Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2012, buri wese ahobora guha amahirwe uwo ashaka muri Nyampinga bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2012 abinyujije ku rubuga rwa internet.
Uko wabatora nta kundi usibye gusura urubuga rwa www.igihe.com maze ugakanda ahanditse "Tora Miss Rwanda" ubundi ugaha amahirwe uwo wifuza.
Amajwi yose hamwe azakusanyirizwa hamwe n’azaba yavuye mu gutora kuri telefone maze uwagize menshi azahabwe ikamba rya "Miss Popularity" ari we ukunzwe na benshi.
Kugeza ubu ba Nyampinga 15 bari mu ngando cyangwa se umwiherero mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) batangiye tariki 19 uku kwezi.
Aha bari gukukurikirana amasomo atandukanye yerekeye umuco Nyarwanda, amateka, iterambere n’ubukungu n’ibindi bitandukanye birimo n’imikino ngororamubiri.
Igikorwa nyamukuru cyo kugaragarizwa uzambikwa iri kamba rya Miss Rwanda 2012 gitegerejwe tariki 1 Nzeri 2012 i Gikondo ahasanzwe habera Imurikagurisha (Expo Ground).
Igikorwa nk’iki cyaherukaga mu mwaka w’2009 aho iri kamba ryegukanywe na Bahati Grace ubu uri kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
TANGA IGITEKEREZO