00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutora Miss Rwanda kuri internet byatangiye

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 28 August 2012 saa 02:35
Yasuwe :

Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2012, buri wese ahobora guha amahirwe uwo ashaka muri Nyampinga bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2012 abinyujije ku rubuga rwa internet.
Uko wabatora nta kundi usibye gusura urubuga rwa www.igihe.com maze ugakanda ahanditse "Tora Miss Rwanda" ubundi ugaha amahirwe uwo wifuza.
Amajwi yose hamwe azakusanyirizwa hamwe n’azaba yavuye mu gutora kuri telefone maze uwagize menshi azahabwe ikamba rya "Miss Popularity" ari we ukunzwe na (...)

Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2012, buri wese ahobora guha amahirwe uwo ashaka muri Nyampinga bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2012 abinyujije ku rubuga rwa internet.

Uko wabatora nta kundi usibye gusura urubuga rwa www.igihe.com maze ugakanda ahanditse "Tora Miss Rwanda" ubundi ugaha amahirwe uwo wifuza.

Amajwi yose hamwe azakusanyirizwa hamwe n’azaba yavuye mu gutora kuri telefone maze uwagize menshi azahabwe ikamba rya "Miss Popularity" ari we ukunzwe na benshi.

Kugeza ubu ba Nyampinga 15 bari mu ngando cyangwa se umwiherero mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) batangiye tariki 19 uku kwezi.

Aha bari gukukurikirana amasomo atandukanye yerekeye umuco Nyarwanda, amateka, iterambere n’ubukungu n’ibindi bitandukanye birimo n’imikino ngororamubiri.

Igikorwa nyamukuru cyo kugaragarizwa uzambikwa iri kamba rya Miss Rwanda 2012 gitegerejwe tariki 1 Nzeri 2012 i Gikondo ahasanzwe habera Imurikagurisha (Expo Ground).

Igikorwa nk’iki cyaherukaga mu mwaka w’2009 aho iri kamba ryegukanywe na Bahati Grace ubu uri kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kanda hano utore Miss

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .