abazungukazi ari abantu baba bafite imico itandukanye n’iy’abakobwa b’Abirabura, ku buryo hari ubwo bitoroha kumenyerana.”

Yitanzeho urugero, avuga ko nawe akunze kujya mu rukundo n’Abanyafurika kurusha abazungu, ati “Njye nkunda Abanyafurika, abazungu dufite imico itandukanye cyane."

Yashimangiye ko abantu bakeka ko gukundana hanze byoroshye kurusha uko bimeze mu Rwanda bibeshya, ati “Gukundana hano bifite ibyiza byabyo ariko ntibyoroshye kurusha gukundana mu Rwanda.”

Olivia (amzina yahinduwe) twaganiriye atuye mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .